Mu gitondo cy’iki Cyumweru tariki 15 Mata 2018 saa tatu (09h00’) ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma mu Rwanda mbere yo kugana i Maputo muri Mozambique gusura ikipe ya Deportivo Costa do Sol. Imyitozo yabereye ku kibuga cy’i Shyorongi.
Ni umukino wo kwishyura w’ijonjora ribanzirira amatsinda ya Total CAF Confederations Cup 2018, umukino uzabera mu gihugu cya Mozambique mu mujyi wa Maputo ku isaha ya saa moya z’umugoroba (19h00’) ku masaha ya Maputo.
Nyuma y’imyitozo yari mu byiciro bitatu (sessions), Ivan Minaert yabwiye abakinnyi ko muri 20 bakoze imyitozo hagomba gusigara umwe. Twagirimana Innocent ni we ugomba kuguma i Kigali bityo abandi 19 bagafata inzira y’ikirere.
Ubwo abakinnyi bari bageze ku kibuga, babanje gukoreshwa imyitozo yo gutuma bashyuha mbere yuko Ivan Minaert atangira kubigisha uburyo batsinda ibitego babyaje umusaruro imipira iva mu mpande z’ikibuga. Aha wabonaga abakinnyi bo hagati batera imipira igana mu mpande bityo abakinnyi bakina mu mpande bagahita bayigabura ahagana muri penaliti abataha izamu bagakora ibishoboka bashaka ibitego.
Nyuma gato nk’iminota 30 ishize ni bwo abakinnyi 20 bari bahari bakozwemo amakipe abiri bakina hagati yabo ariko bakina igice cy’ikibuga.
Ubwo bari bageze ku kibuga cya Shyorongi
Abakinnyi bishyushya mbere yo gutangira imyitozo nyirizina
Ikipe ya mbere yari igizwe na Ndayshimiye Eric Bakame nk’umunyezamu akaba na kapiteni w’iyi kipe, Nyandwi Saddam, Eric Rutanga, Mugisha Francois, Usengimana Faustin, Twagirimana Innocent, Yannick Mukunzi, Shaban Hussein Tchabalala, Manishimwe Djabel na Christ Mbondy.
Ikipe ya kabiri yari irimo; Ndayisenga Kassim , Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier, Muhire Kevin, Ismaila Diarra, Irambona Eric, Yassin Mugume, Nahimana Shassir na Mutsinzi Ange Jimmy.
Umukino ubanza, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Deportivo Costa do Sol ibitego 3-0 mu mukino wakinwe kuwa 6 Mata 2018. Shaban Hussein Tchabalala yatsinzemo bibiri ikindi gitsindwa na Muhire Kevin.
Twagirimana Innocent ni we wasigaye mu bakinnyi 20 bari mu mwiherero
Dore abakinnyi 19 bagomba kujya muri Mozambique:
1.Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C)
2.Nyandwi Saddam 16
3.Eric Rutanga 3
4.Mugisha Francois 25
5.Usengimana Faustin 15
6.Mukunzi Yannick 6
7.Shaban Hussein Tchabalala 11
8.Manishimwe Djabel 28
9.Christ Mbondy 9
10.Ndayisenga Kassim (GK, 29)
11.Mugabo Gabriel 2
12.Manzi Thierry 4
13.Niyonzima Olivier 21
14.Muhire Kevin 8
15.Ismaila Diarra 20
16.Irambona Eric 17
17.Mugume Yassin 18
18.Nahimana Shassir 10
19.Mutsinzi Ange Jimmy 5
Ndayisenga Kassim umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports
Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports
Ndayishimiye Eric Bakame na Ndayisenga Kassim ni bo banyezamu Rayon Sports ikoresha
Ndayishimiye Eric Bakame ni we uba ugomba kubanza mu izamu
Yannick Mukunzi ku mupira
Eric Rutanga Alba ukina inyuma ahagana ibumoso
Manishimwe Djabel ku mupira
Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports
Abakinnyi bateruye izamu
Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports abereka uburyo umuntu yafatamo umupira
Nahimana Shassir ku mupira
Christ Mbondy ku mupira
Shaban Hussein Tchabalala watsinze Costa do Sol ibitego 2
Eric Rutanga ku mupira mu myitozo
Ismaila Diarra ku mupira akaba yari agiye mu kibuga asimbuye mu mukino ubanza
Itangishaka Bernard umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Rayon Sports yari ahari
Yassin Mugume yasimbuwe na Ismaila Diarra mu mukino ubanza
Irambona Eric Gisa azamukana umupira
Muhire Kevin nawe yatsinze igitego mu mukino ubanza
Mutsinzi Ange Jimmy
Shaban Hussein Tchabalala ku mupira
Manzi Thierry abyigana na Christ Mbondy
Mugabo Gabriel ahanganye na Shaban Hussein Tchabalala
Usengimana Faustin ku mupira
Nahimana Shassir ku mupira akurikiwe na Mugisha Francois Master
Niyonzima Olivier Sefu ashaka uko yatangira Christ Mbondy
Irambona Eric Gisa akurikiwe na Nyandwi Saddam
Usengimana Faustin nyuma y'imyitozo
Abakinnyi barukuha nyuma y'imyitozo
Imyitozo irangiye
Itangishaka Bernard bita King Bernard umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports FC aganira na Ivan Minaert umutoza mukuru
Biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports ihaguruka mu Rwanda saa saba z’ijoro (01h30’) ry’uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018. Bazagera i Addis Ababa saa kumi n’imwe n’iminota 50’ z’igitondo (05h50’) mbere yuko bazagera muri Mozambique saa saba n’iminota 25 z’amanywa (13h25’).
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO