RFL
Kigali

Katauti ntiyemera uburyo (System) Antoine Hey akoresha mu mikinire y’Amavubi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/07/2017 9:02
3


Ndikumana Hamadi Katauti wabaye umukinnyi rurangiranwa mu ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports abereye umutoza wungirije, avuga ko atemera uburyo Antoine Hey akoresha mu mikinire y’ikipe y’igihugu mu mikino ari gukina muri iyi minsi.



Antoine Hey umudage utoza Amavubi kuri ubu yazanye uburyo bugezweho mu makipe atandukanye ku isi bwo gufata abakinnyi batatu (3) bagakina bugarira ijana ku ijana (100%) abandi bakaba bari hagati mu gihe usanga umukinnyi umwe ari we uba afite inshingano zo gusatira izamu.

Mu kiganiro yagiranye na Royal TV, Ndikumana avuga ko ubu buryo budakwiye gukoreshwa mu ikipe y’igihugu. Yagize ati:

Ntabwo ikwiye kuko bimaze kugaragara. Nta bitego byinshi bizajya biboneka. Duhuye n’ikipe ifite ubusatirizi bukomeye muri macye tuzajya dutsindwa byinshi tubone kimwe birangire. Abakinnyi dufite ntabwo byaborohera guhita bayifata cyane ko no mu makipe (Clubs) nta kipe n’imwe ikoresha iriya system ngo bikunde cyangwa se ngo bigire icyo bitanga. Rayon Sports yayigerageje kenshi saison ishize ariko ntabwo byagendaga neza nkuko byagendaga bakina system isanzwe ya 4-4-2 cyangwa 4-3-3.

Kuwa 11 Kamena 2017 ni bwo u Rwanda rwatsinzwe na Republique Centre Afrique ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019. Ndikumana abona ko ubu buryo Antoine Hey akomeza gutsimbararaho ari bwo bwabaye intandaro yo gutakaza umukino mu minota ya nyuma. Ndikumana Hamadi yagize ati:

Ntabwo navuga ko nemeranwa nawe (Antoine Hey) kuko urebye ni nacyo cyatumye ikipe itsindwa igitego cya nyuma mu mukino wa Centre Afrique. Urebye abakinnyi yabanje mu kibuga hafi 90% bari abakinnyi b’inyuma (Defenders), akaza no gukora ikosa ryo kuba yakinisha Emmanuel Imanishimwe uruhande rwose rw’ibumoso.

Mu mukino u Rwanda rwatsindiwe i Bangui, Katauti abona ko amwe mu makosa Antoine Hey yakoze aruko atabanje Savio Nshuti Dominique mu kibuga. Ndikumana Hamadi Katauti yagize ati:

Kuri njyewe (Katauti) yagombaga kubanzamo Savio, kuko Savio arihuta ,afite tekinike, Savio akoresha ubwenge cyane kurusha Emmanuel. Amaze kujyamo igice cya kabiri yahinduye ibintu tubona igitego cyo kwishyura.

Ndikumana Hamadi Katauti ntiyiyumvisha ukuntu Savio Nshuti Dominique yabanje hanze i Bangui

Ndikumana Hamadi Katauti ntiyiyumvisha ukuntu Savio Nshuti Dominique yabanje hanze i Bangui

Ndikumana Hamadi Katauti yakiniye Amavubi kuva mu 1998 akina imikino 51. Yakinye Rayon Sports mu mwaka w’imikino 1998-1999. Yakinnye nk’uwabigize umwuga mu makipe atandukanye arimo; KV Turnhout (2000-2001), RSC Anderlecht (2001-2002), KV Mechelen (2002-2003), KAA Gent (2003-2005), APOP Kinyras Peyias FC (2005-2006), Nea Salamina (2006-2007), Anorthosis Famagusta FC (2007-2008), AC Omonia (2008-2009) na AEL Limassol (2009-2010) mbere yuko asubira muri APOP Kinyras Peyias FC mu 2011.

Ndikumana Hamadi Katauti nbwo Rayon Sports yakinaga na FC Musanze mu gikombe cy'Amahoro kuri sitade Amahoro

Ndikumana Hamadi Katauti ubwo Rayon Sports yakinaga na FC Musanze mu gikombe cy'Amahoro kuri sitade Amahoro mu mwaka w'imikino dusoje wa 2016-2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • i6 years ago
    byumvikana ko ejo karekezi nabikina , nawe batazemeranywa? hhhhh araje nivuzi vuzi rye... mumwitege
  • hhhh6 years ago
    nabanze yubake carrier ye areke critique ataraba umutoza uhamye, hanyuma se musanze kitatwaye igikombe konumva azi systems nyinshi
  • abayisenga gilbert6 years ago
    courage rata mutoza wacu dukunda





Inyarwanda BACKGROUND