RFL
Kigali

Kambale ushima Danny Usengimana na Rusheshangoga avuga ko Rayon Sports yamwambuye miliyoni 2

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/12/2017 6:22
0


Kambale Salita Gentil wari rutahizamu w’ikipe ya Etincelles FC uri mu nzira zigana muri Singida United muri Tanzania, avuga ko kugana muri iyi kipe yabifashijwemo n’abanyarwanda bayikinamo barimo Danny Usengimana na Rusheshangoga ariko kuri ubu ngo akunda Rayon Sports nubwo yamwambuye.



Mu kiganiro kitari gito yagiranye na Radio One, Kambale Salita uri kuzinga utwe azakenera mu ntara ya Singida United avuga ko mu busanzwe nta muntu agira umushakira akaryo (Manager) ahubwo ko Danny Usengimana na Rusheshangoga Michel bamubereye umugisha kugira ngo ashimwe na Singida United. Yatangiye agira ati:

Baganiriye n’umuyobozi wa Singida bamubwira ko bafite rutahizamu mu Rwanda witwa Kambale ariko akina mu ikipe ntoya ariko ni umukinnyi ushobora kudufasha hano muri Singida. Oya, nta manager mfite ngo yakoze gute, ni Rusheshangoga na Danny babikoze. Niyo mpamvu mbashimira , mu buzima kubana n’abantu ni byiza. Ningera hariya nshobora kubagurira ka fanta nkababwira ko bamfashije cyane

Kambale wemeza ko afite imyaka 26, avuga ko akunda ikipe ya Rayon Sports cyane ariko ngo iyo bahuye buri gihe yabaga agomba kuyikanira cyane kuko yanamwambuye miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 FRW). Mu magambo ye ati:

Ikipe nakaniraga hano mu Rwanda ni Rayon Sports kurusha zose. Banyambuye amafaranga bakajya bavuga ngo baranyirukanye kandi bari bamfitiye ideni rya miliyoni ebyiri, ntayo barampa rwose. Njyewe Rayon Sports ndayikunda bya hatali ariko nidukina nayo ngomba kuyereka ko ndi Kambale wa wundi bari bazi.

Kambale Salita Gentil yahise agwiza ibitego 10 muri shampiyona

Kambale Salita Gentil avuga ko Rayon Sports imurimo miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda 

Kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports igomba guhura na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa cyenda kuri sitade Umuganda. Gusa Kambale avuga ko atazawukina. “Ubu bari kwishima kuko ntabwo nzakina. Njyewe nari nateguye ibitego byanjye bibiri, Imana ntabwo yabishatse ko mbibatsinda ahubwo nzabitsinda muri Singida”. Kambale.

Muri iki kiganiro, Rugimbana Theogene na Rutamu Elie Joe bakomeje kumubaza ibibazo bitandukanye agenda abasubiza mu buryo wumvaga yishimye cyane. Kambale Salita Gentil yavuze ko nta munyezamu cyangwa myugariro wigeze amugora mu makipe yose yo mu Rwanda. Uyu mugabo yavuze ko mu Rwanda nta munyezamu ataratsinda igitego, bityo ko mu gihe Amavubi yamwitabaza yaza agakemura ikibazo kiri mu busatirizi. Kambale yakinnye muri FC Marines, Kiyovu Sport na Rayon Sports mbere yo kugana muri Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu. 

Kambale Salita Gentil hagati mu bakinnyi ba Rayon Sports ubwo bakinaga umukino wa FezaBet

Kambale Salita Gentil hagati mu bakinnyi ba Rayon Sports ubwo bakinaga umukino wa FezaBet

Kambale Salita yatsinze ibitego 14 muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 ndetse aza no kubona igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi ndetse yari no ku rutonde rw’abakinnyi bitwaye neza ahanini hashingiwe ku bitego byiza yagiye atsinda muri shampiyona yegukanwe na Rayon Sports.

Kambale Salita Gentil yinaga ibicu nyuma yo kwinjiza igitego

Kambale avuga ko mu Rwanda nta mukinnyi n'umwe wabasha kumufata iminota 90'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND