Ikipe ya Kiyovu Sport yaguye miswi na AS Kigali banganya ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2019. Ibi byatumye AS Kigali ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 17 banganya na Kiyovu Sport.
Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro na Kiyovu Sport niwe wafunguye amazamu ku munota wa 30’. Igitego cya kabiri cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 61’ w’umukino. AS Kigali yo yatsindiwe na Frank Kalanda ku munota wa 49’ naho Kayumba Soter abishyurira ikindi ku munota wa 82’ w’umukino ku mupira wari uvuye muri koruneri agakozaho umutwe.
Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali avuga ko abakinnyi be bagize uburangare kuko ngo ntabwo Kiyovu Sport yabarushije umupira mu buryo bukabije. Mu magambo ye yagize ati:
Mu mukino urebye natwe ntabwo twabonye uburyo bwinshi cyane ku buryo twavuga ko twahushije nka gatanu cyanwa gatandatu ariko wabonaga ko umupira ari twe twari tuwufite cyane, usibye uburyo Hamidu (Ndayisaba) yabonye nta bundi. Ariko Kiyovu bo navuga ko bo bashyira mu bikorwa cyane kuko uburyo bucye babonye babubyaje umusaruro. Igice cya mbere bageze ku izamu batsinda igitego no mu gice cya kabiri biba uko. Navuga ko ni twe twirangayeho mu guhagarara, twahagaze nabi mu bitego bya Kiyovu Sport
Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport
Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport avuga ko uyu mukino yagombaga kuwutsinda ariko habayeho amakosa mu bwugarizi ariko ngo inota rimwe rirahagije iyo wahuye n’ikipe ikomeye nka AS Kigali. Cassa Mbungo yagize ati:
Ndashima Imana ku inota rimwe tubonye, umukino wari mwiza. Twagize ibyago dutsindwa ku mipira iteretse, umwe wari coup franc undi ari koruneri. Gufata abakinnyi ntabwo byagenze neza ariko twari dufite amahirwe yo gutsinda uyu mukino kuko twabonye uburyo bwiza mu gice cya mbere. Ndibaza ko inota rimwe rihagije cyane iyo ukina n’ikipe ikomeye.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
SC Kiyovu: Ndoli Jean Claude (GK, 19), Uwihoreye Jean Paul 3, Ngarambe Ibrahim 12 , Mbogo Ali 18, Ngirimana Alex 15, Rachid Kalisa 8, Habamahoro Vincent 13, Mugheni Kakule Fabrice (C, 17), Twagirimana Innocent 7, Nizeyimana Djuma 9 na Nizeyimana Jean Claude 14.
AS Kigali XI: Nizeyimana Alphonse Ndanda (GK, 19), Benedata Janvier 21, Mutijima Janvier 3, Kayumba Soter (15, C), Bishira Latif 5, Ntamuhanga Thumaine Tity 12, Ndayisaba Hamidou 4, Ntwali Evode 13, Frank Kalanda 9, Jimmy Mbaraga Traore 16 na Niyonzima Ally 8
Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali
Habyarimana Innocent yabanje hanze
Uwineza Aime Placide watsinze kuri Fc Marines nawe yabanje hanze kuko Mbogo Ali yari yagarutse
AS Kigali yari mu rugo yari yaruhukije Ndarusanze Jean Claude wabanje hanze ariko ntabwo bari bafite Bate Shamiru umunyezamu wayo wari wagiye gutabara muri Uganda. Iyi kipe yari yaserukanye umwambaro mushya, yateye koruneri eshatu (3) inahana amakosa umunani (8) yakozwe na Kiyovu Sport. Mu makosa atanu (5) AS Kigali bakoze havuyemo ikarita eshatu z’umuhondo zahawe; Bishira Latif, Benedata Janvier na Ntamuhanga Thumaine Tity.
Mu gusimbuza, Eric Nshimiyimana yatangiye akuramo Niyonzima Ally ku munota wa 55’ ashyiramo Ishimwe Kevin, Frank Kalanda asimburwa na Ndarusanze Jean Claude ku munota wa 60’ naho Ndahinduka Michel ajyamo ku munota wa 68’ asimbuye Ndayisaba Hamidu.
Ku ruhande rwa Cassa Mbungo uheruka kunganya na Rwasamanzi Yves, yari yakoze impinduka enye (4) mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga. Mbogo Ali, Ngarambe Ibrahim, Nizeyimana Jean Claude na Twagirimana Innocent babanje mu kibuga.
Uwineza Aime Placide wanatsinze kuri FC Marines, Ahoyikuye Jean Paul (amakarita 3 y’umuhondo), Vino Ramadhan na Habyarimana Innocent ntabwo bitabajwe mu mazo ya mbere.
Muri uyu mukino, Kiyovu Sport yateye koruneri imwe (1), ihana amakosa atanu (5) ihabona ikarita imwe y’umuhondo yahawe Mugheni Kakule Fabrice. Mu gusimbuza, Moustapha Francis yasimbuye Nizeyimana Djuma naho Vino Ramadhan asimbura Nizeyimana Jean Claude.
Cassa Mbungo asuhuza abakinnyi b'ikipe ya AS Kigali yigeze gutoza
Mu myanya y'icyubahiro
Abasimbura ba Kiyovu Sport
Abasimbura ba AS Kigali
AS Kigali yaserukanye umwambaro mushya
Myugariro Bishira Latif mu mwambaro mushya
Amakipe yombi asuhuzanya
11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Mugheni Kakule Fabrice imbere ya Mutijima Janvier
Ntwali Evode ku mupira
Abafana ba AS Kigali bisize amarangi
Abafana ba Kiyovu Sport
Cassa Mbungo atanga amabwiriza
Nizeyimana Jean Claude wa Kiyovu Sport ni we wafunguye amazamu ku munota wa 30'
Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego
Benedata Janvier yakinnye uruhande rw'iburyo rusanzweho Iradukunda Eric Radou
Nizeyimana Jean Claude ashaka inzira kwa Bishira Latif
Twagirimana Innocent bita Kavatiri yari yabanje mu kibuga
Umukino wari ukomeye kuko amakipe yombi aba mu gace kamwe
Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport ni we watsinze igitego cya kabiri
Frank Kalanda watsinze igitego cya mbere cya AS Kigali
Frank Kalanda yaje kuva mu kibuga asimbuwe na Ndarusanze Jean Claude ku munota wa 60'
Mbogo Ali yari yagarutse
Vino Ramadhan (ibumoso) na Francis Moustapha (Iburyo) bagiye mu kibuga umukino wenda kurangira
Uko umunsi wa cyenda wa shampiyona uteye:
Kuwa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2017
-Musanze FC vs Miroplast Fc (Umukino wasubitswe)
-Marines FC 2-0 Bugesera FC (Nsabimana Hussein, Amri Kalisa)
-Sunrise FC 2-1 Kirehe FC
-Espoir Fc 1-2 Police Fc
-As Kigali 2-2 SC Kiyovu
Kuwa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2017
-Mukura Victory Sport vs Gicumbi Fc (Stade Huye, 15h30’)
-Etincelles Fc vs Rayon Sports (Stade Umuganda, 15h30’)
Kuwa Kane tariki 21 Ukuboza 2017
-Amagaju FC vs APR FC (Nyagisenyi, 15h30’)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO