RFL
Kigali

Kayiranga Baptiste yahamagaye 26 batarimo Uwamahoro Marie Claire bajya mu myiteguro ya nyuma

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/04/2018 9:50
0


Kayiranga Baptiste ni umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore iri kwitegura imikino ya CECAFA 2018 igomba kubera mu Rwanda kuva kuwa 12-22 Gicurasi 2018. Mu bakinnyi 26 basigaye mu myiteguro ntibarimo Uwamhoro Marie Claire myugariro w’ibumoso muri AS Kigali.



Uyu mukinnyi ni umwe mu bakinnyi basanzwe bakina mu ikipe y’igihugu ndetse akaba ari na nimero ya mbere ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya AS Kigali ifite ibikombe bya shampiyona. Aba bakobwa bahamagawe bagomba kujya bakora imyitozo bacumbika kuri Golden Tulip Hotel (Nyamata) kuzageza irushanwa risojwe

Muri 2016 ubwo iri rushanwa ryaberaga i Kampala muri Uganda, u Rwanda rwatozwaga na Nyinawumuntu Grace baza kuviramo mu matsinda bananiwe kwivana imbere y’amakipe arimo Tanzania na Ethiopia. Icyo gihe, Tanzania yatwaye igikombe itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.

Iyi CECAFA izajya ikinirwa kuri sitade ya Kigali izaba irimo; Kenya, Uganda, Tanzania, Zanzibar, Burundi, Ethiopia na Djibouti mu gihe ibihugu nka Erythrea, Sudan na South Sudan bataremeza niba bazitabira.

Uwamahoro Marie Claire bita Mataye ubwo bakinaga n'Isonga FC

Uwamahoro Marie Claire bita Mataye ubwo bakinaga n'Isonga FC

Mu gihe yaba agumyemo, Nyiransanzabera Miliam ni umwe mubajya butabazwa kuri 3

Mu gihe yaba agumyemo, Nyiransanzabera Miliam ni umwe mubajya butabazwa kuri 3

Abakinnyi 26 basigaye mu mwiherero:

Abyanyezamu: Nyirabashisti Judith (AS Kigali Wfc), Uwizeyimana Helene (AS Kigali Wfc) and Umubyeyi Zakia (Scandinavia Wfc)

Abugarira: Mukantaganira Joselyne (AS Kigali Wfc), Nyirahabimana Anne Marie (Scandinavia Wfc), Nyiransanzebera Milliam (Kamonyi Wfc), Umulisa Edith (Scandinavia Wfc), Maniraguha Louise (AS Kigali), Uwimbabazi Immacule (Kamonyi Wfc), Muhawimana Constance (Inyemera Wfc) and Uwamahoro Jeanne Claire Mataye (AS Kigali Wfc), Umwizerwa Angelique (AS Kigali Wfc),Murorunkwero Claudine (Rambura),

Abakina hagati: Nibagwire Sifa Gloria (Scandinavia Wfc), Kalimba Alice (AS Kigali), Mukeshimana Jeannette (AS Kigali WFC), Nyiramwiza Marta (AS Kigali Wfc), Mukeshimana Dorothe (AS Kigali WFC), Kankindi Fatuma (Scandinavia), Uwamahoro Beatrice (Remera Rukoma)

Abataha izamu: Umwaliwase Dudja (AS Kigali Wfc), Mushimiyimana Marie Claire (Scandinavia Wfc), Ibangarye Anne Marie (Scandinavia Wfc), Ntibagwire Lyberata (AS Kigali Wfc), Iradukunda Callixte (AS Kigali WFC), Abimana Djamila Mwiza (Scandinavia Wfc).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND