RFL
Kigali

Kenny Basteleus watoje Heroes FC ni we uzungiriza Ivan Minnaert mu kazi yabonye muri Al-Ittihad Tripoli

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/10/2018 18:34
0


Kenny Basteleus Umubiligi watozaga ikipe ya Heroes FC mu cyiciro cya kabiri akaza kuyivamo mu mpera z’umwaka w’imikino 2017-2018 akagana mu Bushinwa gutoza mu ikipe y’abato ya Pro Evolution Athletes kuri ubu arabarizwa mu bakozi ba Al-Ittihad Tripoli.



Kuwa Gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018 ni bwo Ivan Jacky Minnaert yerekanwe ku mugaragaro mu ikipe ya Al-Ittihad Tripoli muri Libya aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe nk’umuyobozi mukuru wa Tekinike mu makipe y’abakiri bato ndetse akanaba umutoza mukuru w’ikipe ya kabiri ya Al-Ittihad Tripoli. Nyuma ni bwo yaje guhitamo kuzungirizwa na Kenny Basteleus Umubiligi watozaga Heroes Fc mu cyiciro cya kabiri cy’umwaka w’imikino 2017-2018.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Kenny yavuze ko ari ukuri ko azaba yungirije Ivan Minnaert mu mirimo yose azaba afite muri iyi kipe n’ubundi yaherukagamo mu 2014. “Nzaba nugirinje Ivan mu nshingano azab afite zo gutoza ikipe z’abato za Al-Ittihad Tripoli yaba abatarengeje imyaka 15,17 na 19. Muri macye nzaba mwungirije muri byose mu gihe cy’umwaka umwe yahasinye”. Kenny

Muri Gicurasi 2018 ni bwo Kenny Basteleus yari yageze mu Bushinwa mu ikipe y’abato (Academy) ya Pro Evolution Athletes iri mu mujyi wa Shenzhen mu Bushinwa, ikipe yari yasinyemo umwaka umwe n’ubu utararangira.

Abajijwe niba nta kibazo bizateza kuba avuye mu ikipe bari bafitanye amasezerano atararangira, Kenny yavuze ko mu masezerano bafitanye harimo ingingo ivuga ko igihe yaba abonye aho kujya azishyura igihe kizaba gisigaye.

“Ndibaza ko nta kibazo bizateza kuko mu masezerano yanjye harimo ingingo ivuga ko mu gihe naba ngiye ahandi atarangiye ngomba kwishyura igihe cyaba gisigaye nyuma yuko twakwicara tukabara neza. Ubwo nibwo buryo bushoboka mu gihe nari mbonye amahirwe nk’aya kandi Ivan yanyemeje ko tugomba gukorana kandi neza”. Kenny

Kenny ubwo yasezeraga abatoza ba Police FC basoje umukino wa gishuti bakinnye kuwa

Kenny ubwo yasezeraga abatoza ba Police FC basoje umukino wa gishuti bakinnye Kuwa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018 (FT: Police FC 3-1 Heroes FC)

Isengesho rya Hetoes FC nyuma y'umukino

Isengesho rya Heroes FC nyuma y'umukino

Ivan Minnaert avuga ko azaba afatanya na Kenny Basteleus kuri ubu uri mu Bubiligi aho bazahagurukira rimwe ku Cyumweru bagana i Tripoli mu kazi. Magingo aya Ivan Minaert arabarizwa muri Espagne aho yari yaragiye gukora ikizamini gituma icyangombwa cyo gutoza gihabwa indi garanti y’imyaka itatu, ikizamini cyarangiye ndetse n’icyangombwa cye cya (UEFA License Pro)  kikaba cyahawe garanti izageza mu 2021.

“Yego yarasinye, bamuhaye umwaka umwe nk’uko nanjye ariko bimeze kuko burya amategeko avuga ko gutoza mu makipe y’abato umuntu atarenza amasezerano y’umwaka umwe. Kenny tuzakorana neza kuko azi icyo gukora, yasinye  amasezerano mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko azasinya n’intoki tugeze i Tripoli kuko tuzahurira mu Bubiligi mvuye muri Espagne aho nari nagiye kongeza imyaka ya lisanse yanjye”. Minnaert

Nyuma yo gutsinda ikizamini, License ya Ivan Minnaert iyahawe garanti izageza mu 2021

Nyuma yo gutsinda ikizamini, License ya Ivan Minnaert iyahawe garanti izageza mu 2021

Muri uyu muhango ni nabwo abanyamakuru baboneyeho kugira ibyo babaza

Ivan Minnaert yasinye amasezerano yo kuba umukozi wa Al-Ittihad Tripoli mu gihe cy'umwaka umwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND