RFL
Kigali

Kenny Basteleus yatandukanye na Heroes FC yari abereye umutoza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/05/2018 14:45
0


Kenny Basteleus Umubiligi watozaga ikipe ya Heroes FC mu cyiciro cya kabiri yamaze gutandakuna nayo mu mahoro ahita anerecyeza mu Bubiligi aho azahaguruka agana mu Bushinwa aho yabonye akazi ko gutoza ikipe y’abato (Academy) mu mujyi wa Shangsha.



Basteleues yasize ikipe ya Heroes FC iri ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 31 mu gihe ifite umukino izaba ihuramo na Heroes FC kuwa 23 Gicurasi 2018. Aganira na INYARWANDA, Kenny Basteleus yavuze ko amasezerano y’umwaka umwe yari afitanye na Heroes FC yarangiye kandi ko abona intego bari bafite yari iyo kugera muri kimwe cy’umunani cy’irangiza bakaba banazamuka mu cyiciro cya mbere ariko ko bitewe n’amanota bafite yabonye bitazashoboka bityo bumvikana ko yaba yigendeye kuko yari abonye akazi ahandi. Kenny Basteleus yagize ati:

Amasezerano yanjye yarangiye kuwa 29 Mata 2018, bitewe n'uko umukino wa nyuma tuzakina ntacyo uzaba umaze ku mibare dufite byabaye ngombwa ko twumvikana nkigendera. Heroes FC nabasezeye neza nta kibazo dufitanye. Urebye umukino Heroes ifitanye n’Intare FA ubona ko ni yo Heroes FC yatsinda yagira amanota 34 ayigumisha n’ubundi ku mwanya wa gatanu utatuma ijya mu mikino ikurikira ya 1/8.

Kenny Basteleus umubiligi utoza ikipe ya Heroes FC avuga ko ikipe ye yakinnye neza muri gahunda yo kwitegura umukino bafitanye na FA Intare bashaka itike ya 1/4 mu cyiciro cya kabiri

Kenny Basteleus wahoze ari umutoza wa Heroes FC

Kenny Basteleus kuri ubu uri mu Bubiligi avuga ko ari gushaka impapuro z’inzira zizamufasha kwinjira mu Bushinwa aho azajya gutoza ikipe ya Kaminuza yo muri Changsha iri mu ntara ya Hunan.

Kenny ubwo yasezeraga abatoza ba Police FC basoje umukino wa gishuti bakinnye kuwa

Kenny ubwo yasezeraga abatoza ba Police FC basoje umukino wa gishuti bakinnye Kuwa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018

Abari abasimbura ba Heroes FC bishyushya

Bamwe mu batoza b'icyiciro cya mbere bemera ko Heroes FC ari ikipe igira umukino mwiza bityo bakifuza gukina nayo bapima amakipe yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND