RFL
Kigali

Jermain Defoe yasutse amarira mu ishyingurwa ry’umwana w’imyaka 6 wari inshuti ye magara

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/07/2017 20:04
2


Umwana w’imyaka 6 witwaga Bradley Lowery aherutse kwitaba Imana azize kanseri, uyu mwana yamenyekanye mu Bwongereza hose nk’umufana wa Sunderland, aha niho yaje no guhurura na Jermain Defoe wakiniraga iyi kipe baba inshuti magara. Jermain Defoe wasubitse imyitozo aje gishyingura inshuti ye yafashwe n’ikiniga ararira.



Ababyeyi ba Bradley Lowery babwiwe n’abaganga ko uyu mwana arwaye kanseri y’imbonekarimwe ifata abana yitwa neuroblastoma igihe yari afite umwaka n’amezi 6 gusa. Uyu mwana yari umufana ukomeye w’ikipe ya Sunderland ndetse akunda filime zo mu bwoko bwa superheros. Urupfu rwe rwababaje benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko Jermain Defoe bari baramaze kuba inshuti.

Image result for Bradley lowery funeral Defoe cries

Bradley yari inshuti ikomeye ya Jermain Defoe

Jermain Defoe yaje gusezera kuri uyu mwana bwa nyuma ahagaritse imyitozo ibanziriza shampiyona (pre-season) mu ikipe nshya akinira ya FC Bournemouth, abantu ibihumbi bari bitabiriye iki gikorwa bambaye imyenda y’amakipe atandukanye bafana mu rwego rwo guherekeza uyu mwana wari umufana ukomeye w’umupira w’amaguru. Ubwo basezeraga kuri uyu mwana, Jermain Defoe yaturitse ararira ku bw’uyu mwana wahitanwe na kanseri akiri muto dore ko yari afite imyaka 6 gusa.

Yamusuraga no mu bitaro

Nyina wa Bradley yagize ati “Nari mbizi ko n’ubundi bizarangira apfuye, twari twarabwiwe ko atazaramba ariko ubwo najyaga kwa muganga bakatubwira ko asigaje ibyumweru bicye byo kubaho, umutima wanjye wahise ucikamo kabiri.... numvaga nibura asigaje amezi”

Image result for Bradley lowery funeral Defoe cries

Bradley na Defoe bari inshuti magara

Umuhango wo gusezera kuri Bradley Lowery kandi witabiriwe na David Moyes, umutoza wa Sunderland. Abafana baturutse imihanda yose bari bashyize ku ruhande iby’ubufana n’amakipe yabo baza guha icyubahiro uyu mwana muto wishwe na kanseri.

Reba andi mafoto y'uko byari byifashe:

Jermain Defoe kwihangana byamunaniye ararira


Bradley's coffin is carried through the streets in a white horse-drawn carriage

Ibihumbi by'abafana b football bari baje gusezera kuri Bradley

A Teenage Mutant Ninja Turtle, Iron Man, Batman, Spiderman, Captain America, Batgirl, Wonder Woman, Spider-Girl and the Flash, were also seen attending the service

Aba bari bambaye nk'aba superheroes bo mu mafilime Bradley yakundaga

Defoe cuddles Bradley in bed shortly before his death

Uyu mwana arinze apfa Defoe amusura kenshi kandi amuba hafi mu burwayi

Umubyeyi wa Bradley mu marira, inshuti zimukomeza

Image result for Bradley lowery parents

Apfuye amaze imyaka hafi 5 arwana na kanseri

Bradley passed away in his parents' arms last week after battling neuroblastoma

Abantu bamumenye kubera kwikundira umupira

Mourners were earlier pictured lining the streets as they waited for Bradley's funeral cortege to pass by

Imihanda yari yuzuye abantu baje kumusezera

Thousands of people gathered this morning to say goodbye to the little boy

Mourners were asked to wear football shirts - of any team or colour - for this morning's ceremony

Abafana b'amakipe atandukanye baje gusezera uyu mwana

Bradley with best pal, footballer Jermain Defoe, who is among those attending the service

Bradley na Defoe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kibwa26 years ago
    Le monde est injuste gusa! Nanjye ikiniga kiramfashe!! RIP
  • Kaizer 6 years ago
    May His Soul RIP yooo





Inyarwanda BACKGROUND