RFL
Kigali

Ivan Minaert wahagaritswe yagize icyo asaba abayobozi ba Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/06/2018 5:24
0


Ku gica munsi cy’uyu wa Mbere ni bwo komite nyobozi y’ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanzuro wo guhagarika Ivan Minaert usanzwe ari umutoza mukuru wa Rayon Sports n’abungiriza be babiri barimo Jeannot Witakenge na Lomami Marcel nyuma ngo kuko hari gushakwa isoko iteza umwuka mubi muri iyi kipe.



Yaba Ivan Minaert, Lomami Marcel na Jeannot Witakenge bose nta n’umwe wahawe ibaruwa imuhagarika cyangwa ngo ahabwe igihe runaka azamara muri uku guhagarikwa ahubwo bo bavuga ko babwiwe ko bahagaritswe igihe kitazwi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Ivan Minaert yavuze ko koko yahagaritswe igihe kitazwi ariko ko atabwiwe impamvu ya nyayo yatumye ahagarikwa mu kazi nta kosa ridasanzwe yakoze. Ivan Minaert yagize ati:

Nahagaritswe igihe kitazwi ariko naba mbeshye mvuze ko nabwiwe igihe nzamara ntakora. Ntabwo bigeze baduha amabaruwa aduhagarika mu kazi ariko wenda buriya ejo cyangwa ejo bundi bizaba byamenyekanye. Buriya bafite impamvu kuko nta muntu wakora ikintu nta mpamvu, ishobora kuba itumvikana ariko ari impamvu.

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports

Ivan Minaert avuga ko niba Rayon Sports batamushaka bamuha ibyo bamugomba bagatandukana mu mahoro

Muri iki kiganiro na Inyarwanda.com, Ivan Minaert yavuze ko ubwo bari bari mu nama yarimo bamwe mu bakinnyi, abayobozi n’abatoza ari bwo baje guhamagarwa, we, Jeannot Witakenge na Lomami Marcel baba ari bwo babwirwa na Muvunyi Paul Perezida w’ikipe ko bahagaritswe.

Nyuma y’ibi, Ivan Minaert avuga ko we ataba mu ikipe ya Rayon Sports batamushaka kandi ko atari ukubahatiriza ngo bamugumishe mu kazi batamwifuza. Uyu mugabo yemera ko mu gihe baba bashaka kumwirukana babikora hakiri kare badaciye hirya no hino ariko bakabanza bagacyemura ibibazo bijyanye n’amasezerano, ibirarane by’imishahara n’uduhimbaza musyi atarabona. Ivan Minaert yagize ati:

Ntabwo waba mu kazi k’umuntu atagushaka, ntabwo bikunze kubaho. Njyewe abayobozi nababwije ukuri mbabwira ko hakiri amahirwe ku gikombe cya shampiyona, mbereka imibare ishoboka ko twatwara igikombe cy’Amahoro ndetse tukaba twanagera muri ¼ cya Total CAF Confederation Cup, gusa ntabwo nabagora kuko niba batanshaka bazampe ibyo bangomba bikubiye mu masezerano, uduhimbaza musyi n’imishahara bandimo barebe ko nzongera kugira icyo mbabaza.

Ivan Minaert yari yagarutse muri Rayon Sports mu mpera za Gashyantare 2018 atangira gutoza iyi kipe ubwo batsindaga Espoir FC ibitego 3-0 mu mukino w'umunsi wa 13 wa shampiyona wakinwe tariki ya 4 Werurwe 2018. Rayon Sports iraguma mu biganza bya Hakizimana Corneille ushinzwe kongera ingufu z’abakinnyi akaba anaheruka kugirwa umujyanama mu bya tekinike. Hakizimana arakomeza gufatanya na Nkunzingoma Ramadhan umutoza w’abanyezamu.

Jeannot Witakenge areba ku isaha ubwo umukino wari winikije

Jeannnot Witakenge areba niba igihe cyageze

Mu mikino 15 Ivan Minaert aheruka gutoza Rayon Sports, yatsinzemo itanu (5), atsindwa umwe (1) anganya imikino icyenda (9). Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports yari yamaze gutangira imyiteguro yo kuzaba icakirana na APR FC kuwa Gatanu tariki 15 Kamena 2018 bakina umunsi wa 26 wa shampiyona, umukino uzasiga isura nzima y’aho igikombe gishobora gutaha.

Lomami Marcel nawe yabaye ahagaritswe

Lomami Marcel nawe yabaye ahagaritswe igihe kitazwi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND