Karekezi Olivier umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona, yemeza ko ariwe wagize uruhare rukomeye kugira ngo Jannot Witakenge utari ufite akazi agirwe umutoza umwungirije muri Rayon Sports.
Ibi byaje nyuma yuko Ndikumana Hamadi Katauti wari umutoza wungirije muri Rayon Sports yari amaze kwitaba Imana bityo hagatangira kwibazwa no gutekereza ku mutoza uzungiriza Karekezi Olivier nawe icyo gihe wari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda.
Mbere na mbere byabanje kuvugwa ko Karekezi yabanje gusaba ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ko bamuha Lomami Marcel akaba yamwungiriza ariko nyuma biza kuba ngombwa ko Jannot ahabwa umwanya kuko ngo Lomami yari yahawe imikino yo kugira ngo agaragaze imbaraga afite mu gutoza. Mu magambo ye, Karekezi yatangiye agira ati:
Lomami ni umutoza mwiza wongera ingufu z’abakinnyi, turashaka ko akomeza biriya kuko ni nabyo yize. Ni njye wahamagaye Jannot ari kuwa Kabiri ahagera kuwa Gatatu, mubaza niba ntacyo bitwaye kuba yaza tugafatanya. Yambwiye ko nta kibazo kuko nta kazi yari afite, icyo tugiye gukora ni ugushyira hamwe tukareba ko yaziba icyuho cya Katauti.
Karekezi Olivier yavuze ko ubwo yari mu maboko ya polisi ari bwo yamenye ko umukino Rayon Sports yakinnyemo na Mukura Victory Sport warebwe na Jannot Witakenge bityo aza kumuhamagara baraganira baza guhuza. Karekezi ati:
Ngira ngo namenye ko yari ari inaha ku mukino wa Mukura, njyewe ntabwo nari mpari. Hanyuma maze kuva mu bibazo nari ndimo natekereje ko namuha amahirwe (Lomami Marcel) muri iyi mikino ine kugira ngo nawe anyereke niba hari icyo yamfasha. Ariko mu mupira iyo ushatse kuzanamo amarangamutima hari ubwo usanga bigenda bigucanga. Icyo nashakaga nashakaga uwunyungiriza uzaba umeze nka Katauti, uzashobora kubwira umukinnyi mu mikinire ye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Jannot Witakenge nawe yemeye ko kuza muri Rayon Sports abikesha Karekezi Olivier. “Naje mpamagawe n’umutoza Olivier (Karekezi) kugira ngo dushyire ingufu hamwe bityo ikipe ikomeze igire ubushongore n’ubukaka nk’uko isanzwe. Tugiye gutegura ikipe tuzabone uko duhatana mu mikino Nyafurika”. Jannot
Jannot Witakenge aganira na Lomami Marcel
Kuri ubu umutoza mukuru ni Karekezi Olivier wasimbuye Masud Djuma, Jannot Witakenge akaba umutoza wungirije wasimbuye Ndikumana Hamadi Katauti naho Nkunzingoma Ramadhan akaba umutoza w’abanyezamu.
Abafana ba Rayon Sports
Nyandwi Saddam mu myitozo yo kwiruka
Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy
Mugemana Charles umuganga wa Rayon Sports aganira na Nyandwi Saddam
Tumushime Ally Tidjan murumuna wa Manishimwe Djabel umukinnyi utanga icyizere hagati mu kibuga
Irambona Eric Gisa areba aho yatanga umupira
Irambona Eric Gisa ategereje ko Tidiane Kone amugeraho
Byarangiye amucitse
Jannot Witakenge yereka abakinnyi uko bahagarara
Nova Bayama ku mupira
Jannot Witakenge avuga ko Rayon Sports igomba kuba ikipe itinyitse mu Rwanda no hanze yarwo
Nyandwi Saddam ku mupira
Kwizera Pierrot Mansare bigaragara ko yagabanyije ibiro
Tidiane Kone kuri ubu ntabwo abarwa nka rutahizamu watabara Rayon Sports nubwo mu myitozo uba ubona afite ubukana
Jannot Witakenge aganira n'abanyamakuru
Jannot Witakenge umutoza wungirije (Ibumoso), Karekezi Olivier umutoza mukuru na Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abazamu (iburyo)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO