RFL
Kigali

Jurgen Klopp yaganiriye bwa mbere n’itangazamakuru nk’umutoza mukuru wa Liverpool - IKIGANIRO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:9/10/2015 17:15
2


Umudage Jurgen Klopp wamaze gusinyana na Liverpool amasezerano y’imyaka itatu asimbuye Brendan Rodgers, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo yamurikiwe itangazamakuru ku mugaragaro maze ahita anagaragaza imirongo migari azibandaho mu gutoza iyi kipe.



Brendan Rodgers wagize amateka akomeye mu ikipe ya Borussia Dortumond, bitandukanye ni uko benshi bibwiraga yaje mu Bwongereza yiyoroheje, aho yanahise ahabwa akabyiniriro ka ‘Normal one’ tugenekereje mu Kinyarwanda ‘Usanzwe’, bishingiye ahanini mu buryo yaganiriye n’itangazamakuru aribwira ko ataje gukora ibitangaza.

Klopp

Klopp hamwe n'abayobozi ba Liverpool mu kiganiro n'abanyamakuru

Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko adakwiye gufatwa nk’umwe mu byamamare byanditse amateka muri iyi kipe, ko ahubwo aje gufatanya n’abakinnyi kugarura ikipe mu bihe byiza. Kimwe mu by’ingenzi yasabye ubuyobozi bukuru bwa Liverpool kandi yishimiye ko yemerewe ni ukugira uburenganzira busesuye mu bijyanye no kugura no kugurisha abakinnyi mu ikipe ya Liverpool, aho ariwe ufite ijambo rya mbere nirya nyuma kuri iyo ngingo.

Klopp

Klopp

Uyu mutoza mbere yo kuganira n’abanyamakuru yabanje gutambagira stade ya Liverpool, agenda yifotoreza ahantu hatandukanye nko mu rwambariro na handi hantu nyaburanga cyangwa h’amateka kuri iyi stade. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho bimwe mu by’ingenzi bikubiye mu kiganiro uyu mutoza yagiranye n’itangazamakuru:

Ni iki cyatumye ushamadukira kuza muri Liverpool FC?

Buri kimwe, Ibyo numvaga byose, ibyo nasomaga, n’ibyiyumviro byanjye byose. Nkunda umupira w’amaguru kandi uburemere n’ibijyana nabyo byose mu buryohe bwawo muri Liverpool byari byiza cyane kuri njyewe. Buri gihe napangaga gukorera mu Bwongereza kubera uburemera baha umupira w’amaguru, kandi Liverpool yari amahitamo ya mbere.

Uriyumva gute?

Neza. Nta yandi magambo nabona nabivugaho. Uyu munsi wari umunsi udasanzwe. Ibi byose byatangiriye mu Budage, none ubu bigeze aha ng’aha. Ni ibyishimo bidasanzwe kuri njyewe. Ni ishema kuri njyewe, bikaba bimwe mu bihe byanjye bihebuje mu mateka yanjye. Ndumva meze nkuri kurota.

Klopp

Ni iki wumva witeze mu gutoreza hano Anfield?

Mu cyongereza cyanje mbuze amagambo mbisobanuramo. Binteye amatsiko, ndifuza kubibona, kubibamo, kubihumeka, gukora buri kimwe cyose. Hashize umwaka nje hano ndi kumwe na Dortumond, icyo gihe kuri njye byari amateka. Nagiye nyura ahantu henshi hatandukanye mu isi ya ruhago gusa hano harahebuje. Aha ni ahantu h’amateka hahebuje, mu by’ukuri sinzi uko bizangendekera, gusa bizaba ari byiza.

Ni iki wabwira abafana?

Uyu mukino uriho ku bw’abafana. Ibyo nibyo nzi, ntekereza kandi niyumvisha. Tugomba kubashimisha, tugomba gutuma ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza kurushaho. Mu mupira w’amaguru ntabwo dukiza ubuzima bw’abantu, ntabwo turi aba dogiteri. Ni akazi kacu kubibagize ibibazo byabo mu minota 90 y’umukino, ubundi bagasigara bavuga ku mukino. Nibwo buryo nshaka kubaho. Iyo nza kuba ntari umutoza, nanjye nibwo buryo nari kwishimira kubaho kubera ko nkunda cyane uyu mukino. Ndifuza kwegerana mu buryo bushoboka bwose n’abafana.

Klopp

Ntutekereza kuzagorwa n’umupira w’amaguru wo mu Bwongereza?

Ibyo ntabwo mbitekereza. Nzi umupira w’amaguru wo mu Bwongereza, Narebye imikino myinshi kandi twagiye dukina n’amakipe yo mu Bwongereza. Ni umupira w’amaguru usanzwe, ibyo mu byibuke. Ni umukino, tegengwa n’amategeko amwe, ikibuga ni kimwe, ntabwo bigoranye cyane.Ubunararibonye bwanjye ni ukumva, kwitegereza, ngatekereza, nkareba ibyo nkwiye guhindura. Twakinnye umupira w’amaguru igihe kirekire. Nabaye umukinnyi, ubu ndi umutoza mukuru. Ntabwo ibi ngomba kubifata nk’ibikomeye.

Ni gute witeguye imbogamizi ushobora guhura nazo?

Birashoboka wenda ko kwemera izi nshingano ari yo mbogamizi ikomeye kurusha izindi nonaha mu isi ya ruhago. Ntabwo ari bibi cyane. Liverpool ifite amanota 12. Gusa iyo nsoma ibinyamakuru mbona babifata nk’igikuba cyacitse, ariko ikipe za mbere ku rutonde ziraturusha amanota 6 ariko nta muntu unyurwa. Nzi icyo nshaka. Birumvikana ko icya mbere ari ukuganira n’abakinnyi banjye, tugashaka inzira duhuriyeho. Tuzayibona, ntabwo ari bibi kuganira n’abakinnyi tukaba inshuti kuko ndi umuntu usabana.

Klopp

Klopp yanaganiriye byihariye na LFC TV, televiziyo ya Liverpool, aho yagarutse ku mirongo migari azibandaho mu gufasha iyi kipe

Mu bindi bibazo Klopp yabajijwe, abanyamakuru banamubajije niba asanga Liverpool ishobora kwegukana igikombe cya shampiyona.

Aha yagize ati “ Iki nicyo kibazo mufite gikomeye cyane hano muri Liverpool. Hari amakipe ageze muri 7 afite ubushobozi bwo kuba yatwara shampiyona, ariko ikipe imwe gusa niyo ibasha kubigeraho izindi ntibizihire. Tugomba gutegura. Iri ni itangiriro. Iri rishobora kuba irindi tangiriro ryiza, Ni iby’ingenzi kuba twanoza umukino wacu wihariye, tugomba kwiyumvamo icyizere. Ni iby’ingenzi kuba kuva ubu abakinnyi bakumva ko hari itandukaniro, bashobora kugera kubyo bitezweho bakarenga urwego rwo gukina bashidikanywaho, bakaba abizerwa.”

Klopp

Klopp

Byari ibyishimo hagati y'abayobozi ba Liverpool n'umutoza Jurgen Klopp, nyuma y'ikiganiro cya mbere n'itangazamakuru

Klopp

Klopp







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • venuste mbarushimana8 years ago
    nadusubize ibyishimobyacu byacyera natwe twong ere gutwara ibikombe
  • 8 years ago
    uwagutsinze ntaho yagiye!!!





Inyarwanda BACKGROUND