RFL
Kigali

Karekezi yashavujwe n’amagambo ya De Gaulle amwihimuraho amucyurira kuyobora FERWAFA yarize korora amafi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/03/2017 9:57
38


Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2017 ni bwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru aho abanyamakuru bagombaga kwerekwa umutoza w’ikipe y’igihugu mushya, nyuma y’iki kiganiro Degaule atangariza kimwe mu binyamakuru cyandikira hano mu Rwanda ko 2004 u Rwanda rutagiye muri CAN ahubwo ko hagiyeyo abanyamahanga, aya magambo yababaje cyaneKarekezi



Nyuma yo kubabazwa n’aya magambo Olivier Karekezi yihimuye kuri Degaulle uyobora FERWAFA mu mvugo ikarishye amwibutsa amwereka ko mubo yise abanyamahanga hari abamurusha ikinyarwanda, aha Karekezi yibukije Degaule ko ibi bishobora kuba biterwa no kuba ayobora FERWAFA nyamara yarize korora amafi muri Congo. Olivier Karekezi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati:

Nyakubahwa president wa Ferwafa ushobora kwishimira ibyiza igihugu kimaze kugeraho kuva intambara yarangira?ese ushingira he uvuga y'uko igihugu cyabonye itike yerekeza mu gikombe cya Africa binyuze mu banyamahanga? niba ari ukujya mu kintu kigutunguye, ni byo bituma kwiyumvisha ibyo ugenda uvuga inzira zose bigenda bitungura umuntu wese usobanukiwe n'umupira. Hanyuma 2015 badutera mpaga...bayiduteye kubera nde se? hahahahahahah Nimba ari uko wize ibyo korora amafi muri Congo ngirango ni nayo mpamvu ugera mu mupira bikagucanga, ibihugu byose byitabaza abahanga mu mupira b'abanyamahanga nuko ari abasazi se?ese abakinaga 2004 uvuga ko ari abanyamahanga ubu urusha ikinyarwanda Katawuti Ndikumana?Njyewe reka nkugire inama?Wakomeza utakomeza kuyobora Ferwafa nuko nasaba ko uzanagusimbura azaza akomereza ku byiza waba waragezeho?Apana kuza uvuga ibidafitiye akamaro igihugu cyacu.thanks

karekeziOlivier Karekezi yabaye Kapiteni w'ikipe y'igihugu AMAVUBI, umwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cya Afurika 2004

Aya magambo yuzuye uburakari Olivier Karekezi yayandikiye Degaulle nyuma yo kubona ko Degaule avuze ko igikombe cya Afurika 2004 abatsindiye itike yo kukijyamo bahagarariye u Rwanda ari abanyamahanga ko u Rwanda rugomba gukora cyane ngo rubone itike bwa mbere.

degauleAmagambo akomeye Karekezi yanditse abwira De Gaulle

Umva hano De Gaulle yibasira abakiniye u Rwanda mu gikombe cya Afurika 2004 akavuga ko kuri we u Rwanda rutagiye muri CAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bolingi7 years ago
    ukuri kuzuye! Gusa birababaje kumva president wa federation avuga nka biliya.
  • Jackson7 years ago
    Urwanda rukeneye abagabo nka Olivier Karekezi. Batarya amagambo badakorera mullahs. Congs
  • Imboni7 years ago
    Hahaha, BRAVO Karekezi!! Vraiment bano bagabo bazagye baceceke barye dore baba babatamitse naho bayobeye aho batakagombye, nkaho yakavuze ikibazo dufite mu mumupira wamaguru arazana itiku rya zamani, Mumbwirire kabisa! Twe nuko nta Guhugu kinini dufite cyoguhingamo ibyuzi by'amafi!!
  • meto7 years ago
    bamubwire kbs Kuko degole afite ubwenge nuke kbs
  • Paty7 years ago
    arko koko De gore aracyakora iki mumupira wacu?ibaze nk'ibintu aba yavuze?ubuse iyo ugiye kumbuga zose ukandikamo amakipe yagiye muri CAN 2014 usangamo URWANDA rw'abanyamahanga?ahubwose rubaho?injiji nkizi zivahe De gore yamunzwe na ruswa ahubwo nkuko FBI yagaragaje ba Bratel n'inzego ziperereza z'urwanda zikwiye kumukurikirana.ntabwo ibyo byakwitwa ko leta yivanze oya rwose.
  • 07587096187 years ago
    Degole tamanyi
  • sefara abdoul razzack7 years ago
    Mwaramutse bwana president wa FERWAFA nashakaga kukubaza iyo uvuze abanyamahaga uba ushatse kuvuga iki? Umuntu undafite ubwenegihugu bwu Rwanda cyagwa umunyarwanda wahoze uba hanze yu rwanda. Ndusobanurire kuko ahubwo iyo uza kuvuga ngo ubu Ferwafa iyobowe numunyamahaga kuko abagiye muri CAN abeshi bakurusha ubunyarwanda uvuga kuko bose baje imbere yawe mu rwanda baza bitangira igihugu uko bari bashoboye. Naho wowe wari ucyibereye muri wenge musical ninde utakuzi koko.nibura bo bafite aho bagejeje imbedera ryurwanda wowe se?
  • log7 years ago
    mu byukuli Karekezi ni umuntu wumugabo saana! iriya kipe yarimo: Karekezi Gatete Canisius nabandi benshi babanyarwanda! none uyu biramuyobeye ngo ntabwo u Rwanda rwagiye muri CAN! Nnone se bazamura ibendera ry' u Rwanda icyo gihe, baririmbye indirimbo yubahiriza ikihe gihugu! nta bayobozi bumupira bahari, ahubwo sinarinzi ko ari aborozi bamafi! hahahahha
  • Innocent7 years ago
    Koko se yize uburobyi bw'amafi?
  • Niyomugabo Germain7 years ago
    nanjye ndemeranya na olivier karekezi pe ubuse ko mbona abafaransa ari abanyamahanga gusu buriya ntacyo bageraho cyangwa poritigal yavuga ko itatwaye eufa kuko igitego cyatsinzwe numunyamahanga?
  • urwagasimba7 years ago
    Arko mwagiye munywa icyayi gike.
  • Mika7 years ago
    Ariko de Gaule nkaya magambo ayavuga yatekereje??? Ese nukuvuga ko abari bagize equipe icyo gihe yari abanyamahanga gusa?? Ese niyo baba bo bwaba ari ubwambere abanyamahanga bakinira ikindi gihugu?? Ebana uyu mugabo naveho kbsa ntaho azageza ruhago yacu nibigambo nkibi bidafite sence!!! Bravo Karekezi kumubwiza ukuri kdi aho mwagejeje ruhago yacu twese turahazi!!!!
  • emma7 years ago
    hahah sha karekezi we uri umugabo
  • emma7 years ago
    hahah sha karekezi we uri umugabo
  • Nshimiyimana vincent7 years ago
    Ese nihe mwigeze mubona igihugu kidakinisha abanyamahanga Niba arumuhanga akaba abyemera numva ntakibazo
  • Claire7 years ago
    Natwe byatubabaje kubona avuga ariya magambo mwihangane basore bacu twe ibyo mwakoze byaradushimishije mureke abafite umurengwe sha. courage kandi kumirimo yawe.
  • shyaka7 years ago
    So,ejo nitujya can NGO umutoza yari umudage,tumuhindure,nibarangiza NGO imipira ntikorewe mu RDA pls igihugu si ibara cg ururimi ni indangagaciro duhuriraho ,ukeneye itorero msaz I.e de goool
  • Katauti7 years ago
    Sinzi impamvu wamwise nyakubahwa umuhaye agaciro atarakwiye kabisa.Ndasaba radio imwe imutumire nanjye intumire ngire icyo mwibariza abanyarwanda bose babyumva nawe ansubize bamwumva.
  • juan7 years ago
    Ariko ubwibone buba muri ruhago yo mu Rwanda icyo buzazana muzacyakiriza yombi!ko ntarabona muburezi,ubuvuzi,...birukana abanyamahanga mu Rwanda.mubona football ariyo ivukanwa n’abanyarwanda kurusha izindi mpano?ubuse Degaule ko nibitekerezo bye aribyo kwibazaho,Cecafa 3 APR FC yatwaye zatwawe nabo bana babanyarwanda?kuva APR yatangira iyo politic igeze kuki se?ibikombe bya Championat yatwaye se imaze gushuka andi makipe akayoboka politic yayo arko aho bakangukiye bakamenya ko umupira udakinwa n’ubwenegihugu runaka izongera kugikoraho biyoroheye?ibyo bavuga ngo tubahe igihe!nibashaka babahe imyaka 20 muzaba mureba umusaruro.ubu Vita Club ijya kugura Sugira aruko Congo tuyirusha abakinnyi?Ariko iyo ushaka kuba the best mukarere ugura abeza mukarere washaka kuba the best muri Africa ukagura abeza muri AFRICA. Ibyo rero birirwa bavuga namwe abanyamakuru mukabafasha kubyumvisha abanyarda mumenyeko ukuri ni kurigaragaza mwabyanga mwabyemera.Karekezi IMANA Iguhe umugisha kuko igitekerezo cyawe gihagarariye ibyabenshi bitabasha kumvikana.
  • Lambert7 years ago
    Amagambo Degaulle yavuze arimo guhubuka cyane kandi abanyarwanda benshi ndahamya ko ntawemeranya nawe habe na gato ariko na Karekezi uburyo yashubije nabyo harimo guhubuka kuko yakoreshejwe n'uburakari cyane kuko Football management ntisaba kuba warayikinye gusa kuko ukoze ubushakashatsi wasanga ama fédération menshi kw'isi abayayobora barize ibintu bitandukanye kandi ayobowe neza ntago ari ayoborwa nabakinye Foot.





Inyarwanda BACKGROUND