RFL
Kigali

Jacques Tuyisenge yijeje abanyarwanda umusaruro mwiza muri Guinea

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/10/2018 10:11
0


Jacques Tuyisenge rutahizamu w’umunyarwanda ukina muri Gormahia FC yavuze ko kugaruka mu ikipe y’igihugu nyuma y’igihe kitari gito ari ibintu byamushimishije cyane kuko ngo aje gutanga imbaraga ze kugira ngo we na bagenzi be bakure amanota atatu i Conakry.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018 ni bwo u Rwanda ruzaba rucakirana na Guinea mu mukino w’umunsi wa gatatu w’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu muri 2019 kizabera muri Cameroun. U Rwanda, Guinea, Cote d’Ivoire na Republique Centre Afrique bari kumwe mu itsinda rya munani (H). Umukino w’u Rwanda na Guinea uzakinirwa ku kibuga cya Stade du 28 Septembre.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018 ni bwo ikipe y’igihuhu Amavubi yahagurutse mu Rwanda igana i Conakry ariko itahise igerayo ako kanya (Single Flight) kuko baraye i Addis Ababa muri Ethiopia. Nyuma yo kugera muri Ethiopia, Jacques Tuyisenge yavuze ko abanyarwanda bagomba kuba inyuma y’ikipe kuko ngo abakinnyi bazashora imbaraga kugira ngo batahukane intsinzi.

“Ubu nagarutse nyuma y’igihe kinini ntagera mu Mavubi, nishimye. Ubu nzanye imbaraga zanjye nje gufatanya na bagenzi banjye kugira ngo dushakire igihugu cyacu intsinzi. Ndizera ko tuzatanga umusaruro mwiza”. Tuyisenge

Image result for Jacques Tuyisenge

Jacques Tuyisenge rutahizamu w'Amavubi ukinira ikipe ya Gormahia FC muri Kenya 

Jacques Tuyisenge wari kapiteni w’Amavubi mu mikino ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, ni umwe mu bakinnyi kuri ubu Abanyarwanda batezeho amakiriro bitewe nuko asanzwe yitwara mu kibuga ku buryo umunota ku wundi yanatsinda igitego cyageza u Rwanda ahantu heza.

Mu bandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe barimo; Kagere Meddie ukinira Simba SC muri Tanzania cyo kimwe na Haruna Niyonzima, Danny Usengimana (Tersana SC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren), Nirisarike Salomon (FC Tubize), Kwizera Olivier (Free State Stars, South Africa).

Image result for Jacques Tuyisenge

Jacques Tuyisenge (Ibumoso/Gormahia FC) na Kagere Meddie (Iburyo/Simba SC) bakoranye muri Gormahia FC barongera bahuze mu Mavubi

Abanyezamu: Kwizera Olivier (Free State Stars/Africa y’Epfo) na Kimenyi Yves (APR FC/Rwanda)

Abakina inyuma: Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Ububiligi),Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC), Rugwiro Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports FC),Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Rayon Sports FC) na Rusheshangoga Michel (APR FC)

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Ububiligi), Haruna Niyonzima (SC Simba, Tanzania), Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC), Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Iranzi Jean Claude (APR FC)

Abataha izamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC) na Usengimana Dany (Tersana SC, Egypt) 

Amavubi yaraye muri Ethiopia mbere yo gufata urundi rugendo bagana i Conakry (Photo: Jean Luc Imfurayacu)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND