RFL
Kigali

Ivan Minaert ntiyemera igitego cya mbere Police FC yamutsinze-Video

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/03/2017 13:06
1


Ivan Minaert umutoza mukuru wa Mukura Victory Sport ntiyemera ko igitego Police FC yamutsinze ku munsi wa 20 wa shampiyona kitaciye mu mucyo kuko ngo Biramahire Abedy wagitsinze yari yaraririye.



Ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2017 ni bwo ikipe ya Police FC yatsinze Mukura Victory Sport ibitego 2-1 mu mukino waberaga kuri sitade Huye. Mukura Victory Sport yari mu rugo ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 77’ ku gitego cyatsinzwe na Simpenzwe Hamidou mbere y'uko ku munota wa 78’ Biramahire Christophe Abedy yishyura.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Ivan Minaert yavuze ko ikipe ya Mukura Victory Sport kuri ubu abona yahinduye byinshi ariko ko atemera na gato igitego cya mbere Police FC yamwinjije kuko ngo Biramahire yari yaraririye.

Mu busesenguzi avuga ko yakoze ku mashusho y’umukino, uyu mutoza asobanura ko hagati ya Biramahire n’izamu hari hari umukinnyi umwe wa Mukura  (umuzamu yari yasohotse) ngo kandi iyo umunyezamu yasohotse kugira ngo batabara ko umuntu yaraririye aruko hagati y’umukinnyi uje gutsinda n’izamu hagomba kuba harimo abakinnyi babiri b’ikipe igiye gutsindwa.

“Igitego cya mbere cya Police FC byari ukurarira (Offside).Hagati y’uwagitsinze (Biramahire) n’umurongo w’izamu hari harimo umukinnyi umwe wa Mukura, ibyo bifatwa nko kurarira. Ubundi mu mategeko byasabaga ko hagati ye (Biramahire) n’umurongo w’izamu hagombaga kubamo abakinnyi byibura babiri kugira ngo bitaba ukurarira”. Ivan Minaert.

Uyu mutoza akomeza avuga ko ubundi akenshi usanga ari umunyezamu na myugariro cyangwa undi mukinnyi w’ikipe iba ishaka kwirinda kwinjizwa igitego. Gusa ngo kuko Kimanuka Jean Claude umunyezamu wa Mukura VS yari yataye izamu, byasabaga ko abakinnyi babiri ba Mukura bari kuba bari hagati y’izamu na Biramahire.

“Akenshi usanga umuntu wa kabiri aba ari umunyezamu ariko bitewe nuko umunyezamu ashobora kuba yasohotse akarenza, biba bisaba abakinnyi babiri hagati y’umurongo n’umukinnyi wahawe umupira wo gutsinda”.

Umupira watewe na Mpozembizi Mohammed awuganisha kwa Danny Usengimana wawuteye n’umutwe, umupira ufatwa na Mico Justin wawutanze kwa Muvandimwe Jean Marie Vianney awuganisha mu izamu. Kimanuka Jean Claude wari mu izamu yanaiwe kugenzura umupira Danny Usengimana awusunikira Biramahire wahise atsinda igitego.

Police FC

Mpozembizi arekura umupira uva iburyo ugana ibumoso

Danny Usengimana

Danny Usengimana yafashe umupira n'umutwe abona bitakunda ko awuganisha mu izamu ......................

Mico Justin

............yahise awuha mugenzi we Mico Justin nawe wahise awuganisha kwa Muvandimwe Jean Marie Vianney

Muvandimwe JMV 12

Muvandimwe Jean Marie Vianney yahise atera umupira awuganisha mu izamu rya Mukura VS

Kimanuka na Danny Usengimana

Kimanuka Jean Claude umunyezamu wa Mukura VS yakubise umupira awuganisha kuri Danny Usengimana wahise atera umupira agamije kuwinniza mu izamu

Biramahire

Umupira Danny Usengimana yateye washoboraga guca hafi y'igiti cy'izamu ariko Biramahire araryama awinjizamo akoresheje amaguru yombi

Biramahire

Gusa nubwio Minaert avuga ko ku izamu rye hari hari abakinnyi bacye bigaragara ko abari imbere y'abakinnyi ba Police FC barenze umwe

Biramahire Abdy

Biramahire Christophe Abedy watsinze igitego cya mbere cya Police FC

Ivan Minaert

Ivan Mianert umutoza mukuru wa Mukura Victory Sport utemera igitego  cya mbere Police FC yamutsinze 

REBA HANO UKO IKI GITEGO CYAGIYE MU IZAMU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lambert7 years ago
    Nkubu uyu rutuku aba aburana ibiki? Nkunze uburyo mwasesenguye mukoresheje amashusho muciye amatiku.





Inyarwanda BACKGROUND