Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018 nibwo ikipe ya Kiyovu Sport yanyagiraga AS Kigali ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona. Bamwe mu bafana ba APR FC mu mabara y’icyatsi n’umweru bashyigikiye Kiyovu Sport ngo ibatsindire AS Kigali.
Wari umukino abafite aho barira na APR FC bose bifuriza Kiyovu Sport amahirwe yose ashoboka kugira ngo ibe yabatsindira AS Kigali bityo itakaze amahirwe yo gusubira ku mwanya wa nyuma kuko yari guhita irusha APR FC iwicayeho magingo aya n’amanota 47.
Abafana ba Kiyovu Sport nubwo atari benshi cyane ariko bafite uburyo bafana kuva ku munota wa mbere kugeza umukino urangiye. Undi mwihariko usanga mu bafana ba Kiyovu Sport nuko nta rubyiruko rwiganjemo ahubwo usanga ari ababyeyi bakuze bavuga ko Kiyovu Sport bayikuriyemo ndetse abenshi bakaba baragiye bayikundishwa n’ababyeyi babo.
Kuri uyu mukino, Mbabazi Olga usanzwe ari umunyamabanga mu itsinda ry’abafana ba APR FC bafite izina rya APR FC Fan Club Zone 1, yagaragaye yambaye umwambaro w’icyatsi ari mu itsinda ry’abafana ba Kiyovu Sport afana bisanzwe.
Mbabazi Olga usanzwe ari umufana ukomeye muri APR FC yafannye Kiyovu Sport iminota 90'
Mbabazi Olga yaje guhura na Minani Hemedi bagira uburyo baganira
Minani Hemedi umuyobozi ushinzwe ubukangura mbaga mu mahuriro y’abafana ba Kiyovu Sport n’Amavubi yaje kumwegera amubwira ko amwakiriye mu muryango w’Abayovu kandi ko bishimiye umusanzu yabahaye wo kubaba inyuma batsinda AS Kigali.
Muri uyu mukino Kiyovu Sport niyo yari mu mwanya mwiza kuko yakinnye umukino usatira cyane bityo bafungura amazamu ku munota wa 32’ w’umukino mbere yo kongeramo ikindi ku munota wa 45+2’. Uyu musore yaje kongeramo ikindi ku munota wa 65’ w’umukino ahita yuzuza ibitego bitatu (3) ari umwe mu mukino (Hat-trick).
Mutijima Janvier umwe mu bakinnyi ba AS Kigali batari babyutse neza kuri uyu mukino
Abafana ba AS Kigali bari bafite bicye byo kuvuga ku Mumena
Ikindi gitego cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Mugheni Kakule Fabrice ku munota wa 49’ w’umukino naho igitego cy’impozamarira cya AS Kigali cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku munota wa 52’ ahita yuzuza ibitego 11 muri shampiyona akomeza kuyobora abafite ibitego byinshi.
Abafana ba Kiyovu Sport bagize umunsi mwiza
Moustapha Francis yatsinze "Hat-trick"
Habyarimana Innocent bita Di Maria agenzura umupira
Fatuma mushiki wa Mushimiyimana Mohammed ukina hagati muri Police FC
Abafana ba Kiyovu Sport bacinya umudiho ku Mumena
Abafana bashimira abakinnyi nyuma y'umukino
Moustapha Francis yatwaye umupira bakinnye kuko yatsinze "Hat-Trick"
TANGA IGITECYEREZO