RFL
Kigali

Jean Marie Ntagwabira yagizwe umuyobozi wa tekiniki mu ikipe ya Sunrise

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:29/07/2014 9:13
1


Nyuma y’igihe yamaze ari umutoza wa APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sport,ubu,Jean Marie Ntagwabira yagizwe umuyobozi ushinzwe tekiniki mu ikipe ya Sunrise, y’Intara y’uburasirazuba, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’inshingano zo guhuza ibikorwa bya tekiniki no gutegura abakinnyi bakiri bato bo muri iyi ntara.



Amakuru dukesha urubuga rwa IGIHE, avuga ko Habanabakize Fabrice, umuyobozi wa Sunrise yemeje ko komite y’iyi kipe yateranye mu rwego rwo kuzuza imyanya yaburaga maze Ntagwabira Jean Marie ahabwa ubuyobozi bwa tekiniki muri iyi kipe.

Habanabakize avuga ko Jean Marie Ntagwabira azaba ashinzwe guhuza ibikorwa bya tekiniki muri iyi kipe ndetse no gukurikira ibikorwa by’abatoza umunsi ku wundi.

Yagize ati “ Ntagwabira azajya akorana n’abatoza anabakurikirane mu kazi kabo ka buri munsi nkuko bisanzwe mu nshingano z’umuyobozi wa tekiniki no kumenya abakinnyi beza bakina muri Sunrise.”

Ntagwabira Jean Marie yasinye amasezerano y’imyaka ibiri aho azajya akurikirana ndetse anashake abana bo mu ntara y’uburasirazuba bashobora kuba abakinnyi ba Sunrise mu gihe kiri imbere dore ko buri karere k’iyi ntara gafite ikigo cyigisha umupira w’amaguru abana bakiri bato.

Gatera Musa niwe uzakomeza kuba umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nkubito9 years ago
    ko iyi kipe yiteguye bihagije tuzayikizwa niki ra! ariko ntagwabira numugabo yari yarazize ubusa





Inyarwanda BACKGROUND