RFL
Kigali

Kasongo Junior yafashije Patriots BBC gutsinda APR BBC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/01/2018 23:17
0


Kasongo Junior umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukinira ikipe ya Patriots BBC yafashije iyi kipe gutsinda APR BBC mu mukino w’uyu wa Gatanu iyitsinda amanota 65-52 kuko we ubwe yatsinzemo amanota 15.



Kasongo Junior wakinaga umukino we wa kabiri muri Patriots BBC nyuma yo kuba yarabafashije gutsinda REG BBC, yatsinze amanota 15 mu mukino bityo abakinnyi bafatanya muri iyi kipe batsinda andi asigaye. Mu bamufashije kuzamura itsinzi ya Patriots BBC barimo; Mugabe Arstide kapiteni w’iyi kipe watsinzemo amanota 11 na Mbanze Bryan wa APR BBC yatinzemo amanota 11.

Ikipe ya Patriots BBC yaje muri uyu mukino ifite intego yo gutsinda kugira ngo bakomeze basatire REG BBC bari kurwanira igikombe, bityo batsinda agace ka mbere n’amanota 24-13. Agace ka kabiri bagasoje bafite amanota 13 ku icumi (10) ya APR BBC mbere yuko batsinda agace ka gatatu amanota 16-12. Gusa APR BBC ya Aime Kalim Nkusi yaje kwirwanaho itsinda agace ka gatatu n’amanota 16-15 nubwo ntacyo byari bivuze muri iyi minota.

REG BBC iraguma ku mwanya wa mbere n'amanota icyenda n'amanota 105 izigamye mu gihe Patriots BBC ifite banganya amanota icyenda (9) ikaba izigamye amanota (Paniers) 54. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2018 hazakinwa imikino ibiri (2). Uwa mbere uzakinwa saa tanu z’amanywa (11h00’) uhuze Espoir BBC na Rusizi BBC iri ku mwanya wa nyuma mu mikino ibiri imaze gukina.

Umukino wa kabiri uzahuza UGB na IPRC South BBC saa saba z’amanywa (13h00’), imikino yose izabera muri sitade nto ya Remera. Ku Cyumweru nabwo hazaba imikino ibiri (2) kuko saa tatu z’igitondo (09h00’) ni bwo UGB izakira Rusizi BBC muri sitade nto ya Remera mbere yuko APR BBC izakira IPRC South BBC saa tanu z’igitondo (11h00’).

Dore uko gahunda y’imikino iteye:

Kuwa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2018

-Patriots BBC 65-52 APR BBC  

Kuwa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2018

-Espoir BBC vs Rusizi BBC (Petit Stade Remera, 11h00’)

-UGB vs IPRC South BBC (Petit Stade Remera, 13h00’)

Ku Cyumweru tariki 7 Mutarama 2018

-UGB vs Rusizi BBC (Petit Stade Remera, 09h00’)

-APR BBC vs IPRC South BBC (Petit Stade Remera, 11h00’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND