RFL
Kigali

KAMI KABANGE yatunguwe ku isabukuru y’amavuko nyuma y’umukino wa REG BBC na Espoir BBC - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/07/2017 8:44
0


Kami Kabange umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Rwanda Energy Group Basketball Club kuri uyu wa 2 Nyakanga 2017 ni bwo yari yujuje imyaka 33 y'amavuko. Ubwo REG BBC yari imaze gutsinda Espoir BBC mu mikino ya kamarampaka, ni bwo uyu mugabo yatunguwe n’umufasha we amwereka icyo urukundo rusobanuye.



 Ni igikorwa cyabaye hashize amasegonda macye umukino REG BBC yatsinzemo Espoir BBC amanota 87-76 urangiye. Iyi kipe yahise inabona itike iyiganisha ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) hitawe ku makipe aba yaraje mu myanya ine ya mbere haba mu bagabo ndetse no mu bagore.

Kami Kabange wujuje imyaka 33 yakiniye ikipe ya Espoir BBC (2012-2013) ahatwarira ibikombe byose bya shampiyona na Playoff hamwe n’irushanwa rya Zone 5. Yaciye mu ikipe ya APR BBC kuva mu 2007 kugeza 2011 ahatwarira ibikombe bya shampiyona, batwara ibikombe bya playoffs ndetse banatwara irushanwa rya Zone 5 inshuro ebyiri (2008 na 2010).

Mu mwaka wa 2012 yafatanyije na Espoir Basketball Club mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’amakipe (Clubs) ntibabona igikombe, ahita ahava agana muri Uganda mu ikipe ya City Oilers Basketball Club, ikipe yakiniye kuva mu 2013 kugeza mu 2016.

City Oilers yayifashije gutwara ibikombe bya shampiyona na playoffs bakinnye mu myaka itatu yahamaze mbere yo kuza muri REG BBC mu Rwanda. City Oilers ni yo kipe iheruka gutwara irushanwa rya Zone 5 ryarimo n’amakipe yo mu Rwanda nka Patriots BBC, Espoir BBC, APR WBBC na Ubumwe WBBC.

Mu gihe kitageze ku mwaka amaze muri REG BBC amaze kuyifasha gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino (2016-2017), yayifashije kandi gutwara igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka aho bagitwaye batsinze Espoir BBC.

Mu isozwa ry’iyi mikino(GMT), Kami Kabange yatwaye ibihembo bitatu (3) nk’umukinnyi ku giti cye (Individual Awards). Kami Kabange yatangiye atwara igihembo cy’umukinnyi watsinze amanota menshi mu mikino yo kwibuka haba ku rwego rwo kwibuka ku makipe y’imbere mu gihugu ndetse no hanze y’u Rwanda. Hiyongereyeho igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu marushanwa yo kwibuka ku rwego rw’igihugu (Most Valuable Palyer of the Tournament-MVP).

Kami Kabange yasinzwe umutsima wa kizungu umukino urangiye

Kami Kabange yasizwe umutsima  umukino urangiye

 Abakinnyi bagenzi be bamusiga umutsima

Abakinnyi bagenzi be bamusiga umutsima

Inshuti n'abavandimwe bamwereka urukundo

Inshuti n'abavandimwe bamwereka urukundo abamwifuriza isabukuru nziza

Aisha Kabange umufasha wa Kami Kabange

Aisha Kabange umufasha wa Kami Kabange

Kami Kabange akata umutsima wa kizungu

Kami Kabange akata umutsima 

Kami Kabange yari yishimye

Kami Kabange yari yishimye na we

Kami Kabange umukinnyi wa REG BBC

Kami Kabange ni umukinnyi wa REG BBC

 Ngandu Bienvenue ukinana na Kami Kabange ndetse na Kantore Sandra ukinira ikipe ya APR y'abakobwa bakina Basketball bamusetsa

Ngandu Bienvenue ukinana na Kami Kabange ndetse na Kantore Sandra ukinira ikipe ya APR y'abakobwa bakina Basketball bamusetsa

Umuyobozi wa REG nawe yari yahageze ngo yishimane n'abandi

Umuyobozi wa REG na we yari yahageze ngo yishimane n'abandi

Kami Kabange akiri mu kibuga

Kami Kabange akiri mu mukino yatsinzemo amanota 25 arushwa inota rimwe na Niyonkuru Pascal Kaceka wa Espoir BB watsinze amanota 26

Mu mukino arinze Shyaka Olivier Kapiteni wa Espoir BBC

Mu mukino: aha yari arinze Shyaka Olivier Kapiteni wa Espoir BBC

REG BBC yageze ku mukino wa nyuma wa Playoffs itsinze Espoir BBC amanota 87-76 (19-20, 15-17, 22-14 na 31-25)

REG BBC yageze ku mukino wa nyuma wa Playoffs itsinze Espoir BBC amanota 87-76 (19-20, 15-17, 22-14 na 31-25)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND