Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2017 ni bwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru aho abanyamakuru bagombaga kwerekwa umutoza w’ikipe y’igihugu mushya, nyuma y’iki kiganiro Degaule atangariza kimwe mu binyamakuru cyandikira hano mu Rwanda ko 2004 u Rwanda rutagiye muri CAN ahubwo ko hagiyeyo abanyamahanga, aya magambo yababaje cyaneKarekezi
Nyuma yo kubabazwa n’aya magambo Olivier Karekezi yihimuye kuri Degaulle uyobora FERWAFA mu mvugo ikarishye amwibutsa amwereka ko mubo yise abanyamahanga hari abamurusha ikinyarwanda, aha Karekezi yibukije Degaule ko ibi bishobora kuba biterwa no kuba ayobora FERWAFA nyamara yarize korora amafi muri Congo. Olivier Karekezi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati:
Nyakubahwa president wa Ferwafa ushobora kwishimira ibyiza igihugu kimaze kugeraho kuva intambara yarangira?ese ushingira he uvuga y'uko igihugu cyabonye itike yerekeza mu gikombe cya Africa binyuze mu banyamahanga? niba ari ukujya mu kintu kigutunguye, ni byo bituma kwiyumvisha ibyo ugenda uvuga inzira zose bigenda bitungura umuntu wese usobanukiwe n'umupira. Hanyuma 2015 badutera mpaga...bayiduteye kubera nde se? hahahahahahah Nimba ari uko wize ibyo korora amafi muri Congo ngirango ni nayo mpamvu ugera mu mupira bikagucanga, ibihugu byose byitabaza abahanga mu mupira b'abanyamahanga nuko ari abasazi se?ese abakinaga 2004 uvuga ko ari abanyamahanga ubu urusha ikinyarwanda Katawuti Ndikumana?Njyewe reka nkugire inama?Wakomeza utakomeza kuyobora Ferwafa nuko nasaba ko uzanagusimbura azaza akomereza ku byiza waba waragezeho?Apana kuza uvuga ibidafitiye akamaro igihugu cyacu.thanks
Olivier Karekezi yabaye Kapiteni w'ikipe y'igihugu AMAVUBI, umwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cya Afurika 2004
Aya magambo yuzuye uburakari Olivier Karekezi yayandikiye Degaulle nyuma yo kubona ko Degaule avuze ko igikombe cya Afurika 2004 abatsindiye itike yo kukijyamo bahagarariye u Rwanda ari abanyamahanga ko u Rwanda rugomba gukora cyane ngo rubone itike bwa mbere.
Amagambo akomeye Karekezi yanditse abwira De Gaulle
TANGA IGITECYEREZO