RFL
Kigali

Jimmy Mulisa udafite Imanishimwe na Bigirimana hari icyo yakoze yitegura Sunrise FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/04/2017 20:10
0


Jimmy Mulisa umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC wakoresheje imyitozo ya nyuma mu mujyi wa Kigali yitegura gusura Sunrise FC avuga ko nyuma yo gutssinda Etincelles FC yagiye yibanda ku kuganiriza abakinnyi abumvisha uko umupira umera. Mu bakinnyi azitabaza ntiharimo Issa Bigirimana na Manishimwe Emmanuel.



Nyuma y’umukino wa Etincelles FC, Mulisa ngo yaje kuvumbura ko impamvu APR FC yitwaraga nabi ari uko abakinnyi bataganirizwaga cyane ngo bategurwe mu mutwe. Aganira na INYARWANDA nyuma y’imyitozo yaberaga ku kibuga cya FERWAFA kuri uyu wa Gatanu, Jimmy Mulisa avuga ko yaje kuvumbura ko abakinnyi ba APR FC bagomba kuganirizwa cyane.

“Maze iminsi mbaganiriza kuva cya gihe tumaze igihe tutitwara neza, nageze aho nshaka igisubizo ndeba imikino twagiye dukina nza gusanga akenshi iyo dufite imitekerereze myiza twitwara neza. Ibyo ni byo nibanzeho cyane ngira ngo mwarabibonye ku mukino wa Etincelles FC”. Jimmy Mulisa.

Uyu mutoza wanakinnye muri APR FC avuga ko afite abakinnyi beza bashoboye gukina umupira ariko ngo kandi burya iyo ufite abakinnyi beza mu mutwe badateguye neza ntibashobora gutsinda. “Mfite abakinnyi beza ariko iyo ufite abakinnyi beza mu mutwe batari tayali, ni yo mpamvu ubona tugira umusaruro umeze gutya (mubi)”. Mulisa.

Agaruka ku bakinnyi atazitabaza ahura na Sunrise FC, Mulisa yavuze ko azaba adafite myugariro Manishimwe Emmanuel ufite ikibazo cy’imvune na Buteera Andrew bose batangiye imyitozo. Aba bakinnyi biyongeraho rutahizamu Issa Bigirimana uri mu bihano nyuma yo kuba yarafashe urugendo rwo kujya iwabo mu Burundi adahawe uruhushya ubwo bari bamaze gukina na Etincelles FC.

Mu bakinnyi bagarutse harimo Hakizimana Muhadjiri, Mwiseneza Djamal na Habyarimana Innocent bakoze imyitozo ndetse banashobora kuba bakoreshwa bahura na Sunrise FC.

Biteganyijwe ko ikipe ya APR FC ihaguruka i Kigali saa kumi n’imwe za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu (05h00’) igana mu Karere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba aho igomba guhurira na Sunrise FC bakina umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona.

APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 44 ku bitego 13 izigamye inyuma ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 55 n’ibitego 34 izigamye. Sunrise FC iri ku mwanya wa munani (8) n’amanota 26 ku mwenda w’ibitego bitatu (3).

Dore uko umunsi wa 23 uteganyijwe:

Kuwa Gatandatu tariki 15 Mata 2017

*Police FC vs Pepinieres FC (Kicukiro, 15h30’)

*Sunrise FC vs APR FC (Nyagatare, 15h30’)

*Amagaju FC vs Bugesera FC (Nyamagabe, 15h30’)

*FC Musanze vs AS Kigali (Ubworoherane, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 16 Mata 2017

*Gicumbi FC vs Rayon Sports (Ntabwo uzakinwa)

*Mukura Victory Sport vs FC Marines (Huye, 15h30’)

*Kiyovu Sport vs Etincelles FC (Mumena, 15h30’)

jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa aganira n'abakinnyi nyuma y'imyitozo

APR FC goalkeepers

Emery Mvuyekure (wicaye) na Ntaribi Steven (usutamye) abanyezamu ba APR FC baganira

Emery Mvuyekure

Bahagurutse basanga abandi

Mukunzi Yannick6

Mukunzi Yannick umukinnyi wo hagati muri APR FC n'Amavubi Stars

APR/////Rwasamanzi Yves

Rwasamanzi Yves umutoza wungirije muri APR FC nawe aba yunganira Jimmy Mulisa mu kuganiriza abakinnyi

jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC

APR FC

Biteganyijwe ko APR FC ihaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo igana i Nyagatare


APR FC

Kuri APR FC irasushwa amanota 11 na Rayon Sports mu mikino 22 imaze gukinwa

PHOTOS: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND