RFL
Kigali

JOBY WRIGHT umuyobozi wa Tekinike muri FERWABA yageze mu Rwanda - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/01/2017 23:25
2


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ahagana saa moya n’iminota 50’ (19h50’) ni bwo Joby Wright umuyobozi mushya wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali aho yaje gutangira akazi ko kuzamura umukino wa Basketball nk’uko yabitangarije abanyamakuru yahasanze.



Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Wright yavuze ko atari inshuro ya mbere ageze i Kigali  kuko ngo ari ku nshuro ye ya karindwi aza muri iki gihugu, avuga ko ari igihugu gifite ibikenewe byose byatuma umukino wa Basketball utera imbere.

Joby Wright

Joby Wright (hagati) yakirwa na Mutabazi Richard (iburyo) umunyamabanga mukuru wa FERWABA

“Ndishimye kandi meze neza kuba nongeye kugaruka i Kigali ahantu nje  muri gahunda y’umushinga dufite wo guteza imbere urwego rwa Basketball ikagira ahandi igera” -  Joby Wright

“ U Rwanda ni igihugu mperukamo mu mezi atandatu ashize ariko nashimishijwe n’abakinnyi bakiri bato nahabonye. Ndizera ko ngiye gukorana na FERWABA tukareba ko Basketball yo mu Rwanda yava ku rwego rumwe ikajya ku rundi kandi birashoboka cyane”.

Si ukuba yari asanzwe azi u Rwanda gusa yagarutseho ahubwo uyu mugabo avuga ko afite intego ikomeye yo kugira impinduka akora mu mukino wa Basketball yo mu Rwanda hashingiwe ku kwita ku mpano z’abana bakiri bato  ngo kuko ari ryo nshingiro ry’iterambere ry’umukino uwo ari wo wose ubaho.

“ Dufite umugambi ukomeye cyane wo guteza imbere umukino tureba cyane ku bana bakiri bato (Grassroots), tuzareba kandi ku bushobozi bw’abatoza n’uburyo bwakongerwa ndetse no kureba uko twakorana n’ibigo by’amashuli yo mu Rwanda arimo abana bakina uyu mukino” -  Joby Wright

Uyu mugabo wabaye cyane muri shampiyona ya NBA ndetse no muri  Finland, avuga ko ngo iyo ufite abana bakiri bato bateguwe neza bituma ugira isura nziza y’ikipe y’igihugu uba utegura mu myaka runaka iba iri imbere.

Joby Wright

Joby Wright (Hagati) yageze i Kigali ku nshuro ye ya karindwi

Joby Wright

Wright avuga ko ari umuntu usabana ku buryo ntawe bizagora kubana na we mu kazi

Mutabazi Richard umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) avuga ko mu myaka myinshi yari ishize iri shyirahamwe ritagira umuyobozi wa tekinike kuri ubu bagiye gukemura bimwe mu bibazo bagendaga bahura na byo bakabibona ariko nta bushobozi bafite bwo kubikemura.

Mutabazi wari wagiye kwakira Joby Wright avuga ko batatinze kumushaka kuko ngo hari hagishakishwa amikoro ndetse ko bashimira Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) yatumye bagira ubushobozi bwo kuba bashaka umuntu uzabafasha muri gahunda y’iterambere ry’uyu mukino hashingiwe ku bana bakiri bato.

Mutabazi Richard/SG FERWABA

Mutabazi Richard umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'umkino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MP SAVE HOUSE7 years ago
    uwo mu type witwa RICHARD MUTABAZI NUMUGABO KUKO ARAKORA SANA IRYO SHYIRAHAMWE AZARITEZA IMBERE RIGERE KURE
  • Gloria7 years ago
    @MP SAVE HOUSE Uko Ni Ukuri Pe! Muyabazi numukozi rwose,Imana ikomeze igushoboze Muvandimwe nta kure Utagera





Inyarwanda BACKGROUND