RFL
Kigali

Karekezi Olivier avuga iki ku kuba Ivan Minaert ashobora kugaruka muri Rayon Sports?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/02/2018 22:24
3


Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports kuri ubu ntabwo amerewe neza bitewe n’igitutu cy’abafana bamusaba intsinzi buri mukino no kuba imbere ye hari umikino ukomeye asabwa kuba yasezerera Lydia Ludic Burundi Academic mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.



Ibi biba bivugwa muri Rayon Sports, ntabwo bitana no kuba uyu mutoza yakerekwa umuryango usohoka muri iyi kipe yambara umweru n’ubururu kuko bamwe mu basobanukiwe umupira w’amaguru bavuga ko ikipe yabo yayisubije inyuma mu bijyanye no gukina umupira uryoheye ijisho. Aha baba bagereranya nuko bakinaga igitozwa na Masud Djuma Irambona.

Uru ruhererekane rw’ibiri kuvugwa muri iyi kipe, rwaje gukomeza kuba rurerure nyuma yaho Ivan Jacky Minaert agereye mu Rwanda mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018 bivugwa ko yaba aje kumvikana n’abayobozi ba Rayon Sports ku bijyanye no kuba yababera umuyobozi ushinzwe ibya tekinike.

Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo FC Musanze ibitego 3-2 mu buryo bugoranye, Olivier Karekezi yavuze ko nta makuru afite yaba amubwira ko agiye gusimbuzwa ariko ngo binabaye cyangwa Ivan Minaet akaza mu itsinda ry’abatoza ba Rayon Sports ngo ubuzima bwakomeza.

“Njyewe nta kintu mbiziho, ahubwo wakagombye kubaza perezida w’ikipe kuko nawe yari ahari. Njyewe nyacyo nakubwira…. Ubuzima burakomeza nta kibazo”. Olivier Karekezi

Karekezi Olivier yavuze ko kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018 imyitozo ikomeza mu masaha y’igitondo ku kibuga cya FERWAFA kugira ngo nyuma ya saa sita abakinnyi bazahabwe ikiruhuko.

Ivan Minaert ari mu Rwanda buvugwa ko yenda kugirwa umuyobozi wa tekinike muri Rayon Sports

Ivan Minaert yakurikiranye umukino wa Rayon Sports 3-2 FC Musanze

Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports avuga ko impinduka zose zaba zitabuza ubuzima gukomeza

Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports avuga ko impinduka zose zaba zitabuza ubuzima gukomeza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric kijoli6 years ago
    ariko muvunyi yazatuviriye mu ikipe? uwo muzungu ko twese tuzi urwego rwe aje kudufasha iki koko? olivier wacu abanye neza nabafana, amaze kubona ibikombe4, ikindi mumusaba niki?? mutubwirire abo bayobozi ko turambiwe ibintu bakora bitarimo ubwenge na bucye
  • Roger wuRwanda6 years ago
    ariko rayon weeeeeee, akavuyo ntikahabura koko??, cg karekezi barashaka kumwirukana kuko Gacinya wamuzanye adahari??! nubundi ntibamweraga ngo ni UMUKONA(APR), iyi kipe nta stable yagira itayobowe n'abantu bakiri bato, bariya basaza bajye bafana bisanzwe kuko ntibazi umupira uri moderne baracyibereye muri analog ikipe bayiharire abayishiboye badashakamo nindonke zabo
  • SAID6 years ago
    MASUD.URASHOBOYE





Inyarwanda BACKGROUND