Karekezi Olivier usanzwe ari umutoza wa Rayon Sports ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda aho asabwa gutanga ibisobanuro ku byaha byakorewe kuri interineti nawe afitemo uruhare.
ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y’igihugu yemereye INYARWANDA ko Karekezi w’imyaka 34 ari mu maboko ya Polisi kuko hari ibyo asabwa gutangaho ibisobauro.
“Olivier Karekezi ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, aho ariho yisobanura ku bikorwa bigize icyaha, ahanini byakozwe hakoreshejwe itumanaho n’ikoranabuhanga”. ACP Theos Badege
Karekezi Olivier ari mu maboko ya polisi mu gihe Ndikumana Hamadi Katauti wari umwungirije yitabye Imana ndetse akaba yanamaze gushyingurwa kuri uyu wa Gatatu.
Iyi kipe idafite umutoza yagombaga gukina na Police FC kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017 ariko FERWAFA ikaba yafashe umwanzuro wo kwimura uyu mukino nubwo ngo amatariki uzakinirwaho azatangazwa nyuma y’iminsi itarambiranye.
TANGA IGITECYEREZO