RFL
Kigali

Kayiranga Baptiste yahamagaye abakinnyi 40 mu ikipe y’igihugu batarimo uwatsinze ibitego 25 muri shampiyona

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/04/2018 20:35
0


Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abakobwa bakina umupira w’amaguru, yahamagaye abakinnyi 40 bagomba gutangira umwiherero, abakinnyi batarimo Kanyamihigo Callixte watsinze ibitego 25 umwaka w’imikino ishize.



Kanyamihigo Callixte utari ku rutonde rw’abakinnyi 40 bahagaze neza mu gihugu, umwaka w’imikino ushize 2016-2017 yatsinze ibitego 25 muri shampiyona anahabwa urukweto bita urwa Zahabu. Muri uyu mwaka w’imikino yabashije gutsinda ibitego icyenda (9) mu mikino irindwi (7) ibanza ya shampiyona iri gukinwa ku munsi wayo wa munani (8) mu mpera z’iki Cyumweru turimo.

Muri iyi kipe kandi iyo unyijijemo amaso ubona hari amazina asanzwe ahagaze neza muri shampiyona y’abagore ariko atari ku rutonde. Umuntu ukurikira umupira w’amaguru w’abagore wese yakwibaza impamvu abakinnyi nka Kanyamihigo Callixte atari mu bakinnyi bajya kugeragezwa dore ko muri aba 40 hazavamo 30 bazakoreshwa mu irushanwa.

Undi mukinnyi utari ku rutonde ni Mukeshimana Jeannette ukina hagati muri AS Kigali yewe unabanza mu kibuga, Imanizabayo Florence cyo kimwe na Saida Ntagisanimana bakina baca mu mpande yaba iburyo cyangwa ibumoso.

Kanyamihigo Callixte rutahizamu wa AS Kigali atera ishoti

Kanyamihigo Callixte (Ibumoso) rutahizamu wa AS Kigali ntari mu bakinnyi 40 

Mukeshimana  Jeannette

Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w'ikipe y'abagore

Mukeshimana  Jeannette

Mukeshimana Jeannette

Mukeshimana Jeannette (ibumoso) na Iradukunda Kanyamihigo Callixte (ibryo) wanatsinze ibitego bibiri mu mukino

Mukeshimana Jeannette (ibumoso) na Iradukunda Kanyamihigo Callixte (iburyo) bose ntibari mu bakinnyi 40 beza mu gihugu

Ntagisanimana Saida nawe yari yibereye ku ntebe y'abasimbura

Ntagisanimana Saida nawe ntari ku rutonde rw'abakinnyi 40

Ni abakinnyi bagomba kuba bacumbitse muri Hill Top Hotel i Remera aho bazajya bava bajya mu myitozo kugeza ubwo hazavamo abakinnyi 30 bazaba bahagaze neza kugira ngo bazakine imikino ya CECAFA 2018 izabera mu Rwanda kuva muri kuwa 12-20 Gicurasi 2018. Iri rushanwa rizahuza ibihugu birindwi (7) kuko byabanje kuba umunani (8) u Burundi bukaza kuvamo, ibihugu bisigaye birimo n’u Rwanda ruzakira irushanwa. Ibindi bihugu birimo; Kenya, Uganda, Zanzibar, Ethiopia, Tanzania na Djibouti.

Dore abakinnyi 40 bahamagawe:

Abanyezamu: Nyirabishisti Judith (AS Kigali Wfc), Uwizeyimana Helene (AS Kigali Wfc), Nyirabatoni Diane (Bugesera Wfc) na Umubyeyi Zakia (Scandinavia Wfc)

Abugarira: Mukamana Clementine (Kigoma WFc, Tanzania), Maniraguha Louise (AS Kigali), Uwamariya Vestine (Inyemera Wfc), Muhawimana Constance (Inyemera Wfc), Uwizerwa Angelique (AS Kigali Wfc), Uwimbabazi Immacule (Kamonyi Wfc), Mukahirwa Providence (Fatima Musanze academy), Umulisa Edith (Scandinavia Wfc), Uwamahoro Jeanne Claire Mataye (AS Kigali Wfc), Ukwinkunda Jeannette (Scandinavia Wfc), Nyiransanzebera Miriam (Kamonyi Wfc), Uwanyirigirira Sifa (AS Kigali Wfc), Nyirahabimana Anne Marie (Scandinavia Wfc), Mukantaganira Joselyne (AS Kigali Wfc) na Niyonkuru Goreti (ES Mutunda WFc)

Abakina hagati: Nibagwire Gloria (Scandinavia Wfc), Karimba Alice (AS Kigali), Mukandayisenga Nadine (Scandinavia Wfc), Yankurije Aline (ES Mutunda Wfc), Nyiramwiza Marta (AS Kigali Wfc), Nyirahashimana Marie Jeanne (Scandinavia Wfc), Uwamahirwa Chadia (AS Kigali Wfc) na Uwihirwe Kevine (Scandinavia Wfc)

Abataha izamu: Ufitinema Clautilde (AS Kigali Wfc) and Niyomugaba Sophie Madudu (AS Kigal: Uwamahoro Marie Claire (AS Kigali Wfc), Mukeshimana Dorothe (AS Kigali), Abimana Djamila Mwiza (Scandinavia Wfc), Kanyenyeri Leony (Inyemera Wfc), Umwaliwase Dudja (AS Kigali Wfc), Uwimpuwe Adelice (ES Mutunda Wfc), Mushimiyimana Marie Claire (Scandinavia Wfc), Umuhoza Yvonne (ES Mutunda Wfc), Ibangarye Anne Marie (Scandinavia Wfc), Nyirandikumana Teddy (Inyemera WFc) na  Ntibagwire Lyberata (AS Kigali Wfc).

 Imanizabayo Florence ahungisha umupira

Imanizabayo Florence (Ufite umupira) ntabwo yahamagawe mu bakinnyi 40






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND