RFL
Kigali

BREAKING: Ivan Minaert yahawe ibaruwa imusezerera muri Rayon Sports anasabwa gutanga ibikoresho by’ikipe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/07/2018 14:17
2


Ivan Minaert wabanje kuba umutoza wa Rayon Sports nyuma bakamuha akazi ko kuba umuyobozi wa siporo muri iyi kipe, yamaze gushyikirizwa ibaruwa imwirukana muri iyi kipe yambara umweru n’ubururu.



Muri iyi baruwa yashyikirijwe Minaert ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga 2018, ahanini ishingiye ku mahane n’ubushyamirane bwabaye hagati ya Ivan Minaert na Hakizimana Corneille umutoza wongera ingufu z’abakinnyi muri Rayon Sports ubwo hari hasojwe umukino wa Rayon Sports na USM Alger. Ibaruwa yasinyweho na Muvunyi Paul perezida w’ikipe ya Rayon Sports.

Iyi baruwa INYARWANDA  ifitiye kopi itangira igira iti ”Bwana Ivan Minaert, dushingiye ku bushyamirane n’urugomo wazanye ku mukozi wacu Hakizimana Corneille nyuma y’umukino  twakinnye na USM Alger tariki 18 Nyakanga 2018, ntabwo twakomeza kwihanganira uruhurirane rw’amakosa yawe adafite ishingiro ahubwo bikomeza guteza ingaruka mbi mu ikipe.

Bigendanye n’ibyo, twahisemo gusesa amasezerano yaguhuzaga na Rayon Sports bitewe n’iryo kosa twe nka Rayon Sports tubona ko riremereye. Ubu rero turagusaba ko ugomba gutanga ibikoresho byose by’ikipe ubitse wari warahawe mu rwego rw’akazi. Urasabwa kubigeza ku munyabanga w’ikipe kuko hateguwe uburyo ugomba kubona ibyo ikipe ikurimo byose ndetse no kuguha urwandiko rwemeza ko twakoranye”.

Ivan Minaert ubu ni umuyobozi wa siporo muri Rayon Sports akazaba akorana na Hakizimana Corneille (wambaye ingofero) umujyanama mu  bya tekinike

Ivan Minaert na Corneille Hakizimana bagiranye ikibazo nyuma yo gutsindwa na USM Alger

Ivan Minaert yari yahawe uyu mwanya  tariki 19 Kamena 2018 nyuma y'uko kuwa Mbere tariki 11 Kamena 2018 ari bwo we na Lomami Marcel cyo kimwe na Jeannot Witakenge bari bahagaritswe mu kazi ko gutoza Rayon Sports. Uyu mwanya wo kuba umuyobozi wa siporo Ivan Minaert yari awumazeho ukwezi kumwe gusa.

Hakizimana Corneille avuga ko nyuma y'umukino yanizwe na Ivan Minaert

Hakizimana Corneille avuga ko nyuma y'umukino yanizwe na Ivan Minaert






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sam5 years ago
    Ntago mbyishimiye kwirukana Ivan muburyo buhubukiwe nkubungubu.
  • junior5 years ago
    reyon yayagwije ubwo yemeye kwishyura contract ya minaet wallah simbabeshye sindumva na rimwe batsindwa ngo habure dega muri reyon gusa tuyifanana namanyanga yabayobozi bayo tu





Inyarwanda BACKGROUND