RFL
Kigali

Jimmy Mulisa avuga ko abakinnyi be bananiwe n'ubwo bazakina na Musanze kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/03/2017 19:43
0


Jimmy Mulisa umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC avuga ko kuba ikipe ya APR FC yarahuye n’ibihe byo gukina imikino myinshi mu gihe gito nta kundi byagenda agomba kubyakira nk’umutoza ariko ko mu by'ukuri abakinnyi be bamaze kunanirwa kubera kutagira umwanya wo kuruhuka mu gihe bagomba gukina na Musanze FC kuri uyu wa Gatanu.



Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatatu nyuma yuko APR FC yari imaze gutsindwa na Gicumbi FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Suleiman Mudeyi ku munota wa 58’, Mulisa akavuga ko umunaniro abakinnyi be bafite ari imwe mu ntandaro zo gutsindwa.

“Ngira ngo narabibabwiye…narabibabwiye izi fixtures (uko imikino ipanze)  wenda hari abantu badashobora kubibona, ariko njyewe nk’umutoza…hari igihe ureba umunaniro mu bakinnyi bawe. Umunaniro utuma umuntu akora amakosa ari aho ngaho ukibaza…Nk’umutoza …hari amakosa umukinnyi akora harimo n’umunaniro”. Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC wanayikiye kuva 2002 kugeza mu 2005.

Jimmy Mulisa akomeza avuga ko uretse kuba abakinnyi be bamaze kugira umunaniro, hiyongereyeho kuba baragize uburangare imbere y’izamu bigatuma Gicumbi FC ibona inzira icamo itsinda igitego.

Abajijwe ku kuba APR FC itazasaba ko umukino wimurwa kuko amasaha agenwa n’amategeko yamaze kubagerana, Mulisa yavuze ko bazakina nta kundi. Yagize ati; “Wabigira gute se ko bayishyizeho?. Tugomba kuyikina nyine. Sinzi icyo nasubiza ariko imikino ni uko ipanze, kuri njye nk’umutoza birambangamiye ariko se nabigira gute?

Umukino wa APR FC na Gicumbi FC wakinwe kuwa Gatatu nyamara uba warakinwe kuwa Kabiri ariko bagasaba ko wakwigizwa inyuma kugira ngo baruhuke bagarura imbaraga batakaje batsinda Mukura Victory Sport kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Gusa APR FC yaje gusanga yarishyize mu kibazo cy'uko nyuma yo gutsindwa na Gicumbi FC kuwa Gatatu igomba guhita yakira FC Musanze kuwa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017 kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’).

Ibi bivuze ko ikipe ya APR FC izaba ikinnye imikino ibiri mu minsi itatu mu gihe FC Musanze iheruka gukina kuwa 26 Gashyantare 2017 ubwo yanganyaga igitego 1-1 na Etincelles FC kuri sitade Ubworoherane.

Dore uko amakipe azahura ku munsi wa 19 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu tariki 3 Werurwe 2017

*APR FC vs FC Musanze (Stade ya Kigali, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017

*SC Kiyovu vs Mukura Victory Sport (Mumena, 15h30’)

*Amagaju FC vs Espoir FC (Nyamagabe, 15h30’)

*Gicumbi FC vs Police FC (Gicumbi, 15h30’)

*Bugesera FC vs AS Kigali (Nyamata, 15h30’)

Ku Cyumeru tariki 5 Werurwe 2017

*Rayon Sports vs FC Marines (Stade ya Kigali, 15h30’)

*Sunrise FC vs Pepinieres FC (Nyagatare, 15h30’)

*Etincelles FC vs Kirehe FC (Stade Umuganda, 15h30’)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND