RFL
Kigali

Perezida Kabila yahembye amamodoka ahenze abakinnyi batwaye CHAN bamwe bashyirwa mu ntwari z’igihugu

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:9/02/2016 19:03
16


Joseph Kabila yakiriye abakinnyi ba Congo Kinshasa baherutse gutwara CHAN 2016 abashimira abaha imodoka kuri buri umwe ndetse Florent Ibenge, kapiteni Joel Kimwaki, Minisitiri wa Siporo Dennis Kambayi na Perezida wa FECOFA bashyirwa mu ntwari z’igihugu zo mu rwego rwa Kabila na Lumumba.



Ikipe y’igihugu y’Umupira w’Amaguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Les Leopards yatwaye igikombe cy’imikino nyafurika ihuza abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN, yabereye mu Rwanda kuva ku itariki ya 16 Mutarama-7 Gashyantare 2016.

Kongo yatwaye igikombe cya kabiri cya CHAN

RD Congo yatwaye CHAN inshuro 2 mu nshuro enye imaze gukinwa

Ibi iyi kipe yabigezeho nyuma yo gutsinda iya Mali ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro ndetse ikaba yari yarageze aha iciye mu nzira itoroshye irimo no gusezerera u Rwanda rwari rwakiriye amarushanwa muri ¼.

Nkuko Urubuga rw’Ibiro by’Umukuru cya Congo Kinshasa rubivuga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 9 Gashyantare 2016, ni bwo abakinnyi, abatoza, abaganga ndetse n’abari bagize delegasiyo y’iyi kipe bakiriwe na Perezida w’icyo gihugu mu biro bye biri mu murwa mukuru, Kinshasa, maze buri umwe ahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Prado ndetse bambikwa imidari y'ishimwe.

Perezida Kabila yambika abakinnyi imidari y'ishimwe

Mu ijambo yagejeje kuri abo bakinnyi, Perezida Joseph Kabila yabanje yibutsa ibirori byabereye i Goma nyuma y’aho ikipe y’igihugu ayobora yatwaraga igikombe cya CHAN cyari cyabereye i Abidjan muri Cote d’Ivoire none nyuma y’imyaka 7 gusa bakaba bagitwariye i Kigali.

Perezida Kabila uteruye igikombe hagati y'umutoza Florent Ibenge na Meschack Elia watsinze ibitego byinshi akaba n'umukinnyi w'irushanwa rya CHAN 2016

Joseph Kabila Kabange yashimiye abakinnyi agira ati “ Mfashe umwanya ngo mbashimire cyane mu izina ry’abaturage bose b’igihugu cyacu kuko mwubahishije igihugu cyacu mugihesha icyubahiro, ishema, mugaragaza ubushobozi dufite mu mupira w’amaguru wo muri Afurika, binyuze kuri njyewe, igihugu cyose kirabashimiye kandi gihaye agaciro akazi mwakoze.’’

Ashimira Florent Ibenge, umutoza w’ikipe ya Congo Kinshasa, Perezida Kabila yagize ati “ Ndagushimira by’umwihariko  kubera ikinyabupfura cyaranze abakinnyi bacu n’ubwitange byagejeje ingwe (Leopards) ku gikombe’’. Yongeyeho ati “ Iki gikombe ni umusaruro w’ubwitange bw’igihe kirekire n’akazi kakozwe mu marushanwa yaba ayo mu gihugu ndetse n’andi yo ku rwego mpuzamahanga.’’

Perezida Kabila yavuze ko hagiye gukorwa ibishoboka ngo hatezwe imbere ibikorwa remezo bya ruhago kugira ngo urubyiruko rufite impano yo gukina ruhago rukure rufite ahantu heza ho kwitoreza no kuzamurira impano zarwo.

Mu ijambo yavuze mbere y’uko Joseph Kabila yakira aba bakinnyi, Minsitiri wa Siporo, Dennis Kambayi yari yashimiye Joseph Kabila uburyo yabaye hafi y’ikipe ndetse amusaba ko yabafasha kuvuza Heritier Luvumbu wavunikiye bikomeye mu mukino RD Congo yasereyemo u Rwanda muri ¼ irutsinze ibitego 2-1.

Mu gushimira abakinnyi, Perezida Kabila yahaye buri umwe wari muri delegasiyo yaje mu Rwanda imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Prado gusa kapiteni w’ikipe y’igihugu yatwaye CHAN 2016, Joel Kimwaki, umutoza wayo Florent Ibenge, Minisitiri wa Siporo Dennis Kambayi, Perezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru muri Congo Kinshasa, FECOFA , Christian Omar Selema ndetse na Donatien Tshimanga bo bashyirwa mu rwego rw’intwari z’igihugu << Heros nationaux Kabila-Lumumba>>.

Joel Kimwaki wifashe ku munwa na Florent Ibenge useka akoma amashyi bashyizwe mu rwego rw'intwari z'igihugu

Mu gushimira abakinnyi,  Perezida Kabila yahaye urufunguzo rw’imodoka umutoza Florent Ibenge, kapiteni wa Congo Kinshasa Joel Kimwaki, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Congo, FECOFA, bwana Omari Selema ndetse n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Urubyiruko na Siporo Barthelemy Oiko nk’ikimenyetso cyo kubashimira muri rusange.

Imodoka buri wese yahembwe

Uyu muhango wari witabiriwe kandi n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo Perezida wa Sena Aubin Minaku, Minisitiri w’Intebe, Augustin Matata Ponyo, abadepite, abasenateri n’abandi bagize guverinoma, Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga Benoit Luamba, abayobozi mu nzego za gisirikari na polisi ndetse n’ab’intara zitandukanye.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni cyo gihugu cyonyine cyabashije gutwara igikombe cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN, inshuro ebyiri dore ko yagitwaye mu mwaka wa 2009 ubwo cyakinwaga bwa mbere, ikaba yarongeye kugitwara muri uyu mwaka wa 2016, ubwo cyaberaga mu Rwanda kiba ku nshuro ya kane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kjjjjjj8 years ago
    ni byiza ,congz
  • 8 years ago
    Chak mumbarir imodoka imwe amaher igugwa
  • Hmmm8 years ago
    Congo icyo itabuze ni inoti bari na ma wash sha si bagenzi bacu... hhhhhhahhh ko batavuze namafr babahaye nako ama dollars buri muntu!!!
  • NGIRUKUBONYE Mos8 years ago
    bariya bahungu nabo gushimirwa bahe sheje igihugu ishema
  • 8 years ago
    Plus de 50 mille dollars burimukinnyi. Congo irakize.
  • dakbra8 years ago
    Ngaho ndebera niturangiza ngo tuzastinda ryari ?? ...hehe??..byanyuze muyihenzira ??...gucyina igikweto se ??..cg guha ruswa abasifuzi ??... hoya nukuri umupira wamaguru tuwuhe agaciro guhera kuma clubs kujyeza kuri National ...kdi tuwushinge abayobozi bakunda Igihugu banawusobanucyiwe batari babandi bakunda indazabo izabandi zirangaye, Congo tuzayinenge ibindi ntituzayigaye kutadukosora...Imana twese Idukunda cyimwe.
  • Issa Umuhuza8 years ago
    Sindabona abantu b'ibicucu nk'abakongomani kuri iyi si!!!! Umuntu agirwa intwari y'igihugu ngo nuko yatwaye igikombe!!! Fuck that shit nta butwari mbonamo ahongaho!!
  • 8 years ago
    nonese kobatanze 4 abandi babahbye iki?????
  • kalisa8 years ago
    Ese ko nta Mwalimu Raoul Shungu mbonanmo kandi nawe ari mubatumye batsinda?
  • Bweze8 years ago
    Buri wese afite uko abona ibintu. buri wese afite uko abona ubutwari. n intwari bariya bakinyi rwose. ubutwari s uko wowe ububona gusa.wowe ututse abanyeCongo. N intwari nyine ntibatsindiye igihugu cyabo se bagatwara igikombe. ntibahesheje ishema igihugu cyabo se?
  • dada8 years ago
    wowe ngo ni isaa Muhoza ahubwo niwe gicucu kitagira nubwenge, kwita umuntu intwari biterwa nubimwita nuburyo icyo yakoze cyamukoze kumutima, ntabwo ubon ako ari ishima kugihugu cyabo kuba baratwaye kiriya gikombe, ahubwo se mwabigezaho???kubera ko mwamenyereye kwicana nyine niyo mpamvu wumva ko uwitangiye abandi ariwe ntwari!ubutwari buri ukwinshi di, Congo oyeeee
  • dada8 years ago
    ko mutongereho ko buri mukinnyi yahawe 44 mille $ aherekeza imodoka umutoza agahabwa88 mille $!!!
  • 8 years ago
    Ntago bahembye abantu bane gusa. Bahembye bose ama modoka, gusa mubirori bagaragje ennye
  • munin8 years ago
    KONGO oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
  • munin8 years ago
    kongo oyeeeeeeeeeeeeee
  • patrice8 years ago
    muraho basomyi. ni gute umuntu atuka nibyo atazi. ubundi se intwari uzi icyo aricyo? wari uziko ushobora kwica abantu benshi muntambara ubundi ukagirwa intwari? wari uziko umusirikari wishe abantu benshi kurugamba bamuzamumura mupeti? None se niba Kabila yashyize muntwari abakinnyi be kubera ubutwari bagaragaje mugihe bakiniraga igihugu cye,nigute utukana utyo. Mujye mwirinda kweandika komenti zimeze nkaho mutigeze munagera mwishuri.mukomentinga mupinga,mutukana... Ese byibuze ujya usoma bibiliya cyangwa ngo usenge.uziko na Malayika Gabriel atigeze atuka satani? Mbona abantu batuka ibyo batazi bashobora no gucikwa bagatuka umukuru w'igihugu kandi ari umutegetsi aba yarasizweho n'Imana.niba mutazi ibintu mujye mureka guhubuka.





Inyarwanda BACKGROUND