RFL
Kigali

Kagere Meddie yageze i Kigali anyuzwe no kwemererwa ubwenegihugu bw’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/04/2018 18:10
1


Rutahizamu w’Ikipe ya Gor Mahia Kagere Meddie yageze i Kigali mu Rwanda atangaza ko adafite icyo kuvuga bitewe n’ibyishimo byamusaze akimara kumva ko ari mu bakinnyi n’abatoza bemerewe Ubwenegihugu bw’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mata 2018.



Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mata 2018 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyarugenge batanze ubwenegihugu ku bakinnyi, abatoza barimo: Lomami Marcel (Umutoza), murumuna we Lomami Andre (Kiyovu), Peter Otema (wari wariswe Peter Kagabo), Ciza Mugabo Hussein Jimmy Mbaraga na Kagere Meddie bemererwa ubwenegihugu bw’u Rwanda; aba bose bafatwaga nk’abanyamahanga.

Kagere Meddie yageze i Kanombe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa kumi n’iminota makumyabiri. Mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ko adafite icyo avuga bitewe n’agaciro yahawe ko guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda. Yagize ati:"Ndumva meze neza, impamvu n’uko ngiye kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda kandi ndishimye cyane”

Kagere Meddie ni umwe mu bakinnyi bagiye basaba kenshi guhabwa ubwenegihugu. Abajijwe uko yakiriye iyi nkuru yasubije ati:"Ikintu cya mbere numvaga bimbabaje kubona abandi bajya mu ikipe y’igihugu bagakina kandi nanjye nashakaga gufasha igihugu cyanjye, kuko ni ho hari ubuzima bwanjye."

kagere

Kagere yashimishijwe bikomeye no kuba ari Umunyarwanda

Avuga ko yasabaga ubwenegihugu bitewe n’uko atuye mu Rwanda kandi ubuzima bwe bukaba buri mu murongo wo kuba mu Rwanda.Kubera ibyishimo,yavuze ko ntacyo yabwira abatoza n’abandi bashinzwe umupira mu Rwanda ariko ngo igihe runaka azagira icyo avuga.

Yanavuze ko yagakwiriye kuba yarahiriye kimwe n’abandi ariko ko indege yamusize.Ati“Nagombaga kugera hano mu gitondo ariko nagize ikibazo cy’indege byabaye ngombwa ko mpamagara mbabwira y’uko ntari bubashe kuhagera kare.” Ngo yabwiwe n’abayobozi bo mu Rwanda ko nahagera baza gushaka uko babigenza bitewe n’uko bagenzi be barahiye adahari.

Kagere yagize ikibazo cy’indege ageze Entebbe muri Uganda imuvana i Nairobi muri Kenya aho asanzwe aba anakina muri FC Gormahia mu cyiciro cya mbere. Amakuru ahari n’uko uyu mukinnyi azarahirira mu Karere ka Gasabo kuko bafite uyu muhango kuri uyu wa Gatatu.

Kagere Meddie wemerewe ubwenegihugu bw’u Rwanda yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi mu 2011; icyo gihe u Rwanda rwakinaga na Benin. Yageze mu Rwanda mu 2008, akinira amakipe atandukanye nka Kiyovu Sports, Mukura VS, Atraco FC, Police FC na Rayon Sports.

AMAFOTO YAFATIWE KU KIBUGA CY'INDEGE I KANOMBE

meddie

Aha yari ahuze ari gutanga nimero akoresha 

kagere meddie

Mbere yo kwinjira mu mudoka yabanje gufata agafoto

meddie kagere

Aganira n'itangazamakuru

yageze mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu nawe aremererwa ubwenegihugu bw'u Rwanda 

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Boofet5 years ago
    Turakwakiriye Papa urakaza neza mumuryango mugali w'Abanyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND