RFL
Kigali

Kanyankore Gilbert anenga APR FC uko ikina iyo imaze kubona ibitego-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/06/2017 10:01
0

Kanyankore Gilbert Yaounde umutoza mukuru w’ikipe ya Bugesera FC avuga ko niba ikipe ya APR FC ishaka kuzajya ihatana ku rwego mpuzamahanga igomba kujya ikina ifite intego yo gutsinda kuva mu munota wa mbere kugeza ku ifirimbi ya nyuma.

Kanyankore wanatoje APR FC igihe gito mbere yo kujya muri Bugesera FC, yavuze ko iyo APR FC ibonye ko irusha ikipe bari gukina, abakinnyi bayo bagira ikintu cyo gusuzugura umukino.

Ahubwo APR FC nayo hari ahantu yageze ihora inagera ugasanga basa n’abasuzuguye ikipe, bayirushije se…Ubundi iyo ikipe imenyereye amarushanwa, ishaka kujya mu marushanwa iyo ufite uburyo bwo gutsinda n’ijana urabitsinda. Kanyankore Gilbert

Uyu mutoza yemera ko APR FC irusha Bugesersa FC abakinnyi benshi beza kuko ngo abona ikipe ye atoza ifite imyanya ituzuye cyane mu bwugarizi bityo ko agomba kureba uko yajya ku isoko akagura abakinnyi bazatuma Bugesera FC izaba idakangwa mu mwaka w’imikino 2017-2018.

Abakinnyi banjye ni beza ariko baracyafite ubwana bamwe na bamwe, usanga imyanya ituzuye neza tugomba kubanza kuzuza kugira ngo Bugesera FC izakomere nk’izindi kipe nk’iyi APR FC turi kuvuga. Imyanya urayibona nko mu bwugarizi turajegajega. Buri munsi kuva nagera muri Bugesera FC duhora dutsindwa ibitego ukayoberwa aho bivuye, udukosa tw’amafuti. Ndacyafite akazi ko guhindura ikipe. Kanyankore

Ikipe ya APR FC yasezereye Bugesera FC ku giteranyo cy’ibitego 5-1 nyuma yo kuba mu mukino wo kwishyura yaratsinzwe ibitego 2-0 mbere yo gustindwa ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura.

Nshuti Innocent waherukaga gutsinda igitego ku mukino wa Bugesera FC wakinwe kuwa Mbere, yongeye kureba mu izamu inshuro ebyiri (42’ na 55’) mu gihe ikindi gitego cyatsinzwe na Imanishimwe Emmanuel ku munota wa 37’. Igitego cy’impozamarira cya Bugesera FC cyatsinzwe na Rucogoza Aimable Mambo ku munota wa 90’ w’umukino.

Kanyankore Gilbert Yaounde (ibumoso) na Jimmy Mulisa (iburyo) nyuma y'umukino

Kanyankore Gilbert Yaounde (ibumoso) na Jimmy Mulisa (iburyo) nyuma y'umukino

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi agana ku kibuga cya Kicukiro

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi agana ku kibuga cya Kicukiro

Imanishimwe Emmanuel ahanganye na Mugabo Ismael

Imanishimwe Emmanuel ahanganye na Mugabo Ismael

Mukunzi Yannick agenzura umupira hagati mu kibuga

Mukunzi Yannick agenzura umupira hagati mu kibuga

Imanishimwe Emmanuel ashorera umupira

Imanishimwe Emmanuel ashorera umupira

Imanishimwe Emmanuel acika Rucogoza Aimable Mambo

Imanishimwe Emmanuel acika Rucogoza Aimable Mambo

Imanishimwe Emmanuel atsinda igitego

Imanishimwe Emmanuel atsinda igitego

Hakizimana Muhadjili ku mupira

Hakizimana Muhadjili ku mupira 

Kalisa Adolphe Camarada asesengura umukino .....Major Gen.Mubarak Munaganga (Hagati) na Lt.Gen. Caesar Kayizari wigeze kuyobora FERWAFA

Kalisa Adolphe Camarada (ubanza ibumoso)  umunyamabanga mukuru wa APR FC asesengura umukino .....Major Gen.Mubarak Muganga (Hagati) na Lt.Gen. Caesar Kayizari (ubanza iburyo) wigeze kuyobora FERWAFA

Jimmy Mulisa akoranya abakinnyi ngo ababwire icyo gukosora

Jimmy Mulisa akoranya abakinnyi ngo ababwire icyo gukosora

Kwizera Olivier umunyezamu wa Bugesera FC kuri ubu utarongera amasezerano

Kwizera Olivier umunyezamu wa Bugesera FC kuri ubu utarongera amasezerano

Mashami Vincent umutoza wungirije w'Amavubi asoma ku mazi

Mashami Vincent umutoza wungirije w'Amavubi asoma ku mazi

Abafana ku kibuga cya Kicukiro

Abafana ku kibuga cya Kicukiro

Umutoni Diddy umufana wa APR FC ubarizwa mu Intare Fan Club ubwo igitego cyari cyitaraboneka

Umutoni Diddy umufana wa APR FC ubarizwa mu Intare Fan Club ubwo igitego cyari kitaraboneka

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi (ibumoso)aganira n'inshuti ye

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi (ibumoso)aganira n'inshuti ye

Rusheshangoga Michel asatira Iradukunda Jean Bertrand

Rusheshangoga Michel asatira Iradukunda Jean Bertrand

Nshimiyimana Imran ubwo yari amaze gusimburwa na Sekamana Maxime

Nshimiyimana Imran ubwo yari amaze gusimburwa na Sekamana Maxime

Issa Bigirimana anyuma yo kuva mu kibuga asimbuwe na Nkizingabo Fiston

Issa Bigirimana nyuma yo kuva mu kibuga asimbuwe na Nkizingabo Fiston

Iradukunda Jean Bertrand (ibumoso)wamaze gusinya muri Police FC na Sibomana Patrick Pappy (iburyo) wa APR FC

Iradukunda Jean Bertrand (ibumoso)wamaze gusinya muri Police FC na Sibomana Patrick Pappy (iburyo) wa APR FC

Eric Rutanga (ibumoso) myugariro wa APR FC aganira na Farouk Ruhinda Saifi (iburyo) rutahizamu wa  Bugesera FC wanakiniye APR FC

Eric Rutanga (ibumoso) myugariro wa APR FC aganira na Farouk Ruhinda Saifi (iburyo) rutahizamu wa  Bugesera FC wanakiniye APR FC

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND