RFL
Kigali

Kayiranga yijeje abanyarwanda kubageza mu makipe abiri ya mbere n'ubwo nta gisubizo afite kuri Mukeshimana Dorothea

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/07/2018 23:11
0


Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abakobwa bari kwitegura kwakira imikino ya CECAFA Challenge Cup 2018, avuga ko intego ye ari ukurangiza ku mwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri mu mikino igomba gutangira kuwa 19 kugeza kuwa 27 Nyakanga 2018.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nyakanga 2018, Kayiranga Baptiste yavuze ko kuri ubu abizi neza ko nta gihe yabonye gihagije cyo gutegura ikipe ariko ko uko byagenda kose u Rwanda rutazabura mu myanya ibiri ya mbere mu makipe atanu azaba ari mu Rwanda ahatanira igikombe giheruka kuba mu myaka ine ishize. Yagize ati:

Ntabwo navuga ngo tuzarangiza ku wuhe mwanya aka kanya, ariko twaba aba mbere aba gatatu cyangwa aba kane nuko twebwe turi gukora tugamije kuzarangiza ku mwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri. Gusa tutanayigezeho ntabwo naveba abakinnyi banjye kuko ubushobozi bafite baba babutanze uko bungana.

Kayiranga yasobanuriye abanyamakuru ko kuri ubu ikibazo n’impungenge zihari ari uko abakinnyi b’u Rwanda batabonye imikino myinshi yo kwitegura. Gusa kuri ubu abakinnyi 23 afite mu mwiherero hazavamo batatu (3) kugira ngo asigarane abakinnyi 20 bitewe nuko irushanwa ribiteganya. Kayiranga ati:

Kugeza ku itariki 10 (Nyakanga 2018) twari dufite abakinnyi 23 ari nabo twagombaga kujyana mu mwiherero. Ubu dufite abakinnyi 23 bari mu mwiherero nubwo tuzasigarana gusa abakinnyi 20 ukurikije uko amarushanwa ateye. Kugeza kuri uyu munsi utubazo duhari ni uduterwa no kubura amarushanwa y’imikino bitewe nuko bari bari mu biruhuko ariko urabona bazamuka mu myitozo dukora.

Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w'Amavubi y'abagkobwa aganira n'abanyamakuru

Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w'Amavubi y'abakobwa aganira n'abanyamakuru

Nyuma yo kuba Kayiranga avuga ko nta mikino yabonye yo gutegura ikipe, afite ikibazo cyo kubura umukinnyi azasimbuza Mukeshimana Dorothea rutahizamu wagize ikibazo cy’imvune mu myitozo y’ibanze. Gusa ngo nta kindi yakora uretse kuzitabaza abo afite. Mu magambo ye yagize ati” Navuga ko nta kindi gisubizo dufite kuri Dorothea igisigaye nuko dutoza abahari tukareba ko bazatsinda. Muri macye nta kindi gisubizo dufite cyadufasha”.

Mukeshimana Dorothea ntabwo azakina CECAFA kukoyagize ikibazo cy'imvune mu ivi

Mukeshimana Dorothea ntabwo azakina CECAFA kuko yagize ikibazo cy'imvune mu ivi

Kayiranga Baptiste (Ibumoso) na NIbagwire Sifa Gloria (Iburyo) baganira n'abanyamakuru

Kayiranga Baptiste (Ibumoso) na Nibagwire Sifa Gloria (Iburyo) baganira n'abanyamakuru

Bonny Mugabe umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA akanaba umuvugizi wayo niwe wari uyoboye iki kiganiro

Bonny Mugabe umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA akaba n'umuvugizi wayo ni we wari uyoboye iki kiganiro

Nibagwire Sifa Gloria kapiteni w’ikipe y’igihugu yavuze ko kuri ubu nk’ikipe biteguye neza kandi ko biteguye kwereka abanyarwanda icyo bashoboye kuko ngo kuba baratsinzwe muri CECAFA iheruka kuri ubu bamaze kubona amasomo akomeye. Nibagwire Sifa Gloria ati:

Turiteguye kugira ngo twereke Abanyarwanda icyo dushoboye, gusa turabasaba kutuba inyuma ku mikino yose tuzakina. Muri CECAFA iheruka ni byo twavuyemo nabi ariko twari tutaragira ubunararibonye ariko ubu twize byinshi. Ubu turimo abakinnyi bakuze n’abakiri bato tugomba kwitera imbaraga ubwacu kuko mu myaka ya cyera ntabwo FERWAFA yadufashaga cyane mu buryo bw’amafaranga ariko ubu ubona ko byahindutse, Abanyarwanda bazatube hafi nicyo tubasabye.

Nibagwire Sifa Gloria ukina hagati mu ikipe y'igihugu akanaba na kapiteni wayo aganira n'abanyamakuru

Nibagwire Sifa Gloria ukina hagati mu ikipe y'igihugu akanaba na kapiteni wayo aganira n'abanyamakuru

Nibagwire Sifa Gloria ukina hagati muri Scandinavia WFC akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu

Nibagwire Sifa Gloria ukina hagati muri Scandinavia WFC akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu

Umukino wa kabiri u Rwanda ruzakina na Ethiopia ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga 2018, tariki ya 25 Nyakanga 2018  bahure na Uganda mu gihe ruzasoreza ku gihugu cya Kenya tariki ya 27 Nyakanga 2018 hanarebwa niba bakomeza mu cyiciro gikurikira.

Aba bakobwa bahamagawe bakora imyitozo bacumbika kuri Golden Tulip Hotel (Nyamata) kuva ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018 ubwo batangiraga kuhaba kuzageza irushanwa risojwe.

Muri 2016 ubwo iri rushanwa ryaberaga i Kampala muri Uganda, u Rwanda rwatozwaga na Nyinawumuntu Grace baza kuviramo mu matsinda bananiwe kwivana imbere y’amakipe arimo Tanzania na Ethiopia. Icyo gihe, Tanzania yatwaye igikombe itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.

Kayiranga Baptiste avuga ko nitabona igikombe atazarenganya abakinnyi afite

Kayiranga Baptiste avuga ko natabona igikombe atazarenganya abakinnyi afite

Habyarimana Matiku Marcel (Hagati)visi perezida wa FERWAFA  na Kayiranga Baptiste (Iburyo) umutoza w'ikipe y'igihugu

Bonny Mugabe (Ubanza ibumoso) umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA akanaba umuvugizi wayo, Habyarimana Matiku Marcel (Hagati) visi perezida wa FERWAFA na Kayiranga Baptiste (Iburyo) umutoza w'ikipe y'igihugu

Abakinnyi 23 bahamagawe:

Abanyezamu (3): Nyirabashyitsi Judith (AS Kigali WFC), Umubyeyi Zakia (Scandinavia Wfc)  na Uwizeyimana Helene (AS Kigali WFC)

Abugarira (8): Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFc), Murorunkwere Claudine (Rambura WFc), Nyiransanzabera Miliam (Kamonyi WFC),  Umulisa Edith (Scandinavia Wfc), Maniraguha Louise (AS Kigali Wfc), Umwizera Angelique (AS Kigali Wfc), Mukamana Clementine (Kigomo Sisters Wfc, Tanzania) na Mutuyimana Albertine (Kamonyi Wfc)

Abakina hagati (6): Uwimbabazi Immaculee (Kamonyi Wfc), Nibagwire Sifa Gloria (Scandinavia Wfc), Kalimba Alice (AS Kigali Wfc), Mukeshimana Jeanette (AS Kigali Wfc), Nyiramwiza Martha (AS Kigali Wfc) naUwamahoro Marie Claire (AS Kigali Wfc).

Abataha izamu (6): Ibangarye Anne Marie (Scandinavia Wfc), Umwariwase Dudja (AS Kigali Wfc), Nibagwire Libery (AS Kigali Wfc), Uwamahoro Beatrice (Kamonyi Wfc), Ufitinema Clotilde (ES Mutunda WFC) na  Kankindi Fatuma (Scandinavia Wfc)

Nyiramwiza Martha (AS Kigali WFC) akina hagati mu kibuga

Imyitozo irakomeje.....

Dore gahunda y’imikino:

Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018

-Kenya vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)

-Rwanda vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018

-Ethiopia vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)

-Kenya vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018

-Uganda vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

-Rwanda vs Ethiopia (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018

-Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00’)

-Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018

-Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

-Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)

Mukantaganira  Joselyne myugariro w'iburyo arwana n'abashaka kumwaka umupira

U Rwanda ruzatangira rukina na Tanzania ku wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018 saa kumi na 15 (16h15')

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND