RFL
Kigali

Kenya yongeye kwegukana igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu mukino wa Cricket-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/06/2017 11:34
0


Ikipe y’igihugu ya Kenya y’umukino wa Cricket yatwaye igikombe cy’irushanwa mu mukino wa Cricket nyuma yo gutsinda Uganda amanota 87-69 ku mukino wa nyuma waberaga ku kibuga cya Cricket kiri ku Kicukiro.



Igikombe Kenya yatwaye kuri iki Cyumweru, cyabaye igikombe cya kabiri itwaye mu myaka ibiri kuko mu 2015 yari yagitwaye itsinze u Rwanda mu mikino itanu bakinnye kuko byari byo bihugu.

Muri iri rushanwa, u Rwanda rwakiriye irushanwa rwatahanye umwanya wa kane (4) nyuma yo gutsindwa na Uganda U23 bahatanira uyu mwanya. Uganda y’abakobwa batarengeje imyaka 23 batsinze u Rwanda amanota 113-78.

Imikino yo kwibuka yabaga muri uyu mwaka byari ku nshuro ya kane hakinwa imikino yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu Rwanda muri Mata 1994. Kuva iyi mikino yatangira inshuro ebyiri zatwawe na Uganda mu gihe izindi zatwawe na Kenya.

Dore uko ibikombe byatwawe kuva mu 2014:

-2014: Uganda

-2015: Kenya

-2016: Uganda

-2017: Kenya

Abakobwa ba Kenya bishimira igikombe

Abakobwa ba Kenya bishimira igikombe

Kenya bambikwa imidali

Kenya bambikwa imidali

Ikipe ya Uganda

Ikipe ya Uganda yatsinze u Rwanda mu gushaka umwanya wa gatatu

Inshuti z'u Rwanda ku kibuga cya Kicukiro

Inshuti z'u Rwanda ku kibuga cya Kicukiro

Ikipe y'u Rwanda mu karuhuko

Ikipe y'u Rwanda mu karuhuko

Ikipe ya Kenya ubwo yari itegereje ko bayiha imidali igataha

Ikipe ya Kenya ubwo yari itegereje ko bayiha imidali igataha

Itsinda ry'abandika amanota n'indi mibare y'umukino

Itsinda ry'abandika amanota n'indi mibare y'umukino

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND