RFL
Kigali

Jimmy Gatete yabonye impamyabumenyi mu gutoza(UEFA Licence C) ku manota 73.3 ku ijana

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:28/10/2014 7:21
3


Jimmy Gatete wahoze ari rutahizamu w’Amavubi, n’abandi banyarwanda bane bitwaye neza mu mahugurwa y’ubutoza yabereye mu Budage bityo bahabwa impamyabumenyi ya UEFA Licence C.



Abanyarwanda umunani nibo bari bitabiriye aya mahugurwa yabereye mu Budage i Koblenz ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) no mu Budage (DFB) n’Intara ya Rhénanie Palatinat.

Usibiye Gatete, abandi batoza bakoze aya mahugurwa ni Mukahirwa Henriette, Tumutoneshe Diane, Nyiramahoro Diane, Munyeshema Gaspard, Hakizimana Jean Baptiste, Gashumba Jean Baptiste na Kwizera Jean Baptiste.

abatoza

Jimmy Gatete na bagenzi umunani bagiye kuba abatoza b' umwuga

Muraba umunani, Gatete yitwaye neza dore ko yabonye 73.3% mu bizamini bagiye bakora, byari birimo gutoza (coaching), kwandika (written test), kuvuga (oral test) no kwitabira muri rusange (general participation).

Hakizimana, Gashumba, Munyeshema na Kwizera nabo bitwaye neza babona 66.7%.

Abakobwa babiri Nyiramahoro na Tumutoneshe babonye 53.3% hanyuma Mukahirwa abona 40%.

Gatete, wakiniye U Rwanda mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu cyabereye muri Tuniziya mu 2004 ateganya kugaruka mu Rwanda agakomeza n’umwuga we wo gutoza.

Bamwe mu bakinanye na Jimmy Gatete mu gikombe cy’Afurika cya 2004 muri Tunizia nka Eric Nshimiyimana bamaze gukataza mu butoza mu gihe abandi nka Saidi Abedi Makasi, Olivier Karekezi batangiye amasomo y’ubutoza.

Source: FERWAFA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndahayo9 years ago
    Nagre vuba aze atoze rayon sport ituze
  • 9 years ago
    Jimy Gatete Nakomereze Aho Tumurinyuma
  • jeand'amour8 years ago
    birakwiye,rwose.turabyishimiye.





Inyarwanda BACKGROUND