RFL
Kigali

Karekezi Léandre yatorewe kuyobora FRVB nyuma yo kwegura kwa Nkurunziza Gustave

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/05/2017 9:16
1


Karekezi Léandre wigeze kuba Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara ni we muyobozi mushya w'Ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB). Ni mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gicurasi 2017, abayitabiriye bose uko ari 23 bagatora Karekezi Léandre.



Aya matora yabaye mu rwego rwo gusimbura bamwe mu bayobozi b’iri shyirahamwe baherutse kwegura. Mu matora aherutse kuba yavuzwemo uburinganya ndetse bamwe bagatabwa muri yombi, icyo gihe Nkurunziza Gustave ni we watsinze amatora, Karekezi Léandre aratsindwa.

Mu gutora abagomba gusimbura abaherutse kwegura, Karekezi Léandre yabaye perezida wa FRVB, agira amajwi 23 kuri 23,  Ruterana Sauveur aba umuyobozi wungirije atorwa n’abantu 23 kuri 23 naho Mukamurenzi Providence atorerwa kuba umubitsi agira amajwi 22 kuri 23.

Karekezi Léandre mu byo yahawe numa yo gutorwa nka perezida w'Ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), harimo abakozi bagera kuri 11 ndetse na miliyoni esheshatu n’ibihumbi 500 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse hakaba hari na konte y’amadorali aho hariho amafaranga angana 1093$ ndetse n’umwenda wa Miliyoni eshatu.

Karekezi Léandre umuyobozi mushya wa FRVB akora ihererekanya bubasha na Visi Perezida wa Mbere Kansime Julius






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dip6 years ago
    Turamwishimiye twizereko agiye gukosora ibitagendaga nkabanyarwanda noneho tukagera kuribyishi mr vollebool byumwihariko





Inyarwanda BACKGROUND