RFL
Kigali

Kuki AS Kigali yabanje kumvikana na FC Marines mu kugura Jimmy Mbaraga warangije amasezerano?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/06/2017 14:32
1

Jimmy Mabaraga wari rutahizamu na kapiteni w’ikipe ya FC Marines yamaze gusinya imyaka ibiri muri AS Kigali yigeze gukinira, imuguze mu rwego rwo gukarishya ubusatirizi bw’iyi kipe y’abanyamujyi.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa AS Kigali, Jimmy Mbaraga yasinye amasezerano mu masaha ya saa sita z’uyu wa Gatatu nyuma y’uko ku mugoroba wo kuwa Kabiri amakuru yacicikanaga mu bakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ko ibiganiro byari byinikije hagati y’impande zombi.

Aganira na INYARWANDA, Mbaraga yavuze ko yasinye imyaka ibiri (2) akazajya ahembwa ibihumbi magana atatu na mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda (350.000 FRW) nubwo atatinyutse kuvuga amafaranga bamuguze kuko ngo byaturutse ku bwumvikane bwa AS Kigali na FC Marines.

Ese kuki AS Kigali yumvikanye na FC Marines kandi Mbaraga yari yarasinyemo umwaka umwe?

Mu busanzwe, Jimmy Mbaraga yageze muri FC Marines asinyamo umwaka umwe w’imikino wa 2016-2017. Gusa mu gihe AS Kigali yamuguraga byabaye ngombwa ko amakipe yombi aganira hagati yayo bitewe nuko ngo FC Marines ibraka ko umwaka umwe yasinye hari hasigaye amezi atanu (5) kugira ngo urangira bitewe nuko babara ko  batangiye kumukinisha mu mikino yo kwishyura.

“Nyine hajemo kuvukamo akabazo gato barambwira ngo narinsigajemo amezi atanu (5) kuko bo (FC Marines) babaze ko naje muri retour (Imikino yo kwishyura muri shampiyona). Nicyo kibazo rero”. Jimmy Mbaraga

Agaruka ku mafaranga yaguzwe na AS Kigali, Mbaraga yagize ati” Ni ibanga kabisa kuko hari ubwumvikane hagati yayo (AS Kigali) na FC Marines. So, sinapfa kuvuga amafaranga pe!”. Mbaraga

Ubutumwa bugaragara ku rubuga rwa AS Kigali

Ubutumwa bugaragara ku rubuga rwa AS Kigali

Jimmy Mbaraga asinye muri AS Kigali nyuma Savio Nshuti Dominique bakuye muri Rayon Sports, Ngama Emmanuel baguze adafite ikipe (Free-Agent) nyuma yo gutandukana na Mukura Victory, Ndarusanze Jean Claude bakuye i Burundi muri LLB Academic, Ishimwe Kevin baguze muri Pepinieres FC, Ngandu Omar baguze muri APR FC.

Jimmy Mbaraga yakiniye ikipe ya AS Kigali kuva mu 2012 kugeza mu 2014 aho banakinaga imikino Nyafurika ariwe wambaye igitambaro cya kapiteni. Yaje kuhava agana muri Police FC kuva mu 2014-2015 ahava agana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko yari anafite ikibazo cy’imvune. Yaje kuhamahamara umwaka nta kipe izwi afite mbere yo kuza mu Rwanda hagati  mu mwaka w’imikino 2016-2017 agakinira ikipe ya FC Marines ari kapiteni kuri ubu akaba yinjiye muri AS Kigali.

Jimmy Mbaraga ashyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri azamara akinira AS Kigali

Jimmy Mbaraga ashyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri azamara akinira AS Kigali

 Nshimiye Joseph (ibumoso) ushinzwe guhuza ibikorwa muri AS Kigali, Mbaraga Jimmy (hagati) yerekana umwambaro wa AS Kigali na Albert Mwanafunzi ushinze tekinike muri AS Kigali

Nshimiye Joseph (ibumoso) ushinzwe guhuza ibikorwa muri AS Kigali, Mbaraga Jimmy (hagati) yerekana umwambaro wa AS Kigali na Albert Mwanafunzi ushinze tekinike muri AS Kigali

Jimmy Mbaraga wari kapiteni wa FC Marines ahabwa amasezerano

Jimmy Mbaraga wari kapiteni wa FC Marines ahabwa amasezerano

Jimmy Mbaraga mu mwambaro wa AS Kigali

Jimmy Mbaraga mu mwambaro wa AS Kigali

Jimmy Mbaraga wari kapiteni wa FC Marines yemera ko azajya ahembwa 350.000 FRW muri AS Kigali

Jimmy Mbaraga wari kapiteni wa FC Marines yemera ko azajya ahembwa 350.000 FRW muri AS Kigali

Umukino wa nyukma yawukiniye FC Marines ubwo batsindwaga ibitego 4-2 na Police FC (yahozemo 2014-2015) ku munsi wa nyuma wa shampiyona

Umukino wa nyukma yawukiniye FC Marines ubwo batsindwaga ibitego 4-2 na Police FC (yahozemo 2014-2015) ku munsi wa nyuma wa shampiyona

Jimmy Mbaraga kandi ku mukino we wa nyuma muri FC Marines yabashije gutsinda kimwe mu bitego bibiri binjije Police FC

Jimmy Mbaraga kandi ku mukino we wa nyuma muri FC Marines yabashije gutsinda kimwe mu bitego bibiri binjije Police FC

Jimmy Mbaraga ubwo yaganiraga na Imurora Japhet nawe wamaze gusohoka muri Police FC agana muri Eastern Sports de Hong Kong mu Bushinwa

Jimmy Mbaraga ubwo yaganiraga na Imurora Japhet nawe wamaze gusohoka muri Police FC agana muri Eastern Sports de Hong Kong mu Bushinwa

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jules6 years ago
    Bagure nabafana naho ubundi barapfusha ama frw ubusa

Inyarwanda BACKGROUND