RFL
Kigali

KIPM 2017: Myasiro yasobanuye uko yiteguye anavuga ku masezerano afitanye na MTN Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/05/2017 13:39
1


Myasiro Jean Marie Vianney umukinnyi w’umukino ngororambiri (Athletisme) aremeza ko cyo kimwe na bagenzi b’abanyarwanda bahagaze neza mu myiteguro barimo yo kuzitabira irushanwa ry’amahoro “Kigali International Peace Marathon 2017’ igiye kuba ku nshuro ya 13.



Mu gihe habura iminsi ine uhereye kuri uyu wa Gatatu, Myasiro avuga ko imyiteguro yagenze neza kandi ko biteguye gukora ibishoboka byose bakagira icyo bakora cyatuma agaciro k’u Rwanda kazamuka. “Imyitozo ikomeye bisa naho twayirangije ubu ibyo turimo ni ukunanura ingingo tugenda twiga amayeri (Technics) yazadufasha kwitwara neza. Urebye gahunda zimeze neza mu myiteguro yose twakoze. Yego ntihabura utubazo tuzamo tugendanye n’amikoro ariko burya umu-sportif arihangana kuko aba azi icyo arwanira”. Myasiro Jean Marie Vianney.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Myasiro yakomeje avuga ko umwaka ushize koko imidali yihariwe n’abanyamahanga ariko ko uyu mwaka abakinnyi b’u Rwanda nabo biteguye kuzakora ibyiza kuko ngo bazashyira imbaraga mu gukorera hamwe. “Umwaka ushize ni byo koko imidali yagiye mu mahanga, Abanyakenya na Erythrea baradusize ariko ubu nizeye ko tuzakorera hamwe tugafatanya twese kandi nizeye ko imyitozo twakoze izagira akamaro mu guhesha ishema u Rwanda”. Myasiro.

Uyu musore usanzwe akinira ikipe ya Moutain Classic Athletic Club aherutse kugirana amasezerano na sosiyete y’itumanaho mu Rwanda (MTN Rwanda) aho basinyanye ingingo zo kumushyira ku byapa byamamaza irushanwa ngarukamwaka rya Kigali International Peace Marathon byaba bikozwe mu mafoto cyangwa amashusho.

Ku masezerano INYARWANDA ifitiye kopi harimo ko mu gihe iri rushanwa rizaba rirangiye, Myasiro azahabwa akayabo ka miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (1.500.000 FRW) Uyu musore yavuze ko atari amasezerano ahoraho ahubwo ko azarangirana na Kigali International Peace Marathon 2017 bakaba bazamuha andi bitewe na gahunda zaba zihari.

“Ntabwo bizahoraho kuko bizarangirana n’irushanwa. Buriya habaye izindi gahunda bakankenera bampa andi masezerano ariko ubu ayahari azarangirana n’iri rushanwa turi kwitegura”.

Umwaka ushinze, Myasiro yaje ku mwanya wa munani (8) atinzeho iminota ine (4) inyuma ya Benson Kipruto wabaye uwa mbere mu gice cya marato (21Km) akoresheje isaha imwe, iminota ine (4) n’amasegonda 13 (1h04’13”).

James Cheritich Tallam ni we watwaye umudali wa Zahabu mu gusiganwa intera ya kilometero 42 (Full Marathon). Uyu mugabo yakoresheje amasaha abiri, iminota 19 n’amasegonda atatu (2h19’3”). Uyu yaje akurikiwe na Rono Kibet (2h19’20”) mu gihe William Rutto Chebdi yaje ku mwanya wa gatatu 2:20:11).

Kayiranga Theoneste ni we munyarwanda waje hafi (Ku mwanya wa karindwi) akoresheje amasaha abiri, iminota 24 n’amasegonda atandatu  (2:24:06).

Mu cyiciro cy’abali n’abategarugori, abakomoka muri Kenya ni bo bihariye isiganwa ubwo Jeruiyot Chemweno yazaga ku isonga akoresheje amasaha abiri, iminota 38 n’amasegonda 20 (2h38’20”).  Yakurikiwe na Alice Cheroti Milgo Serser (2:41:32) na Jacqueline Nyetipei Kipromoo (2:53:56) wabaye uwa gatatu mu ntera ya kilometero 42.

Mu gusiganwa mu gice cya Marato (Half-Marathon), Kenyan Anges Jeruto yahize abandi abatwara umudali wa Zahabu akoresheje isaha imwe iminota 13 n’amasegonda 31 (1h13’31”) mbere yuko umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome yatahanye umwanya wa kabiri akoresheje isaha imwe, iminota 13 n’amasegonda 55’ bimuhesha umudali wa Silver.

Myasiro Jean Marie Vianney yemeza ko yiteguye neza

Myasiro Jean Marie Vianney yemeza ko yiteguye neza

Nyirarukundo Salome wabashije gutwara umudali umwaka ushize ni nawe munyarwanda rukumbi wamaze kubona itike (Minima) yo kuzakina shampiyona y'isi

Nyirarukundo Salome wabashije gutwara umudali umwaka ushize ni nawe munyarwanda rukumbi wamaze kubona itike (Minima) yo kuzakina shampiyona y'isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BARAHIRA Honore6 years ago
    Courage kabisa





Inyarwanda BACKGROUND