RFL
Kigali

Jimmy Mulisa yasobanuye impamvu atahamagaye Niyibizi Vedaste umunyarwanda uheruka gutsinda igihugu cy’Abarabu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/10/2018 13:49
0


Jimmy Mulisa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abakinnyi batarengeje imyaka 23, aheruka guhamagara abakinnyi 29 bagomba kuba bitegura kuzacakirana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Misiri muri 2019. Ni abakinnyi batarimo Niyibizi Vedatse.



Niyibizi Vedaste kuri ubu ni umukinnyi mushya muri Police FC nyuma yo kuva muri Sunrise FC, uyu mukinnyi kuri ubu afite agahigo ku kuba ariwe munyarwanda uheruka kwinjiza igitego ikipe iva mu bihugu by’Abarabu biri muri Afurika y’amajyaruguru. Ibi yabikoze ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi U-20 yakinaga na Misiri U20 bakaza kuvamo kuri Penaliti muri 2017.

Mu kiganiro Jimmy Mulisa aherutse kugirana n’abanyamakuru ababwira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ikipe y’u Rwanda izacakirana na DR Congo kuwa 14 Ugushyingo 2018, yabajiwe impamvu umukinnyi nk’uyu atahamagawe ngo arebe niba yagira icyo aha igihugu. Jimmy Mulisa yasubije ko muri iyi minsi abo bakina ku mwanya umwe bamurusha kwitwara neza. “Ubonye ku mwanya we ngira ngo hariho abakinnyi nabonaga ko urwego rwabo rwazamutse cyane. Ni yo mpamvu ntamuhamagaye”. Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi U23

Jimmy Mulisa umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi U23

Niyibizi Vedaste afite ubushobozi bwo gukina aca mu mbavu z’ikibuga ibumoso akaba yanacenga agana ku izamu ndetse akanibuka kuza gufasha bagenzi be bugarira cyane ibumoso kuko baba bari inyuma ye. Kuri ubu rero kuba ataranabona umwanya ubanza mu kibuga muri Police FC ntabwo byari kumuhira ko ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Niyibizi Vedaste (4) yari yabanje mu kibuga aza gusimbuzwa

Niyibizi Vedaste (4) atera umupira ugana mu izamu ubwo Police Fc yatsindaga Gicumbi FC igitego 1-0

Mu bakinnyi bashobora gukina umwanya umwe n’uwa Niyibizi Vedatse barimo; Nshuti Dominique Savio (APR FC) akanaba kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi U23, Manishimwe Djabel (Rayon Sports) na Muhire Kevin (Rayon Sports).

Niyibizi Vedaste umukinnyi ukina mu mpande wavuye muri Sunrise FC

Nibizi Vedaste aracyafite akazi gakomeye ko kureba ukuntu yaba nimero ya mbere mu gukina imbere ibumoso muri Police FC n'Amavubi 

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

Mu mukino Police FC yatsinzemo Gicumbi FC (0-1), Niyibizi Vedaste (4) yari yabanje mu kibuga

Niyibizi Vedaste yaje muri Police FC avuye muri Sunrise FC

Niyibizi Vedaste (Ibumoso) yaje muri Police FC avuye muri Sunrise FC

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND