RFL
Kigali

Jose Marcelo Ferreira watozaga Gormahia FC yasezeye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/06/2017 8:08
0


Jose Mercelo Ferreira bakunda kwita Ze Maria wari umutoza wa Gormahia FC mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Kenya, yasezeye ku mirimo ye nk’uko ibaruwa yagejeje kuri Ambrose Rachier perezida w’ikipe ibivuga.



Ze Maria yageze muri iyi kipe muri Werurwe 2016 ayisanga imaze gutwara ibikombe 15 bya shampiyona mbere yuko kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2017 afata umwanzuro wo kuyisohokamo. Nk’uko ikinyamakuru sokka25East cyandikira muri Kenya cyabyanditse, mu ibaruwa uyu mutoza yandikiye abayobozi b’ikipe harimo ko yashimye cyane ubuyobozi bw’ikipe mu buryo bamwakiriye mu ikipe ikomeye nka Gormahia FC.

 Gormahia FC ikinamo abanyarwanda barimo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy na Jacques Tuyisenge, biravugwa ko ishobora guhabwa Zedekiah “Zico” Otieno wayiciyemo (Legend) akaba ari we uba ayitoza muri iyi minsi. Iyi kipe kandi ikinamo Nizigiyimana Aboulkalim bita Mackenzie waciye muri Rayon Sports cyo kimwe na rutahizamu Kagere Meddie wanakiniye Amavubi, ifite urugamba rutoroshye kuri iki Cyumweru aho izaba itangira imikino yo kwishyura ya shampiyona bahura na Sofapaka.

Jose Mercelo Ferreira  ukomoka muri Brezil yamaze gusezera muri Gormahia FC nk'umutoza mukuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND