RFL
Kigali

Iyo ugiye guhura n’ikipe ihagaze neza hari uburyo nawe witeguramo-Nduhirabandi (Amafoto y’imyitozo)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/01/2017 8:05
0


Mu gihe FC Marines ikomeje imyitozo yo gusura Kiyovu Sport mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, Nduhirabandi Abdulkalim umutoza mukuru w’ikipe avuga ko kuba iyi kipe yo ku Mumena imaze iminsi itsinda amakipe akomeye, bisaba ko nawe (Nduhirabandi) agomba gutegura ikipe ye mu buryo bukomeye kuko ngo na Marines atari ikipe mbi.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA nyuma y’imyitozo yaberaga ku kibuga kiri inyuma ya sitade Umuganda, Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka yavuze ko  Kiyovu Sport ari imwe mu makipe ahagaze neza muri shampiyona bityo ko agomba kwitegura mu buryo buzafasha abakinnyi guhangana.

fc Marines

FC Marines mu myitozo 

“Iyo ugiye guhura n’ikipe bavuga ko yitwara neza ni ukuvuga ko natwe (FC Marines) tugomba kwitegura neza tukanareba ibisabwa iyo ugiye guhura n’ikipe ikomeye, nibyo usanze turimo”. Nduhirabandi Abdulkalim Coka umutoza mukuru wa FC Marines.

Gusa nubwo Kiyovu Sport iheruka gutsinda AS Kigali, Nduhirabandi avuga ko na FC Marines atoza atari ikipe mbi ku buryo yagira ubwoba. “Imyiteguro iri kugenda neza… Marines nayo si ikipe mbi ndumva tugomba kujya kugerageza kujya kugaragaza imbere ya Kiyovu”.

Imikino ibiri iheruka FC Marines yarayitsinzwe ariko Nduhirabandi avuga ko nta kindi yakora kihutirwa uretse kuganiriza abakinnyi akagerekaho imyitozo ikarishye bityo we n’abakinnyi bakareba uburyo babivamo neza kandi vuba.

Ku munsi wa 12 wa shampiyona, FC Marines yatsinzwe na Etincelles FC ibitego 2-1 mbere yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.

FC Marines kuri ubu iri ku mwanya wa 14 n’amanota 11 n’umwenda w’ibitego icumi (10) mu mikino 13 imaze gukina muri shampiyona. Iyi kipe y’ingabo zirwanira mu mazi kandi yinjijwe ibitego 18 mu gihe yo yarebye mu izamu inshuro umunani gusa (8).

Mu mikino 13 imaze gukinwa muri uyu mwaka w’imikino 2016-2017, FC Marines yatsinzemo imikino itatu (3) harimo nta mpaga bateye Pepiniere FC, inganya ibiri (2) itsindwa imikino umunani (8).

Ku rundi ruhande ikipe ya Kiyovu Sport iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 18. Mu mikino 13 ya shampiyona imaze gukinwa, iyi kipe itozwa na Kanamugire Aloys yatsinzemo itanu (5), inganya imikino itatu (3) ikaba yaratsinzwe imikino itanu (5).

fc Marines

FC Marines yanatsinzwe na mucyeba Etincelles FC basangiye umujyi

fc Marines

FC Marines iheruka gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 kuri ubu irashaka kwihimura kuri SC Kiyovu

fc Marines

fc Marines

FC Marines yasoje imyitozo yiruka 

 Photos: S.MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND