RFL
Kigali

Kanyombya yabatijwe mu mazi menshi nyuma y'amezi ane yakiriye agakiza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/04/2017 14:22
7


Umunyarwenya akaba n’umukinnyi w’amafilime Kanyombya yabatijwe mu mazi menshi nyuma y’iminsi itari micye yakiriye agakiza akiyegurira Yesu Kristo. Kuri ubu Kanyombya ni umukristo mu itorero Rehoboth Pentecostal church ari naryo yakiriyemo agakiza mu ntangiriro za 2017.



Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com avuga ko Kayitankore Ndjoli uzwi nka Kanyombya yateye ikirenge mu cya Yesu Kristo akabatizwa mu mazi menshi. Inyarwanda.com twashatse kuvugana na Kanyombya ngo tumubaze ku byo kubatizwa kwe, gusa ntibyadukundira kuko tutabashije kumubona kuri terefone ye igendanwa. Amakuru yo kubatizwa kwe yemejwe na Bishop Mugisha Gerald ukuriye itorero Kanyombya yabatirijwemo ari ryo Rehoboth Pentecostal church rikorera i Gikondo.

Bishop Mugisha Gerald umushumba mukuru wa Rehoboth Pentecostal church mu Rwanda yabwiye Inyarwanda.com ko Kanyombya yabatijwe kuri pasika iheruka tariki 16 Mata 2017 ndetse akaba yarabatirijwe hamwe n'umugore we. Yakomeje avuga ko Kanyombya abatijwe nyuma y'amezi ane yakiriye agakiza dore ko ngo mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2017 ari bwo yakiriye agakiza.

Kanyombya akimara kwakira agakiza, ngo yamaze amezi atatu ari ku gice yiga inyigisho z'umubatizo. Kugeza ubu ngo Kanyombya ni umukristo ufite ubuhamya bwiza kuko yamaze guhinduka akaba ari umwizerwa w'ukuri, akaba ari mu nzira igana mu ijuru nkuko Bishop Mugisha yamihamirije Inyarwanda.com. Mu minsi ishize Kanyombya yanagaragaye ayoboye ibitaramo cy'umuhanzi Kubwimana Patrick ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yaranyuzagamo akanabwiriza abakristo bari aho.

Kanyombya

Kanyombya ubwo yiteguraga kubatizwa mu mazi menshi

Kanyombya

Kanyombya abatizwa mu mazi menshi

Kanyombya

Kanyombya ageze ku rwego rwo kuyobora ibitaramo by'abahanzi ba Gospel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aime7 years ago
    kanyombya arashimishije rwose. nda mwikundira
  • Neric7 years ago
    Imana Izamufashe murugendo atangiye.kandi ahisemo neza.
  • Osma7 years ago
    Ubwo si film yenda gusohoka muminsi irimbere daaa kkkkkkkkkkkkkkk
  • SINZAYIREKA CHAN7 years ago
    NIBYIZA KABISA YABAYE UMUKIRI SITU
  • 7 years ago
    Kanyombya aratwe kabisa
  • 7 years ago
    Gndumiwe
  • Murekatete Triphine7 years ago
    Congratulations Kanyombya have well chosen!





Inyarwanda BACKGROUND