RFL
Kigali

KICK-BOXING: Manzi Bosco na Kanani Fulgence abanyarwanda babiri bizeye imidali mu irushanwa bazitabira muri Kenya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/11/2018 17:19
1


Tariki ya 8 Ukuboza 2018 nibwo Abanyarwanda babiri barimo Manzi Bosco na Kanani Fulgence bazitabira irushanwa ry’umukino njyarugamba urimo imigeri ivanze n’ingumi (Kick-Boxing), irushanwa rizabera i Nairobi muri Kenya ahitwa Clubs Sands mu nyubako ya Adlife Plaza.



Muri iri rushanwa rizahuza abakinnyi bakomeye mu mukino wa Kick-Boxing muri Afurika ndetse na bamwe bazaba ku mugabane w’i Burayi, Manzi Bosco azaba ahatana na Mohammed Al-Munir ukomoka muri Sudan. Aba bagabo bazaba barwana mu cyiciro cy’abakinnyi batarengeje ibilo 75 (75 Kgs) mu gihe Kanani Fulgence azaba arwana na Martin Achebi umunya-Kenya umaze kubaka izina muri uyu mukino usaba ingufu n’ubwenge. Kanana na Martin Achebi bari mu cyiciro cy’abakinnyi batarengeje ibiro 65.

Manzi Bosco na Kanani Fulgence bazitabira iri rushanwa babifashijwemo na kompanyi ya M&M Mixed Martial Arts Ltd iyoborwa na Moses Mensiye Mukarage uvuga ko ari ikompanyi yaje gufasha abakinnyi bakina imikino njyarugamba muri gahunda yo kuborohereza kwitabira imikino mpuzamahanga.

Ku ruhande rwa Manzi Bosco uzarwana na Mohammed Al-Munir avuga ko asanzwe akurikira imirwanire ya Mohammed. Manzi yizeye ko azatsinda kuko Mohammed ngo acungana no gufatana akaba yatura umuntu hasi.

“Nzahura na  Munir Mohammed Al-Munir (Sudan), afite ubunararibonye kuko njya mukurikira ku mashusho ashyira hanze. Ajya akina amarushanwa akomeye, gusa bitewe n'uko amenyereye gutsinda ari uko afashe umuntu akamukubita hasi, ntabwo bizamuhira kuko njyewe ntabwo azabasha kunshyira hasi”. Manzi Bosco

Manzi Bosco umunyarwanda uzarwana na Mohammed Al-Munir (Sudan)

Manzi Bosco umunyarwanda uzarwana na Mohammed Al-Munir (Sudan)

Manzi Bosco avuga ko we ubwe yiyizera mu migeri kuko ngo umugeri umwe atera uba upima ibilo 98 (98 Kgs) bityo ko icyo azahimisha Mohammed ari ukumutera imigeri itari micye bityo akaba yamutsinda byoroshye.

“Njyewe mu kurwana kwa Mohammed nabashije kubona ko nzamuhata imigeri myinshi kuko azaba arwana no kumfata. Gusa kuko mfite umugeri umwe upima ibilo 98, nzabikoresha nyimukubita mu gihe azajya aba ansanga ashaka kumfata”. Manzi

Kanani Fulgence uzaba acakirana na Martin Achebi (Kenya) avuga ko yaba we n’uwo bazarwana bose bafite ubunararibonye bityo ko nka Kanani umaze imyaka 16 arwana yizeye umudali kuko ngo Martin Achebi atazamukanga.

"Njyewe nditeguye mu buryo buhagije. Achebi tuzarwana amenyereye amarushanwa, gusa ndiyizeye mu kurwana. Maze imyaka 16 nkina uyu mukino ndetse n'indi mikino njyarugamba. Nizeye ko nzamutsinda n'ubwo azaba ari iwabo". Kanani

Kanani Fulgence umunyarwanda wizeye kuzakubita Martin Achebi (Kenya)

Kanani Fulgence umunyarwanda wizeye kuzakubita Martin Achebi (Kenya)

Moses Mensiye Mukarage nyiri M&M Mixed Martial Arts Ltd avuga ko gahunda ya kompanyi ye ari ugufasha abakina imikino njyarugamba bakaba bakwitabira amarushanwa akomeye bityo ikivuyemo bakaba barebera hamwe uko basangira inyungu.

Mensiye Mukarage avuga ko kuba Manzi Bosco na Kanani Fulgence bazaba bahagarariye u Rwanda bifuza ko Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) yabamenya ko bagiye ikaba yabaha ibendera kuko ari umufatanyabikorwa w’ingenzi.

Mu minsi ishize, MINISPOC yanditse ibaruwa ivuga ko amakipe azasohokera u Rwanda nta bufasha na bumwe azahabwa ahubwo ko bagomba kwirwanaho bagasohoka bitabakundira bakabireka. Mukarage avuga nta kibazo indwanyi ze zizagira kuko ngo amafaranga yose asabwa ahari, bityo ko badategereje inkunga ya MINISPOC.

“Twebwe ntabwo twateguye ku buryo inkunga yose yazava muri MINISPOC ahubwo icyo twifuza ni uko bamenya ko tugiye ku buryo baba ari abafatanyabikorwa bacu". Mensiye Mukarage

Mensiye Mukarage

Mensiye Mukarage uyobora M&M Mixed Martial Arts Ltd aganira n'abanyamakuru

Ikiganiro n'abanyamakuru, abakinnyi bombi bijeje abanyarwanda imidali

Ikiganiro n'abanyamakuru, abakinnyi bombi bijeje abanyarwanda imidali

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Moses Aganze5 years ago
    Uyu Manzi Bosco a.k.a #KOKO# turamwemera umudari azawuzana. Moses nakomereze aho iyo mikino nayo ni myiza.





Inyarwanda BACKGROUND