RFL
Kigali

Ivan Minaert yagizwe umuyobozi wa Siporo muri Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/06/2018 8:21
3


Ivan Jacky Minaert wari umutoza mukuru wa Rayon Sports akaza kuba akuwe kuri uyu mwanya abanje guhagarikwa iminsi micye, kuri ubu yahawe akazi ko kuba umuyobozi wa siporo muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru nk’uko inama yateranye ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 19 Kamena 2018 yabyemeje.



Nk’uko bigaragara ku rubuga rw Twitter iyi kipe iri gukoresha mu gutangaza amakuru mashya, bemeje ko Ivan Minaert azaba ashinzwe buri kimwe cyose kijyanye na siporo mu ikipe ya Rayon Sports harimo no kubaha umurongo wa tekinike bazagenderaho mu gihe kirambye.

Aganira na INYARWANDA, Ivan Minaert yavuze ko ari ukuri ko ari umuyobozi mukuru wa siporo muri Rayon Sports (Technical Director) kandi ko ari akazi keza kanaremereye kurusha uko waba umutoza mukuru. Ivan Minaert yagize ati:

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanzuro ko ngomba kuba umuyobozi wa siporo mu ikipe kuko ndacyafite amasezerano nk’umukozi wa Rayon Sports. Ni akazi keza kuko nibaza ko kanaremereye kurusha uko naba ndi umutoza mukuru. Ndumva nta kibazo nagira mu gihe nahinduriwe umwanya, ubu igisigaye ni ukureba uko natanga umusaruro.

Ubutumwa bugaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Rayon Sports

Ubutumwa bugaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Rayon Sports

Ivan Minaert ubu ni umuyobozi wa siporo muri Rayon Sports akazaba akorana na Hakizimana Corneille (wambaye ingofero) umujyanama mu  bya tekinike

Ivan Minaert ubu ni umuyobozi wa siporo muri Rayon Sports akazaba akorana na Hakizimana Corneille (wambaye ingofero) umujyanama mu  bya tekinike

Ivan Minaert yahawe uyu mwanya nyuma y'uko kuwa Mbere tariki 11 Kamena 2018 ari bwo we na Lomami Marcel cyo kimwe na Jeannot Witakenge bari bahagaritswe mu kazi ko gutoza Rayon Sports, kuri ubu Minaert akaba yagarutse mu kazi ari nako Robertingo Oliviera yamaze kuba umutoza mukuru wa Rayon Sports.

Kuri ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 48 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona mu mikino 27 bamaze gukina. Umunsi wa 28 ugomba hukinwa kuri uyu wa Kane, Rayon Sports iraba isura Espoir FC mu Karere ka Rusizi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bbbb5 years ago
    Uyu we afitemo imigabane kbs ahubwo bayimpuhe anayibere president kbs kko ndabona muvunyi we wpiiii kbs
  • vava5 years ago
    ariko uyu ngo ni yvan ubanza afite imigabane muri rayon? yirukanishije bagenzibe batagize icyo batwaye none baramugaruye? batugarurire Jano na Romami turabakeneye bazize ubusa rwose
  • karenzi5 years ago
    Congs kuri rayon sport nubuyobozi bwayo, mwafashe icyemezo gikwiye, kuko iyo mumwirukana byari kuzakora kuri rayon, byari kuzagorana kubona umurengera wo kumwishyura. So, abarimo bavuga ko ibyakozwe ataribyo nibihangane kuko ubuyobozi bwarebye kure kandi heza





Inyarwanda BACKGROUND