Jimmy Mulisa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu (Amavubi) y’abatarengeje imyaka 23 avuga ko umukino u Rwanda rufitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ugushyingo 2018 yakwizeza abanyarwanda amanota atatu, ahubwo ko icyo basabwa ari ukuzazinduka bakagera kuri sitade Umuganda.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2018, Jimmy Mulisa yatangiye avuga ko magingo aya afite icyizere cyo kwegukana amanota atatu (3) kuko ngo uyu mukino bawufashe nk’aho ari uwa nyuma (Finale) ku buryo bizaba byoroshye ku mukino wo kwishyura. Gusa ngo abafana barasabwa kwitabira bagashyigikira abana babo imbere ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
“Twariteguye, abakinnyi bameze neza nta mvune zihari. Ubona ko abakinnyi bafite ubushake ndetse banafite morale, ndumva nta kibazo gihari. Twitegura ntabwo twitaye kuri Congo ahubwo twiyitayeho ukwacu, Congo turayubaha gusa natwe twfitiye icyizere. NI ukureb uko twabona amanota atatu kandi birashoboka. I Rubavu ni ukureba ukuntu abafana bacu baza bakadushyigikira kuko uyu mukino ni ishiraniro. Bazaze batube inyuma kandi tumeze neza kuko turi mu rugo”. Jimmy Mulisa
Jimmy Mulisa umutoza mukuru w'Amavubi U23 yijeje abanyarwanda amanota 3
Jimmy Mulisa ufite abakinnyi 24 azakuramo 18 azitabza kuri uyu mukino, avuga ko iyo arebye abakinnyi afite n’uburyo bameze aboba ko gutsinda DR Congo kuri uyu wa Gatatu bishoboka.
Nshuti Dominique Savio kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda U23, yavuze ko umupira utajya wihishira bityo ko icyo abafana yabasaba bagomba kuza gushyigikira ikipe bityo bagatahana ibyishimo.
“Bagenzi banjye umwuka umeze neza byaba aho tuba tunarara kandi imyitozo yagenze neza. Turi gukinira igihugu, kuba turi mu rugo ndumva ahagana imbere hacu niho hakomeye nizera ko twizeye intsinzi. Icyo nabwira abafana ni ukuza kudushyigikira, turi mu rugo ndumva baza kutuba inyuma kuko uyu mukino tuwufata nk’aho ari uwa nyuma kuko uwo kwishyura ntabwo tuwubara kuko uyu niwo dushaka gutsinda”. Nshuti Dominique Savio
Nshuti Dominique Savio kapiteni w'Amavubi U23 aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri
Nshuti Dominique Savio akomeza avuga ko nta gihindutse u Rwanda ruzatahana intsinzi kuko ngo burya umupira w’amaguru ntabwo wihishira, bivuze ko bazakina ibishoboka biganisha ku manota atatu y’umunsi.
Ikipe izabasha gutambuka hagati y’u Rwanda na DR Congo izajya mu ijonjora rikurikira aho izahura na Marocco. Umukino ubanza urakinwa kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018 kuri sitade Umuganda mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 20 Ugushyingo 2018 i Kinshasa.
Ikipe y'u Rwanda U23 yari imaze ibyumweru bibiri ikora imyitozo kuri sitade Umuganda
Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri kuva tariki 8-22 Ugushyingo 2019, irushanwa rizakinwa n’ibihugu umunani (8) bizaba byabonye itike. Nyuma nibwo amakipe atatu ya mbere azahita ahabwa itike igana mu mikino Olempike ya 2020 izabera mu Buyapani.
Ikipe ya DR Congo yahise ikora imyitozo ibanziriza umukino kuri sitade Umuganda
PHOTOS: UMURERWA Delphin (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO