RFL
Kigali

John Bocco yageze ku muhigo wo kuzuza ibitego 100 muri shampiyona ya Tanzania

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/09/2018 11:56
0


John RaphaelBocco umunya-Tanzania abakaba rutahizamu w’ikipe y’igihugu na Simba SC, kuri ubu ari mu byishimo byo kuba mu mpera z’iki Cyumweru yaragejeje ibitego 100 muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri Tanzania.



John Raphael Bocco wageze muri Simba SC avuye muri Azam FC n’ubundi yo muri Tanzania yari amazemo imyaka irenga icyenda (2008-2017), yujuje ibitego 100 kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nzeli 2018 ubwo Simba SC yatsindaga Mwadui FC ibitego 3-1.

John Bocco niwe wafunguye amazamu ku munota wa 41’ kuri penaliti. Iki cyabaye igitego cye cya 99 muri shampiyona ya Tanzania, aza kungamo ikindi ku munota wa 45’ ahita yuzuza ibitego 100 muri iyi shampiyona imaze gutera imbere. Umunyarwanda Kagere Meddie yungamo niwe watsinze igitego cya gatatu ku munota wa 50’ w'umukino.

John Bocco yabaye muri Azam FC kuva mu 2008 avamo nyuma y’umwaka w’imikino 2016-2017 agana muri Simba SC arimo kugeza ubu aho shampiyona 2018-2019 igeze ku munsi wa gatandatu.

Simba SC ya John Bocco na bagenzi be iri kwitegura umukino utoroshye bagomba kuzacakiraniramo na Yanga SC ku Cyumweru tariki 30 Nzeli 2018.

John Joen Bocco yabaye kapiteni wa Azam FC ikipe yamazemo imyaka icyenda

John Joen Bocco yabaye kapiteni wa Azam FC ikipe yamazemo imyaka icyenda

John Bocco kuri unambara igitambara cya Simba SC yabafashije gutsinda Mwadui FC ibitego 3-1

John Bocco kuri unambara igitambara cya Simba SC yabafashije gutsinda Mwadui FC ibitego 3-1

John Bocco (ubanza iburyo mu bahagaze) yakinanye na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Ubanza ibumoso mu bahagaze) muri Azam FC

John Bocco (ubanza iburyo mu bahagaze) yakinanye na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Ubanza ibumoso mu bahagaze) muri Azam FC

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND