Umwana w’imyaka 6 witwaga Bradley Lowery aherutse kwitaba Imana azize kanseri, uyu mwana yamenyekanye mu Bwongereza hose nk’umufana wa Sunderland, aha niho yaje no guhurura na Jermain Defoe wakiniraga iyi kipe baba inshuti magara. Jermain Defoe wasubitse imyitozo aje gishyingura inshuti ye yafashwe n’ikiniga ararira.
Ababyeyi ba Bradley Lowery babwiwe n’abaganga ko uyu mwana arwaye kanseri y’imbonekarimwe ifata abana yitwa neuroblastoma igihe yari afite umwaka n’amezi 6 gusa. Uyu mwana yari umufana ukomeye w’ikipe ya Sunderland ndetse akunda filime zo mu bwoko bwa superheros. Urupfu rwe rwababaje benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko Jermain Defoe bari baramaze kuba inshuti.
Bradley yari inshuti ikomeye ya Jermain Defoe
Jermain Defoe yaje gusezera kuri uyu mwana bwa nyuma ahagaritse imyitozo ibanziriza shampiyona (pre-season) mu ikipe nshya akinira ya FC Bournemouth, abantu ibihumbi bari bitabiriye iki gikorwa bambaye imyenda y’amakipe atandukanye bafana mu rwego rwo guherekeza uyu mwana wari umufana ukomeye w’umupira w’amaguru. Ubwo basezeraga kuri uyu mwana, Jermain Defoe yaturitse ararira ku bw’uyu mwana wahitanwe na kanseri akiri muto dore ko yari afite imyaka 6 gusa.
Yamusuraga no mu bitaro
Nyina wa Bradley yagize ati “Nari mbizi ko n’ubundi bizarangira apfuye, twari twarabwiwe ko atazaramba ariko ubwo najyaga kwa muganga bakatubwira ko asigaje ibyumweru bicye byo kubaho, umutima wanjye wahise ucikamo kabiri.... numvaga nibura asigaje amezi”
Bradley na Defoe bari inshuti magara
Umuhango wo gusezera kuri Bradley Lowery kandi witabiriwe na David Moyes, umutoza wa Sunderland. Abafana baturutse imihanda yose bari bashyize ku ruhande iby’ubufana n’amakipe yabo baza guha icyubahiro uyu mwana muto wishwe na kanseri.
Reba andi mafoto y'uko byari byifashe:
Jermain Defoe kwihangana byamunaniye ararira
Ibihumbi by'abafana b football bari baje gusezera kuri Bradley
Aba bari bambaye nk'aba superheroes bo mu mafilime Bradley yakundaga
Uyu mwana arinze apfa Defoe amusura kenshi kandi amuba hafi mu burwayi
Umubyeyi wa Bradley mu marira, inshuti zimukomeza
Apfuye amaze imyaka hafi 5 arwana na kanseri
Abantu bamumenye kubera kwikundira umupira
Imihanda yari yuzuye abantu baje kumusezera
Abafana b'amakipe atandukanye baje gusezera uyu mwana
Bradley na Defoe
TANGA IGITECYEREZO