RFL
Kigali

Ivan Minaert yagiye muri Libya asiga avuze ko abayobozi ba Rayon Sports bamufashe nk’imbwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/10/2018 9:56
1


Ivan Minaert Umubiligi watoje ikipe ya Rayon Sports kuva muri Gashyantare kugeza muri Nyakanga 2018 yavuye mu Rwanda afata urugendo rugana muri Libya mu ikipe ya Al-Ittihad Tripoli asiga avuze ko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports hari aho byageze bakamufata nk’imbwa.



Mu ijoro ry’iki Cyumweru gishyira uwa Mbere ni bwo Ivan Minaert yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe agana Istanbul muri Turkia aho agomba gufatira indege imuganisha i Tripoli muri Libya aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakiea 2018 agomba kwerekanwa nk’umuyobozi wa tekinike ureba abakiri bato akanaba umutoza mukuru mu ikipe ya kabiri ya Al-Ittihad Tripoli.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege, Ivan Minaert yavuze ko yabaye muri Rayon Sports ahishimiye gusa ngo hari aho byageze akabona ko komite ya Rayon Sports bamusuzuguye bakamufata nk’umuntu utagize icyo amaze. Minaert yagize ati:

Ndagiye, ngiye mu kazi gashya mu ikipe nahozemo ariko n'ubwo ngiye ndababaye. Ngiye mbabaye kuko murabizi ko u Rwanda ari igihugu cyanjye cya kabiri. Nabaye muri Rayon Sports mpishimiye nanakora uko nshoboye ngo ikomeze kuba ikipe itinyitse mu gihugu ariko mbabazwa n'uko hari aho byageze abayobozi muri komite ya Rayon Sports bakamfata nk’imbwa yabo cyangwa umuntu utagira aho akomoka.

Ivan Minaert ubwo yari ku kibuga cy'indege mu ijoro ry'iki Cyumweru

Ivan Minaert ubwo yari ku kibuga cy'indege mu ijoro ry'iki Cyumweru

Agaruka kuri gahunda agiyemo muri Libya, Ivan Minaert yagize “Ngiye muri Libya. Si ubwa mbere ngiyeyo kuko mu myaka ine ishize narahakoraga ndetse ikipe ngiyemo n’ubundi ni yo nari ndimo. Ngiye kubabera umuyobozi wa tekinike ureba amakipe y’abana bakiri bato ariko ndi n’umutoza mukuru w’ikipe ya kabiri”.

Ivan Minaert azaba ari umutoza w'ikipe ya kabiri ya Al-Ittihad Tripoli anabe umuyobozi wa tekinike w'amakipe y'abato

Ivan Minaert azaba ari umutoza w'ikipe ya kabiri ya Al-Ittihad Tripoli anabe umuyobozi wa tekinike w'amakipe y'abato

N'ubwo uyu mugabo avuga ko yababajwe n’uburyo yafashwe , hari abantu ashimira:

Ivan Minaert avuga ko muri Rayon Sports ashima cyane Muhirwa Frederick visi perezida w’ikipe ya Rayon Sports, umuntu afata nka mukuru we cyangwa undi muntu bafitanye isano. Ivan Minaert kandi avuga ko ashima cyane abafana b’ikipe ya Rayon Sports bagiye bafatanya kwishimira intsinzi ndetse no mu gihe babuze amanota bakamwereka ko bibaho. Gusa ngo muri abo bafana ashima cyane Nshimiyimana Emmanuel bita Matic umunyamabanga mukuru wa Gikundiro Forever. Yagize ati:

Ntabwo ndi umuntu mubi ku mutima nk’uko ngenda numva bamwe bavuga. Icyo navuga abantu bamwe bagiye bashaka kungira ishyamba nuko naje gusanga hari abantu baba badashaka ko ibintu bica mu kuri kwabyo. Ndashima cyane Freddy (Muhirwa), Nizeyimana Olivier uyobora Mukura na Matic uyobora Gikundiro Forever. Abo ni abavandimwe banjye bazajya banatuma ngaruka mu Rwanda kubasura, ndanashimira abafana ba Rayon Sports bakunda umupira kurusha abandi mu Rwanda.

Ivan Minaert avuga ko mu Rwanda ahafite impamvu nyinshi zizatuma ahagaruka

Ivan Minaert avuga ko mu Rwanda ahafite impamvu nyinshi zizatuma ahagaruka

Minaert avuga ko muri Rayon Sports habamo abantu badashobotse ku buryo byagora umukozi ufite intego zo gutwara ibintu ku murongo

Minaert avuga ko muri Rayon Sports habamo abantu badashobotse ku buryo byagora umukozi ufite intego zo gutwara ibintu ku murongo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • van5 years ago
    yewe uvuze ukuri abanyarwanda tugira amatiku nge ndakunva rwose bihorere icyuzaba muragendana





Inyarwanda BACKGROUND