Nyirarukundo Salome umunyarwandakazi w’imyaka 19 yatwaye umudali wa Zahabu nyuma yo kuza ku isonga mu gusiganwa intera ya kilometero 21 (21KM/Half-Marahon) aho yakoresheje isaha imwe, iminota 15’ n’amasegonda 28’. Muri iyi ntera kandi, Hakizimana John yabaye uwa gatatu (3) mu bagabo mu gihe umwaka ushize yari yabaye uwa 13.
Nyirarukundo Salome yahesheje u Rwanda ishema nyuma yuko umwaka ushize wa 2016 yari yatahukanye umwanya wa gatatu (3), icyo gihe yari yakoresheje isaha imwe, iminota 13’ n’amasegonda 55’ (1h13’55”).
Byari mu irushanwa ngarukamwaka ryitiriwe amahoro ryabaga ku nshuro yaryo ya 13 kuva ryatangizwa mu 2004 rikaba riterwa inkunga na MTN Rwanda, umuterankunga mukuru utanga ibihembo bikuru muri iri rushanwa. Uyu mwali yasize Sheilla Chesang waje ku mwanya wa kabiri (2) iminota ine n’amasegonda 56’ kuko yakoresheje isaha imwe, iminota 20’ n’amasegonda 28’.
Mukasakindi Claudette umunyarwandakazi ukunze kwitoreza mu Butaliyani, yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje isaha imwe, iminota 20’ n’amasegonda 36’’ (1h20’36”) mu gihe Musengimana Pelagie yaje ku mwanya wa gatandatu (6) akoresheje isaha imwe, iminota 32’ n’amasegonda 33’ (1h32’33”). Ibi bivuze ko mu bantu batandatu bahembwe harimo abanyarwandakazi bane (4) n’abanyakenyakazi babiri (2).
Nyirarukundo yateye intambwe yigeze guterwa na Disi Dieudonne mu 2006 ubwo yatwaraga igice cya marato nyuma yuko mu 2005 yari yatwaye marato yuzuye.
Hakizimana John umukinnyi w’ikipe ya APR Athletic club yongeye kwerekana ko imyitozo y’amezi atanu yakoreye muri Kenya yagize umumaro kuko yafashe umwanya wa gatatu mu gusiganwa igice cya marato (Half-Marathon) iba iri ku ntera ya kilometero 21 (21 Km), uyu musore yakoresheje isaha imwe, iminota itanu n’amasegonda 28” (1h5’28”).
Iki cyiciro cyatwawe na Kiproech Bartile Kipido ukomoka muri Kenya kuko yakoreshe isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 25” (1h4’25”). Undi munyarwanda yaje ku mwanya wa gatanu ubwo Niyonsaba Ferdinand yahingukaga akoresheje isaha imwe, iminota itandatu n’isegonda rimwe (1h6’1”).
Mu gusiganwa muri kilometero 42 (Full Marathon) mu cyiciro cy’abagabo, Chumba Gilbert Kipleting ukomoka muri Kenya ni we wahize abandi akoresheje amasaha abiri, iminota 19’ n’amasegonda 49” (2h19’49”). Muri iki cyiciro nta munyarwanda wigeze uhembwa kuko ntawe wahatanye ahubwo imyanya yose yatwawe n’igihugu cya Kenya.
Mu cyiciro cy’abali n’abategarugori basiganwe muri marato, Kenya yongeye gutwara imyanya itandatu ya mbere bayobowe na Rutto Beatrice Jepkorir wakoresheje amasaha abiri, iminota 46’ n’amasegonda 38” (2h46’38”).
Uretse kuba habaye amasiganwa y’abakinnyi babigize umwuga, habaye n’igice cy’abakora urugendo rwa kilometero zirindwi (7Km) basiganwa bigamije amahoro no kwishimisha (Run For Peace), urugendo rwanakozwe n'umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda afatanyije n'umufafasha wa perezida wa Kenya Uhuru Kenyata.
Nyirarukundo Salome (hagati) ni we wahize abandi bakobwa mu kwiruka igice cya marato (21Km), Mukasakindi Claudette (iburyo) afata umwanya wa gatatu mu gihe Sheilla Chesang (Ibumoso) yaje ku mwanya wa kabiri
Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne ashimira Nyirarukundo Salome amuhereza indabo z'ibyishimo
Mukasakindi Claudette ahabwa indabo na Uwacu Julienne
Sheilla Chesang (Kenya) wabaye uwa kabiri ahabwa indabo na Uwacu Julienne
Kiproech Bartile wabaye uwa mbere mu gice cya Marato mu bahungu
Kiproech Bartile (Hagati) wabaye uwa mbere mu gice cya Marato mu bahungu, Hakizimana John (iburyo) umunyarwanda wabaye uwa gatatu ndetse na Mutali Ezekiel Kimeli (Kenya/Ibumoso) wabaye uwa kabiri
Madame Margaret Kenyatta aha indabo Rutto Beatrice Jepkorir (Kenya) wahize abandi bakobwa muri marato
Madame Margaret Kenyatta yambika umudali (Zahabu) Rutto Beatrice Jepkorir (Kenya) waje ku isonga mu bandi bakobwa bakinnye marato
Ubwo Madame Jeannette Kagame yari agiye gutanga ibihembo ku bakinnyi batatu ba mu gice cya Marato mu bagabo
.......Ategereje kubambika imidali no kubaha ibihembo
Abanyakenya Chumba Gilbert Kipleting (hagati) watwaye marato mu bagabo, Kiyeng Edwin Kemboi (ibumoso) yabaye uwa kabiri na mugenzi wabo Tallam James (iburyo) wabaye uwa kabiri
ANDI MAFOTO YAGIYE ARANGA UMUNSI WA KIGALI INTERNATIONAL PEACE MARATHON 2017
Mu masaha ya mu gitondo ubwo abashaka kwiruka mu gice cyo kwishimisha hagamijwe kwimakaza umuco w'amahoro bari bamaze kuhagera
Madame Jeannette Kagame na mugenzi we Margaret Kenyatta bari bitabiriye igice cy'abatarabigize umwuga ariko muri gahunda yo kwimakaza umuco w'amahoro
Abatangira urugendo bamaze kwitunganya neza
Abafite ubumuga ni bo bahawe umwanya wo kugenda imbere
Abandi barakurikira
Mu nzira bagenda
Muri Run For Peace hari abirukaga bagashwekura
Gusigara inyuma ntacyo biba bitwaye
Ubwo Run For Peace yari yegereje gusozwa
Binjira muri sitade Amahoro
Byari byoroshye guhita umenya ko irushanwa ryatewe inkunga na MTN Rwanda
Uwahageze mbere muri Run For Peace
Run for Peace nayo yari ku rwego mpuzamahanga
Nta cyiciro cy'imyaka bareba
Ababyeyi bitwaje abana babo
Mu nda ha sitade Amahoro
Abafite ubumuga bamaze gusoza
Afite ubumuga bw'ingingo ariko ntibyamubujije gukora ibyo abandi bakoraga
Uyu baramufasha kuzamura umuvuduko
Madame Jeannette Kagame agera muri sitade arangije urugendo
Imbaraga zabuze
Ubutabazi bwihuse
Abana bari bahawe umwanya wo kwidagadura mu bwatsi bw'ikibuga cya sitade Amahoro kugeza saa tanu z'amanywa (11h00')
Riderman ni we muhanzi wasusurukije abari bateraniye muri sitade Amahoro
Riderman asanzwe akorana na MTN Rwanda umuterankunga mukuru wa Kigali International Peace Marathon
Abana bateze amatwi Riderman
Uwacu Julienne yashimiye buri umwe watanze imbaraga yari afite kugira ngo irushanwa rigende neza by'umwihariko ashimira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ku rukundo akunda siporo
AMAFOTO: HABIMANA Jean Luc/Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO