Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports avuga ko mbere y’umukino yabanje kubwira Usengimana Faustin na Manzi Thierry ba myugariro bo mu mutima w’ubwugarizi ko mu kibuga bagomba gukora ibishoboka bakabuza Hakizimana Muhadjili ubwinyagamburiro kuko ngo yatsinda igitego isaha n’isaha.
Mu gutegura umukino, Karekezi yemeje ko yabanje kuburira abakinnyi barimo Usengimana Faustin na Manzi Thierry ko bagomba kwitanga bihagije bakareba uko bazitira Hakizimana Muhadjili kuko ngo baramutse bamuretse akigenzura ku mupira yabatsinda. Karekezi ati:
Thierry na Faustin nari nababwiye ko bakora ibishoboka bagafata Muhadjili kubera ko isaha n’isaha ashobora kubatsinda igitego haba no kuri coup franc. Igitego bagitsinze Sefu na Pierrot batarinjira mu mukino. Nababwiye ko mu gihe Muhadjili yafata umupira akawugenzura neza akareba mu izamu byari ikibazo bahura nacyo. Byabaye.
Muri iyi gahunda yo kuzitira Hakizimana Muhadjili yaje kugushwa na Usengimana Faustin ariko umusifuzi yemeza ko uyu musore yigushije bityo amuha ikarita y’umuhondo yaje isanga iyo yari yabanje kubona ahita amuha umutuku ajya hanze.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Karekezi yavuze ko Ismaila Diarra atinda kwinjira mu mukino bityo ko nta yandi mahitamo bari bafite kuko Shaba Hussein Tchabalala atemerewe gukina , bityo ko Diarra agomba kwihanganirwa bakamugarura mu bihe byiza mu gihe abandi bakinnyi bataragaruka mu kibuga. Karekezi ati:
Diarra iyo dusunitse tujya (Pressing) imbere ubona ari umukinnyi ugenda buhoro kuko yari amaze igihe kinini adakina. Twafashe icyemezo i Burundi tubanzamo Tchabalala, ikipe y’i Burundi twarayisatiriye tunatsinda igitego ariko nta yandi mahitamo twari dufite.
Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports mu minota ya nyuma y'umukino
Mu gusimbuza, ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports yari mu rugo batangiye bakuramo Nahimana Shassir ku munota wa 46’ w’igice cya kabiri, Niyonzima Olivier Sefu babonaga ashobora kubona ikarita itukura kuko yari yamaze kubona umuhondo bahise bamusimbuza Yannick Mukunzi ku munota wa 47’ bityo Irambona Eric Gisa asimbura Ismaila wari wagize akabazo k’imvune agenda acumbagira.
Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports agisha inama abatoza bamwungirije
Mu minota ya nyuma abafana ba Rayon Sports baricaye bategereza ifirimbi ya nyuma
Abafana ba APR FC nibo bari bafite ijambo rikuru kuva ku munota wa 26'
Irambona Eric Gisa (ibumoso) na Nyandwi Saddam (iburyo) abakinnyi badafite umwanya ubanza mu kibuga
Imanishimwe Emmanuel azamukana umupira ku ruhande rw'ibumoso
Abafana ba APR FC kuri sitade Amahoro i Remera bari bahafashe
Ndayishimiye Eric Bakame atsikamira Issa Bigirimana
Sitade Amahoro abafana ba APR FC bayishimiyemo inshuro ebyiri bikurikiranya
Manzi Thierry yiyahura kuri Mugiraneza Jean Baptiste Miggy
Gen.James Kabarebe (hagati) Minisitiri w'Ingabo yicaranye na Muvunyi Paul (ubanza iburyo) perezida wa Rayon Sports
Uva ibumoso: Mugisha Gilbert, Shaban Hussein Tchabalala (Hagati ubona ko abihiwe) na Mugume Yassin
Nshimiyimana Imran yahoze afatanya na Yannick Mukunzi hagati muri APR FC
Nshimiyimana Imran imbere ya Yannick Mukunzi
Rukundo Denis ashaka inzira kwa Mutsinzi Ange Jimmy
Muhire Kevin yereka Jeannaut Witakenge ikibazo bafite mu kibuga
Umwe mu bafana ba Rayon Sports yibaza ibiri kubera mu kibuga
Hakizimana Muhadjili ashaka inzira
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC atanga amabwiriza
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC ubwo Twizerimana Martin Fabrice yari amaze guhusha igitego
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ubwo umukino wari urangiye
Abatoza bombi bakiniye APR FC
Abafana ba APR FC barubashywe muri iyi minsi
Rugwiro Herve nyuma y'umukino
Abafana ba APR FC nabo bigana abakinnyi
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC aganira na Bizimana Djihad utarakinnye
Nshuti Innocent asimbuka ibyapa bya Azam
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO