Kanyankore Gilbert Yaounde umutoza mukuru w’ikipe ya Bugesera FC avuga ko niba ikipe ya APR FC ishaka kuzajya ihatana ku rwego mpuzamahanga igomba kujya ikina ifite intego yo gutsinda kuva mu munota wa mbere kugeza ku ifirimbi ya nyuma.
Kanyankore wanatoje APR FC igihe gito mbere yo kujya muri Bugesera FC, yavuze ko iyo APR FC ibonye ko irusha ikipe bari gukina, abakinnyi bayo bagira ikintu cyo gusuzugura umukino.
Ahubwo APR FC nayo hari ahantu yageze ihora inagera ugasanga basa n’abasuzuguye ikipe, bayirushije se…Ubundi iyo ikipe imenyereye amarushanwa, ishaka kujya mu marushanwa iyo ufite uburyo bwo gutsinda n’ijana urabitsinda. Kanyankore Gilbert
Uyu mutoza yemera ko APR FC irusha Bugesersa FC abakinnyi benshi beza kuko ngo abona ikipe ye atoza ifite imyanya ituzuye cyane mu bwugarizi bityo ko agomba kureba uko yajya ku isoko akagura abakinnyi bazatuma Bugesera FC izaba idakangwa mu mwaka w’imikino 2017-2018.
Abakinnyi banjye ni beza ariko baracyafite ubwana bamwe na bamwe, usanga imyanya ituzuye neza tugomba kubanza kuzuza kugira ngo Bugesera FC izakomere nk’izindi kipe nk’iyi APR FC turi kuvuga. Imyanya urayibona nko mu bwugarizi turajegajega. Buri munsi kuva nagera muri Bugesera FC duhora dutsindwa ibitego ukayoberwa aho bivuye, udukosa tw’amafuti. Ndacyafite akazi ko guhindura ikipe. Kanyankore
Ikipe ya APR FC yasezereye Bugesera FC ku giteranyo cy’ibitego 5-1 nyuma yo kuba mu mukino wo kwishyura yaratsinzwe ibitego 2-0 mbere yo gustindwa ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura.
Nshuti Innocent waherukaga gutsinda igitego ku mukino wa Bugesera FC wakinwe kuwa Mbere, yongeye kureba mu izamu inshuro ebyiri (42’ na 55’) mu gihe ikindi gitego cyatsinzwe na Imanishimwe Emmanuel ku munota wa 37’. Igitego cy’impozamarira cya Bugesera FC cyatsinzwe na Rucogoza Aimable Mambo ku munota wa 90’ w’umukino.
Kanyankore Gilbert Yaounde (ibumoso) na Jimmy Mulisa (iburyo) nyuma y'umukino
Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi agana ku kibuga cya Kicukiro
Imanishimwe Emmanuel ahanganye na Mugabo Ismael
Mukunzi Yannick agenzura umupira hagati mu kibuga
Imanishimwe Emmanuel ashorera umupira
Imanishimwe Emmanuel acika Rucogoza Aimable Mambo
Imanishimwe Emmanuel atsinda igitego
Hakizimana Muhadjili ku mupira
Kalisa Adolphe Camarada (ubanza ibumoso) umunyamabanga mukuru wa APR FC asesengura umukino .....Major Gen.Mubarak Muganga (Hagati) na Lt.Gen. Caesar Kayizari (ubanza iburyo) wigeze kuyobora FERWAFA
Jimmy Mulisa akoranya abakinnyi ngo ababwire icyo gukosora
Kwizera Olivier umunyezamu wa Bugesera FC kuri ubu utarongera amasezerano
Mashami Vincent umutoza wungirije w'Amavubi asoma ku mazi
Abafana ku kibuga cya Kicukiro
Umutoni Diddy umufana wa APR FC ubarizwa mu Intare Fan Club ubwo igitego cyari kitaraboneka
Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi (ibumoso)aganira n'inshuti ye
Rusheshangoga Michel asatira Iradukunda Jean Bertrand
Nshimiyimana Imran ubwo yari amaze gusimburwa na Sekamana Maxime
Issa Bigirimana nyuma yo kuva mu kibuga asimbuwe na Nkizingabo Fiston
Iradukunda Jean Bertrand (ibumoso)wamaze gusinya muri Police FC na Sibomana Patrick Pappy (iburyo) wa APR FC
Eric Rutanga (ibumoso) myugariro wa APR FC aganira na Farouk Ruhinda Saifi (iburyo) rutahizamu wa Bugesera FC wanakiniye APR FC
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO