RFL
Kigali

N'ubwo yavukiye muri Uganda, Kagere Meddie atewe ishema no kwitwa umunyarwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/05/2015 11:49
0


N'ubwo yavukiye mu gihugu cya Uganda ndetse n’ababyeyi be akaba ariho babarizwa, umukinnyi w’umupira w’amaguru Kagere Meddie wanakiniye amapike atandukanye mu bihugu birimo n’u Rwanda, yatangaje ko kuri we aba yiyumvamo ko ari umunyarwanda kurenza ibindi byose.



Nk’uko tubikesha Chimpreports, Rutahizamu Kagere Meddie kuri ubu ukinira Gor Mahia Fc mu gihugu cya Kenya akaba ari no mu bakinnyi bubashywe muri iki gihugu, yatangarije abayobozi ba shampiyona y’umupira w’amaguru muri icyo gihugu ko n'ubwo yavukiye muri Uganda atajya yiyumvamo kuba umugande.

Kagere Meddie yagize ati “Nakinnye imikino 29 mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi),numva icyo cyonyine kimpesha kuba umunyarwanda wa nyawe. Nabaye mu Rwanda ubuzima bwanjye bwose ndetse mvuga ikinyarwanda,…"

Kagere Meddie

Kagere Meddie agikinira ikipe ya Rayon Sports Fc yo mu Rwanda

Kagere Meddie w’imyaka 28 y’amavuko mu mpera z’iki cyumweru duteye umugongo aherutse gutsinda ibitego bibiri ubwo ikipe ye Gor Mahia Fc yakinaga na Nakuru All stars mu mukino wa shampiyona y’umupira w’amaguru muri Kenya, bikaba byaramushyize ku mwanya wa mbere w'umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi dore ko maaze gutsinda 8 ndetse bikomeza kumwicaza ku ntebe y'abakinnyi bubashywe cyane muri shampiyona y'iki gihugu.

Kagere Meddi

Kagere Meddie (hagati) ari ku mwanya wa mbere wa ba Rutahizamu bamaze kwinjiza ibitego byinshi muri shampiyona ya Kenya

Uretse mu ikipe y’igihugu Amavubi yakiniye ndetse akayifasha kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya CECAFA muri 2011, Kagere yanyuze mu makipe nka Mukura VS na Police FC mbere yo kwerekeza muri Union Sportif de Zarzis yo muri Tuniziya yavuyemo agaruka mu Rwanda ajya muri Rayon Sports.

Kagere Meddy

Kagere Meddie yakiniye Amavubi anayahesha amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA muri 2011

Mu mwaka wa 2014 Kagere yakiniye kandi ikipe Klubi i Futbollit Tirana (KF Tirana) yo mu gihugu cya Albania nyuma y’amezi atandatu aza gusezererwa kubera kudatanga umusaruro muri iyi kipe dore ko yari amaze kuyitsindira igitego kimwe gusa. Magingo aya akaba ari gukinira ikipe ya Gor Mahia Fc yo muri Kenya ndetse kugeza jubu akaba ariwe rutahizamu wa mbere muri icyo gihugu. 

REBA HANO IGITEGO CYIZA CYANE AHERUTSE GUTSINDIRA IKIPE YE GOR MAHIA FC

 Gideon N M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND