RFL
Kigali

Kirehe FC yatandukanye n’umutoza mukuru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/09/2017 9:17
0


Ntakagero Omar umutoza uvuka mu Burundi wari warasinye muri Kirehe FC nk’umutoza mukuru kuri ubu yamaze gutandukana n’iyi kipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda nyuma yo kuvuga ko hari ibyo bamwijeje batamuhaye nk’uko yabiganirije Buja FM.



Kuwa 2 Kanama 2017 ni bwo abayobozi b’ikipe ya Kirehe FC bemereye abanyamakuru ko Ntakagero Omar yasinye amasezerano y’imyaka ibiri asimbura Sogonya Hamis Kishi wari urangije shampiyona ya 2016-2017 ari ku mwanya wa 11.

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi yemeza ko Ntakagero ari mu gihugu cy’u Burundi ndetse n’umukinnyi yari yabazaniye akaba yaramusubijeyo. “Nagarutse mu gihugu cyanjye kuko hari ibyo twari twumvikanye na Kirehe ariko ntabwo nyuma twaje guhuza bituma nihesha agaciro ndagaruka. Mu Rwanda narahakunze kuko hari icyirere cyiza kidatandukanye n’icyo mu Burundi”.Ntakagero Omar

Kirehe FC ibaye ikipe ya kabiri itandukanye n’umutoza mbere yuko shampiyona itangira kuko bije nyuma ya Bugesera FC yamaze gutandukana na Kanyankore Gilbert Yaounde nawe ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND