RFL
Kigali

Kirehe FC yasaruye amanota atatu kuri Miroplast FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/11/2017 11:51
0


Ikipe ya Kirehe Football Club yaherukaga kunyagirwa na Rayon Sports ibitego 3-0, yasaruye amanota atatu kuri Miroplast FC nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona waberaga i Nyakarambi mu Karere ka Kirehe.



Ikipe ya Miroplast FC niyo yafunguye amazamu ku gitego cya Tuyisenge Pekeake Pekinho ariko Kirehe FC baje kwisubiraho mu gice cya kabiri babonamo ibitego bibiri (2) bityo iminota 90’ irangira ari ibitego 2-1.

Ibitego byose bya Kirehe FC byatsinzwe na Uwimbabazi Jean Paul ( 50', 70')

Amanota atatu y’umunsi yatumye Kirehe FC yicara ku mwanya wa 11 n’amanota atandatu (6) arimo umwenda w’ibitego bine (-4) mu gihe Miroplast FC yicaye ku mwanya wa 13 n’amanota ane (4)  n’umwenda w’ibitego bitatu (-3).

Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2017, ikipe ya FC Marines yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa Gatanu wakinirwaga i Nyagatare.

Sunrise FC itozwa na Gatera Alphonse ubu iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota umunani (8), Rayon Sports ni iya kane mu gihe APR FC ari iya gatanu kuko zifite amanota arindwi buri imwe mu gihe FC Marines iri ku mwanya wa 12 n’amanota atanu (5) ku mwenda w’igitego kimwe (-1).

Umunsi wa 5 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017

-Gicumbi FC 0-1 SC Kiyovu (Mugheni Kakule Fabrice 42')

Kuwa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017

-Kirehe Fc 2-1 Miroplast Fc 

-Sunrise Fc 1-0Marines Fc  

-Etincelles Fc vs Amagaju Fc (Stade Umuganda)

Ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017

-Etincelles Fc vs Amagaju FC (Stade Umuganda, 15h30')

-Mukura VS vs Musanze FC (Stade Huye, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017

-Espoir FC vs AS Kigali (Rusizi, 15h30’)

-APR FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15h30’)

Kuwa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017

-Police Fc vs Rayon Sports Fc (Kicukiro stadium, 15h30’)

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND