RFL
Kigali

Ivugururwa ry’amasezerano ya SKOL hari igikomeye yafasha Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/04/2017 18:16
0


Mu 2014 ni bwo SKOL uruganda rw’ibinyobwa rukorera mu Rwanda rwagiranye amasezerano y’imyaka itatu (3) y’ubufatanye mu gutera inkunga ikipe ya Rayon Sports aho bari bumvikanye ko iyi kipe izajya itanga miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda yiyongera ku bikoresho by’ikipe buri mwaka.



Aya masezerano azarangirana na Kamena 2017 ubwo impande zombi zizongera kwicara bakareba icyakorwa kugira ngo bavugurure amasezerano nk’uko Ange Claudine umuvugizi w’umunyamuryango yabiganirije Kigali Today. Ange Claudine yavuze ko magingo aya abakuriye Rayon Sports na SKOL bataricara ngo barebe uburyo bavugurura amasezerano kuko ay’imyaka itatu (2014-2017) basinyanye azayoyoka muri Kamena 2017.

“Ntituravugurura amasezerano dufitanye na SKOL, asanzwe agomba kugera mu kwezi kwa Gatandatu, ibindi ntabwo twari twaganira turacyareba niba twasinya amasezerano mashya, hari uko ay’ubushize yari ameze, hari n’uko inshyashya (Contract) igomba kuba imeze, amasezerano azajya kurangira twaramenye icyo gukora". Ange Claudine.

Rayon Sports yari yasinyanye na SKOL amasezerano y’imyaka itatu (3) kuva 2014 kugera muri 2017, aho yagombaga kujya ibona miliyoni 47 buri mwaka (ibihumbi 50 by’ama Euro) n’ibikoresho byo gufasha iyi kipe, aya masezerano akaba agomba kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2016/2017.  

Mu gihe Rayon Sports yakongera amasezerano igirana na SKOL byazayifasha kugumana bamwe mu bakinnyi basanzwe bayirimo ariko bamaze kurangiza amasezerano bari barasinyanye n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Abakinnyi 14 bazarangiza amasezerano mu mpera z’uyu mwaka w’imikino 2016-2017 barimo kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Ndacyayisenga Jean D’Amour, Abouba Sibomana, Dominic Savio Nshuti, Kevin Muhire, Nova Bayama, Olivier Sefu Niyonzima, Moustapha Nsengiyumva, François Mugisha Master, Fabrice Bugheni Kakule, Abouba Bashunga na Evariste Mutuyimana.

Mu gihe Rayon Sports yabona aka kayabo k'amafaranga ava mu ruganda rwa SKOL byazaba inzira nziza yo kuba basubira ku isoko bakagura ba rutahizamu bandi kuko bimaze kuboneka ko Moussa Camara na Tidiane Kone batemerwa n'abafana ba Rayon Sports bitewe nuko badatsinda ibitego bihagije nyuma y'igenda rya Davis Kasirye na Ismaila Diarra.

Mu mafaranga SKOL itanga miliyoni 47 z'amafaranga y'u Rwanda mu gutera inkunga Rayon Sports

Mu mafaranga SKOL itanga miliyoni 47 z'amafaranga y'u Rwanda mu gutera inkunga Rayon Sports

Aho Rayon Sports iri uhamenya utarinjira bitewe nuko ibirango bya SKOL biba bivunyisha

Aho Rayon Sports iri uhamenya utarinjira bitewe nuko ibirango bya SKOL biba bivunyisha

Ku bakunzi b'umupira w'amaguru batabasha ibinyobwa bisembuye haba hari PANACHE ikinyobwa kidasembuye

Ku bakunzi b'umupira w'amaguru batabasha ibinyobwa bisembuye haba hari PANACHE ikinyobwa kidasembuye

SKOL Lager inzoga abafana ba Rayon Sports bakunda

SKOL Lager inzoga abafana ba Rayon Sports bakunda

SKOL iri muri iki gikombe biba byemewe kuyinjirana muri sitade

SKOL iri muri iki gikombe biba byemewe kuyinjirana muri sitade

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Mu bikoresho SKOL iha Rayon Sports harimo n'imyenda bakinana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND