RFL
Kigali

Ivan Minaert yashyize hanze abakinnyi 20 barimo Rwatubyaye Abdul uzabanza mu kibuga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/05/2018 12:08
0


Ivan Minaert umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje abakinnyi 20 azitabaza asura Mukura Victory Sport, abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul ugomba kubanza mu kibuga mu gihe abakinnyi barimo Usengimana Faustin na Kwizera Pierrot barwaye.



Abakinnyi bafite imvune barimo; Usengimana Faustin na Kwizera Pierrot , Nahimana Shassir arwaye bisanzwe mu gihe uyu mutoza avuga ko Nahimana Shassir na Niyonzima Olivier Sefu yababuriye irengero.

Mu bakinnyi 20 bagomba kugana i Huye barimo amazina y’abakinnyi bashobora kutazakina bitewe n’ibibazo by’imvune bafite zidakanganye. Muri aba harimo; Ndayishimiye Eric Bakame, Eric Rutanga Alba.

Rwatubyaye Abdul mu myitozo

Biteganyijwe ko Rwatubyaye Abdul azabanza mu kibuga ubwo Rayon Sports izaba ikina na MVS

Ivan Minaert kandi avuga ko mu bakinnyi azaba abanza mu kibuga yabaye ashyizeho Rwatubyaye Abdul mu gihe abandi icumi (10) basigaye azabatangaza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018.

Abakinnyi 20 bagomba kujya i Huye:

Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1)Ndayisenga Kassim (GK, 29), Bikorimana Gerard (GK, 30), Mugabo Gabriel 2, Rwatubyaye Abdul 19, Manzi Thierry 4, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Mugisha Francois Master 25, Yannick Mukunzi 6, Nyandwi Saddam 16, Habimana Yussuf 14, Mwiseneza Djamal 27, Irambona Eric Gisa 17, Ndacyayisenga Jean d’Amour Mayor 22, Ismaila Diarra 20, Muhire Kevin 8, Christ Mbondy 9, Shaban Hussein Tchabalala 11, Bimenyimana Bonfils Caleb7, Eric Rutanga Alba 3.

Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu (3) n’amanota 35 mu mikino 18 imaze gukina kuko inafite ikirarane izahuramo na AS Kigali. Mukura VS yo iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 23 mu mikino 19 imaze gukina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND